Digiqole ad

“Abafite ubumuga bw’uruhu ni abantu nk’abandi” – Hakizimana uyobora OIPA

 “Abafite ubumuga bw’uruhu ni abantu nk’abandi” – Hakizimana uyobora OIPA

Hakizmana Nicodem uyobora OIPA

Ku wa gatanu tariki 12 Kamena 2015 mu Rwanda hizihijwe bwa mbere umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu (Nyamweru), abayobozi bakuruye ishyirahamwe ryabo bavuze ko abafite ubumuga bw’uruhu ari abantu nk’abandi nubwo mu myumvire ya bamwe mu Banyarwanda ngo batabaha agaciro.

Hakizmana Nicodem uyobora  OIPA
Hakizmana Nicodem uyobora OIPA

Abafite ubumuga bw’uruhu bagaragaje ibibazo bitandukanye binyuze mu bihangano byabo kuko bamwe biyemeje kuba abahanzi kugira ngo bakorere ubuvugizi bagenzi babo.

Patrick Mazimpaka umwe mu bafite ubumuga bw’uruhu yavuze ko icyatumye aba umuhanzi kwari kugira ngo akorere ubuvugizi bagenzi be bahuje ikibazo, kuko abantu babafata uko batari mu muryango nyarwanda ndetse no ku isi hose.

Yagize ati “Dufite ubwenge ariko abantu ntabwo bashaka kubyumva, ibi byatumye mpimba  indirimbo ivuga ko “uri umuntu nk’abandi uko uri kose uzagera kure”, gusa icyo duharanira ni ukwihesha agaciro.”

Yakomeje avuga ko bose uko bameze bagomba kwihesha agaciro kimwe n’abandi, asaba bagenzi be ko umuntu wese uzabavuga nabi batazabyibazaho cyane, ngo bajye bamwihorera bikomereze.

Nicodem Hakizimana umuyobozi w’ishirahamwe y’abafite ubumuga bw’uruhu  mu Rwanda (OIPA) yavuze ko bwa mbere mu mateka uyu munsi wizihijwe mu Rwanda, ngo ni yo mpamvu babashije gutumira abayobozi batandukanye kugira ngo babashe  kumva ibibazo bahura nabyo ndetse bakanagira n’icyo babafasha.

Yagize ati “Uyu munsi icyo twari twateganyirije kubwira Abanyarwanda ni uko uko badutekereza atari ko turi, kuko abantu benshi badufata nk’abantu badashoboye gutekereza. Icyo nsaba bagenzi banjye ni uko bajya bitabira gahunda za Leta kugira ngo bereke abantu ko na bo bashoboye.”

Nicodem yasabye Leta ko yabafasha gukora ubuvugizi kuko muri bimwe mu bibazo bahura nabyo, harimo izuba riva abafite ubumuga bw’uruhu bagacika ibisebe kandi ngo ibyo bisebe ntabwo bikira vuba, bikaba byabaviramo kurwara kanseri (Cancer).

Aha rero ngo Leta yabafasha kubakorera ubuvugizi bakabona amavuta ashobora kubafasha kubagabanyiriza ubwo burwayi.

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga, ivuga ko inkunga itera abafite ubumuga muri rusange atari amafaranga cyangwa ibindi bikoresho ahubwo ngo ni ibitekerezo hanyuma bakabafasha kwifasha.

Kamanzi Theoneste umukozi mu nama y’igihugu y’abantu bafite ubumuga, yongeyeho ko abafite ubumuga bagomba kumenya uburenganzira bwabo abashishikariza no kwinjira muri gahunda za Leta.

Yagize ati “Icyo dushishikariza abantu ni uko abafite ubumuga ari abantu nk’abandi bagomba kubona uburenganzira bwabo kandi iyo byanze hari amategeko ashinzwe kurengera abafite ubumuga.”

Kamanzi avuga ko umuntu wese yagira uruhare mu kugerageza gukuraho inzitizi zabangamira abafite ubumuga bakabasha kugera ku iterambere.

Ishirahamwe y’abafite ubumuga bw’uruhu (OIPA)  rivuga ko abafite ubumuga bw’uruhu bagera kuri 85 mu Mujyi wa Kigali na Musanze aribo bamaze kwibaruza, gusa ngo baracyategereje ko abandi baza bakiyandikisha bakinjira mu ishyirahamwe gusa ngo bamwe baracyatinyatinya kuguragara ku mpungenge z’umutekano.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyumuhango
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyumuhango
Ku munsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga bw'uruhu
Ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu
Abafite ubumuga bw'uruhu
Abafite ubumuga bw’uruhu
Mazimpaka Patrick wahisemo kuba ijwi rya bagenzi be
Mazimpaka Patrick wahisemo kuba ijwi rya bagenzi be
Hari ababyeyi babyaye abana bafite ikibazo cy'uruhu ariko batigeze bakurikiza ababyeyi babo
Hari ababyeyi babyaye abana bafite ikibazo cy’uruhu ariko batigeze bakurikiza ababyeyi babo
Ku munsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga w'uruhu, n'abana bari babyitabiriye.
Ku munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga w’uruhu, n’abana bari babyitabiriye.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • abanyarwanda bose bafite agaciro uko baba bameze kose

Comments are closed.

en_USEnglish