Digiqole ad

Athletisme: Kajuga na Muhitira barahiga muri ‘Peace Marathon’

 Athletisme: Kajuga na Muhitira barahiga muri ‘Peace Marathon’

Kajuga na Muhitira barahiga mbere gato ya Kigali Peace Marathon

18 Gicurasi 2015- Abakinnyi babiri basa nk’abahiga abandi mu mukino ngororamubiri mu Rwanda wo kwiruka ku maguru Felicien Muhitira ndetse na Kajuga Robert, bombi barahiga mbere y’irushanwa rya Kigali Peace Marathon.

Kajuga na Muhitira barahiga mbere gato ya Kigali Peace Marathon
Kajuga na Muhitira barahiga mbere gato ya Kigali Peace Marathon

Mukiganiro na Umuseke umukinnyi Felicien Muhitira usiganwa ku maguru yatangaje ko yiteguye kwitwara neza mu irushanwa riteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru ryiswe ‘Kigali Peace Marathon’.

Muhitira yagize ati “Ubu niteguye neza kandi nizeye kwegukana iri rushanwa.”

Tumubajije niba adafitiye ubwoba mugenzi we Kajuga Robert wari umaze iminsi yaravunitse ariko na we akaba yaramaze kugaruka, yagize ati “Kajuga ndamwubaha nk’umukinnyi mwiza, ariko iyo turi mu irushanwa riba ari irushanwa tuzahangana  mu kibuga.”

Ku rundi ruhande Kajuga Robert wahoze ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku maguru ataragira ikibazo cy’imvune amaranye iminsi, yatangarije Umuseke ko na we yiteguye kwegukana iri rushanwa.

Kajuga yagize ati “Jye ubu narakize neza kandi nitoje nteganya kwegukana iyi marathon.”

Yakomeje avuga kuri Muhitira Felicien, ati “Sinzi uko yitoje n’aho yitoreje, ariko nanjye ubu mpagaze neza nitugera mu kibuga ni cyo kizadukiza.”

Kajuga Robert yavunikiye mu mikino ya shampiyona y’Isi mu gihugu cy’Uburusiya aza kumara umwaka n’igice atagaragara, ibi byatumye uwitwa Felecien Muhitira yigaragaza mu marushanwa yaberaga hano imbere mu gihugu mu mwaka ushize.

Iri rushanwa rizitabirwa na bamwe mu bakinnyi bakomeye b’Abanyarwanda bakina mu ikipe y’igihugu aribo: Eric Sebahire, Muhitira Felicien, Potien ndetse na Kajuga Robert.

Ku itariki ya 24 Gicurasi 2015 ni bwo irushanwa rizaba, kugeza ubu hakibura iminsi igera kuri itanu hamaze kwiyandikisha abakinnyi bagera kuri 500 bazarushanwa.

Kajuga Robert mbere yo kugira ikibazo cy'imvune yafatwaga nka nomero 1 mu Rwanda
Kajuga Robert mbere yo kugira ikibazo cy’imvune yafatwaga nka nomero 1 mu Rwanda
Muhitira Felicien umwe mu bamaze kwigaragaza mu mikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru
Muhitira Felicien umwe mu bamaze kwigaragaza mu mikino ngororamubiri yo gusiganwa ku maguru

NKURUNZIZA Jean Paul
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Amahirwe masa basore!

  • nukuri courage bana bacu babanyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish