Digiqole ad

Ubukwe nibube ubukwe na comédie ibe comédie – Min.w’Umuco

 Ubukwe nibube ubukwe na comédie ibe comédie – Min.w’Umuco

Minisitiri Julienne Uwacu kuri uyu mugoroba mu kiganiro n’abanyamakuru

*Minisiteri y’Umuco igiye gukora ubushakashatsi maze izatangaze imigendekere y’ubukwe yemewe
*Minisitiri w’Umuco yanenze ‘aba-star’ bambara nabi, badasokoza…
*Yanenze imiryango ifata abakobwa nk’ibicuruzwa mu gukosha
*Umuco ngo nubwo watira cyangwa ugakura ntugomba guta umwimerere

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mme Julienne Uwacu yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa kabiri ko abanyarwanda bakwiye guhaguruka bagasigasira umuco wabo ngo udata umwimerere. Aha yabivugaga atanga ingero zirimo n’ubukwe bwa Kinyarwanda ngo busigaye buberamo za byendagusetsa, imvugo zitajyanye n’umuco, amazina y’inka azamo amadini… n’ibindi ngo bihutaza imigendekere y’umuco nyarwanda w’ubukwe.

Minisitiri Julienne Uwacu kuri uyu mugoroba mu kiganiro n'abanyamakuru
Minisitiri Julienne Uwacu kuri uyu mugoroba mu kiganiro n’abanyamakuru

Min.Uwacu yavuze ko mu bukwe bwa Kinyarwanda hari imigenzo isanzwe iba izwi ariko muri iki gihe bamwe ngo bayikora nabi nkana cyangwa se kubera kutamenya.

Yatanze ingero z’aho usanga mu misango y’ubukwe bazana abantu basabana ariko bameze nk’abakina za byendagusetsa, avugamo abazana abantu bavuga amajwi bigana abantu runaka kugeza no ku mukuru w’igihugu. Yanenze kandi abavuga amazina y’inka bakabizanamo iby’amadini n’imyemerere.

Ati “Ukumva uyoboye umuhango (MC) afashe micro akigana uko pasteur runaka avuga, umuyobozi runaka avuga, kugera no k’umukuru w’igihugu. Ni ugushira isoni, ni ukutagira uburere, ni uguta umuco.

Nifuza ko ubukwe bwa Kinyarwanda tubutandukanya n’indi mikino n’ibindi birori bya kizungu, niba ari ubukwe bube ubukwe butandukane na comedie

Minisitiri w’Umuco yanenze kandi imiryango imwe n’imwe ifata abakobwa babo nk’ibicuruzwa, igashyiraho igiciro runaka ngo kitabonetse umukobwa wabo ntawumujyana.

Muri iki kiganiro Min.Uwacu yavuze ko Minisiteri ayoboye igiye gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ubukwe maze ikazatangaza imigendekere y’ubukwe ikwiye gukoreshwa ijyanye n’umuco nyarwanda.

 

Umuganura ni umuco wo gusigasira

Mu mpeshyi, mu muco nyarwanda hizihizwa umunsi w’umuganura, abanyarwanda bishimira umusaruro bavanye mu bikorwa byabo. Uyu munsi Minisitiri Uwacu yavuze ko uzakomeza kwizihizwa no gusigasirwa.

Uyu mwaka ngo uzizihizwa ku rwego rwa buri mudugudu tariki 7 Kanama, no rwego rw’igihugu mu karere ka Nyagatare.

 

‘Aba-star ni itara si abo kwifata nabi’

Min Uwacu yanenze cyane abitwa ko ari aba-star cyane abo muri muzika no mu mikino ngo bafite imyitwarire ihabanye n’umuco nyarwanda.

Ati: “Kuba umu-star ni ukuba urumuri no kuba urugero rw’ibyiza. Kuba umu-star si ukwambara nabi, si ukuvugana n’abantu wambaye za ‘ecouteurs’ mu matwi, si ukudasokoza, n’indi myitwarire igayitse bagenda bagaragaza.”

Yavuze ko umuco nyarwanda, kimwe n’indi mico, wubatswe n’ibyasizwe n’abakurambere, ibishya ndetse n’ibitirano. Gusa ngo nubwo umuco watira cyangwa ugakura ba nyirawo bakomeza guha agaciro no kugendera ku mwimerere w’umuco wabo.

Photo/C.Nduwayo/UM– USEKE

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • min komerezaho nibitaba nkawawundi wazanye amavamuhira asura imirenge ayituguye after yiminsi tukiva yarabivanze rwose ibyuvuze n’ukuri nubuvugurura tuzemera

  • Uyu nawe azanye agashya ke!!!

  • Uyu mubyeyi ibyo avuga bifite ishingiro.Abanyarwanda ntibanyurwa n’ubunyarwanda.Ubonye akantu wese yihindura umunyamahanga.Kwambara,kuvuga etc…Ndi umunyarwanda ikenewe hose apana muri politique gusa.

  • Ibyo se ni ibiki? ??? Ngaho se muzashyireho n’insokozo inogeye umuco nyarwanda maze abo bastar babonereho bajye bayisokoza! Ubundi se ahubwo umuco ntitwawutaye twese? ? Gusokoza se byo ni ibya kinyarwanda harya kava ryari? Nyakubahwa minisitiri se ko ndora abivugana imisatsi yanyerejwe nk’iy’abera iyo yo ni iya kinyarwanda? Gicanda cg Nyiratunga ni uko basokozaga? ? Mureke abana babeho nk’abana dore namwe mukiri bato mwitwaraga uko bitwara mukanarenza!

    • Ushoora kuba utamuzi kuko afite natural hair, kandi niyo waba utamuzi wakagombye kureba ifoto iri mu nkuru keretse niba ubana n’ubumuga bwo kutabona.

  • iyi si tubaho ntawe ushinzwe undi niba ushoboye koko uzigishe amavubi gutsinda naho ibyo bindi uvuga wabuze ibyo ukora

  • Mu maso yanjye ibi ni ukwita mu mata nk’isazi. Umuntu abe yagize umunsi we wenda ari nawo wanyuma azagira maze mujye kumubuza kuwukora uko abyifuza???none se muri buri bukwe hazajya hajya abapolisi basuzuma niba byagenze uko madam minister abyifuza? ibi ni ko kubangamira uburenganzira bw’umuntu ureke ibyo abazungu birirwa babeshya. Niba nshaka kwambara ikabutura mu bukwe bwanjye ntasokoje ni ukundeka nkabikora nkazabiregretta cyera cg nkazaba mfite urwenya rwo gutera abuzukuru banjye. Muri iki kinyejana ibintu nk’ibi ntago byumvikana na gato! Nimba nshaka ko ubukwe bwanjye buba comedy nukundeka bukaba comedy. Erega umuntu aba agomba kwishima kandi abantu bashimishwa n’ibintu bitandukanye! Hato aha no kujugunya abakobwa batwaye inda mu ruzi ndumva bizagaruka. Ku bwanjye mwakagombye gusigasira umuco mushakashaka igituma abana b’ubu b’abakobwa bari gutwara inda cyane mugashaka n’umuti wo ku bigabanya. Naho iby’imisango y’ubukwe yo izagera igihe inaveho kubera ukuntu ihenda.

  • Nyakubahwa Ministre, ubukwe bw’iki gihe bwabaye wambonye gusa. Nimudukemurira iki kubazo muzaba mukoreye ibikomeye société nyarwanda. Umuntu asigaye agira ubukwe bugatangira bukarinda burangira ahangayitse, ndetse yaranahangayikishije abandi kubera gushaka kubakuramo imitungo ku ngufu. Ntitwibagirwe ko n’ingp nyinshi zisigaye zitangira ngusenyuka ubukwe bukirangira kubera kwirarira bagasigara mu myenda. Dukeneye impinduka kandi zikomeye. Ibirori by’ubukwe ntibizongere kuba umutwaro, guhonyora umuco na byenda gusetsa.

    • Kera umuco ukibaho, umunyarwanda yatumiraga undi amutegerejeho intwererano izamufasha kumwakira no kuryoshya umunsi mukuru. Imisango yose yaganishaga mugutara inyota ngo abantu bishime bucye. None nabonye ubukwe bw’ubu, umuntu akuzanira invitation ateganya ayo uzamutwerera maze akaguramo ibyo atabashije kwigurira, ndetse agateganya ko numutwerera azakodesha imodoka ihenze akayigendamo, akishyura itorero n’abafotora wowe ukabuzamo nk’indorerezi ugataha uko waje.Uko guta umuco byatumye umuntu asigaye agutumira utabona icyo umutwerera ntubutahe kandi ubwo umubano wanyu ukarangirira aho.Ikindi kandi umuntu aragutumira yashyingije umukobwa, ukajya mubukwe bwo gusaba bumara isaha imwe birukanka ngo badakererwa murusengero. ibyo bikaguhagurutsa ukambara amakoti y’ibirori by’isaha imwe, ugahambira amabinga usubira murugo muri icyo gitondo ngo watashye ubukwe, ikintu uvanyeyo ari fanta imwe ya 300Frw, waratwerereye 10.000Frw, ibyo nimuco ki? Niba rero wifuza ko umuco ugaruka, gira inama abanyarwanda bamenye ko intwererano umuntu ahabwa n’abamutwerera arizo kugirango abakire bishimire intambwe yagezeho, atari ubufasha bwo kubaka urugo kuko ibyo agomba kubikura mumuryango avukamo.Ikindi urubyiruko rusubire kumuco wo kubyinira mugenzi wabo nk’intwererano uko byahoze.

  • Iyi minisiteri nibwo igiye kugaragaza “elemenet” y’umuco koko.
    Ibyo minisitiri avuga nibyo rwose ntacyo abeshyaho. Umuco muri make ni umwihariko w’abantu mu byo bakora iyo rero ntamwihariko uhari ntiwavuga ngo bariya bantu umuco wabo n’uyu.

    Ikibazo dufite nyamukuru ni kwigaya umuntu akumva ko hari icyo abura kugirango yiyumvemo ko afite agaciro mu maso yabamureba (kumva ko uko uteye bidahagije cg imfunwe ryicyo uricyo). Ibi ahanini biterwa n’ubukene cyangwa imfunwe ry’uko umuntu yakuriye mucyaro bityo kugirango arwanye iyo shusho yumva ko ariyo imuranga agaharanira kugaragara nkabo yumva ko ari abakire cyangwa abasirimu (abazungu) akurikije uko ababona kuri TV. Kubera kubemera bidasubirwaho akamira ibyabo atayunguruye. Niyo mpamvu abasitari (urugero abaririmbyi) bacu usanga utangira umwuga ahera ku kwambara nka JA RULE cg Pink, No Doubt, Kelly Clarkson, PSY cg se Justin Bieber akagerageza kwambara impantaro imusumba cyane, akiga kuyifungira mu matako, akihangana bakamumfumura amatwi, akagerageza akaririmba yifubitse nkuri mu gihe cy’ubutita niyo haba ari muri nyakanga, akambara umunyururu mu ijosi. Yaba ari umukobwa akagerageza kuririmba agaraje imyanya ye yibanga niyo yaba yumva bimuteye imfunwe kugeza igihe azamenyera. Byagera mu mideli abamurika bakumva ko kumurika utambaye nka Bleona uba uri umunyacyaro (utagezweho). Muri make media yiburayi iganza iyacu bigatuma hari abumva ko basigaye uboshye twarahagurukiye rimwe cg dushaka kujya hamwe twese (abazungu nabanyafrika). murakoze

  • Minisitiri afite impungenge ko umuco nyarwanda udakurikizwa. Mbanze mubwire ko umuco atari statique, ko umuco ari dynamique. Reka musobanurire kuko agomba kuba atabyumva neza, kuvuga ko umuco atari statique bivuga ko uko umuco wari umeze kera atari ko ukomeza kumera, kuba umuco ari dynamique bisobanura ko uhinduka ikagendana n’ibihe ndetse ugatira no mu mico ya kera.

    Urugero ubu mu bukwe hafatwa vidéo, tubireke se kuko abakurambere bacu batafataga vidéo? Ni byiza gusobanurira abubu uko ubukwe bwa kera bwari bumeze ariko apana kubategeka uko bakora ubukwe bwabo, aho waba wivanze mu buzima bwabo bwite.

    Ibiba ubu mu Rwanda byatewe n’uko ubu mu Rwanda hatuwe n’abantu baturutse imihanda yose ikazana imico inyuranye. Dore jyewe ibyo nenga ku bukwe b’ubu: Kuba byose babishyira umunsi umwe, kuba bakora ibintu bihenze cyane, ziriya fund raising ni urukozasoni. Hari umugabo wavuze ngo jya umenya uko ureshya, ngo buri mukobwa agatimba, agatimba? Ni ngombwa kunywa champagne ejo ukazabura n’amazi ya riba?

  • Mujye mwumv aibyo mvug antimukarebe ibyo nkora…Minisitiri arakora akazi ashinzwe kandi ni byiza, naho abantu nkaba kagabo, christie n’abandi bakoze comments hano , wagira ngo nibo yabwiraga ubu bakaba baraakjwe nuko yababwiraga ukuri, si nanze ibihgezweho, ariko kuvuga ngo umuco si statique ni dynamique nabyo nibyo kwitondera, dukwiriye gushishikariza urubyiruko rwacu kugira amahitamo meza, ntabwo kumbwira ko kuganiriza umuntu wambaye ecouteurs mu matwi aribyo washima, kwambara i calecon hejuru y’i panatalon ari byo bizima, kwambara impenure uri mbere y’imbaga y’abantu warangiza ugashaka kunama abantu bakipfuka mu amaso aribwo burere, twese tuzi ko hari ibintu urubyiruko rushidukira kuko biba bigezweho cyane cyane mu mahanga aho bataranagera , ariko ndakubwiza ukuri ko abarezi , ababyeyi ari bo ba mbere babereyeho gukosora no kwigisha abana babo imyitwarire mizima kuko baba barabinyuzemo landi bazi ingaruka zabyo, nta kuba tereriyo, uzi ko no mubazungu mwirirw amugaya haba umuco no kwifata , ikinyabupfura gishingiye ku muco w’abantu runaka nahubundi mureke Minisitiri akore akazi ke

  • Ibyo Nyakubahwa Ministre avuga ni byo 100%.Ababipinga ni ba bandi baba badashaka kumva. Ariko hari ikindi atavuze cy’ingenzi. Rwose bareke gushyingirwa batwite . Biragayitse cyane. Uretse no kwica itegeko ry’Imana ni no kwica umuco nyarwanda. Cyane ndetse. Nubwo kandi batatwita bajye bibuka indirimbo ivuga ngo: “AGASEKE KARAPFUNDIKIYE NZAGAPFUNDURA ARI UKO UJE.”
    Ndabizi hari abari bubyumve nabi ariko kuri njye ni ko kuri kandi ntanuwabinkuramo.

  • Mujye mwumva Bushombe na Kankwanzi nyuma y’ubukwe bwabo

  • Ahubwo ndabona na Ministera bimunaniye, atabyumva cg avyirengagiza.Ubundi inshingano za Minisiteri ni ugishyiraho imirongo migari ijyanye n‘ibyo ushinzwe kugira ngo abantu bere gukorera mu kajagari kandi uko mbizi ntabihari. Umpinyuza ageyo ababwire bamuhe doc ya sport cg na bimwe mu gize umuco nk‘indimi, ubuhanzi n‘ibindi arebe ko batarya indimi.Ibyo nibyo bikenewe naho nashaka kwigisha umuco akurikije uko abyumva bizamurushya umenya n‘abana be bwite bitazamworohera.

  • @habimfura wa mugani yarakwiye kuba ubu adusobanurira imirongo migari ya polotiki ya sport, umuco n‘ibiwushamikiyeho n‘ingamba zihari zo kugera ku cyerekezo minisiteri yihaye naho kwigisha umuco abihatire abandi barimo ababyeyi,abarimu na MINEDUC kuko aribo bireba. Nibwira kandi ko kugeza ubu izo documents ntazo bafite kdi nibyo dukeneye. Yego nk‘undi wese Minister yatanga igitekerezo ariko izo sizo nshingano igihugu cyamuhaye.

Comments are closed.

en_USEnglish