Min. Businjye yasabye abayobozi b’Akarere kwita kuri stade ya Gicumbi
Mu gikorwa cy’umuganda wahariwe urubyiruko kuri uyu wa gatandatu, Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera usanzwe ashinzwe no gukurikirana Akarere ka Gicumbi, yasabye abayobozi b’aka karere kureba uko ikibuga cy’iyi stade cyakwitabwaho kugira ngo abahakinira bakinire ahantu hakwiye. Yashishikarije kandi urubyiruko gukunda sport kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Yagize “Mayor muzagerageze kwita kuri iyi stade, munubake ibibuga by’indi mikino. Mushobora gufatanya n’imiryango y’aba bana batuye aha kugura ciment mukubaka ibibuga bya Handball n’indi mikino. Nanjye ndumva nzatanga ciment.”
Ikibuga cya stade y’Akarere ka Gicumbi gikunze kugarukwaho mu itangazamakuru iyo cyakiriye imikino ya shampionat y’umupira w’amaguru, amakipe avuga ko ari kibi cyane. Gicumbi FC nayo kuyihatsindira ni ingorane kuko mu mikino 28 ya shampionat yakinnye yatsinzwemo itandatu harimo ibiri gusa yatsindiwe mu rugo.
Minisitiri Busingye yibukije urubyiruko ko Sport ari ikintu kigumya ubucuti bw’igihe kirekire, yongera ko iyo bibaye impano ubu sport itanga ishema n’amafaranga menshi cyane.
Judith Mukashema umwe mu banyeshuri biga aha i Gicumbi waganiriye n’Umuseke yashimiye cyane Minisitiri ko yibukije abayobozi kwita ku kibazo cy’ibibuga kuko ngo usibye na stade n’ibindi bibuga byinshi biri mu nkengero z’umujyi wa Byumba bititabwaho.
Umuganda w’urubyiruko i Gicumbi wibanze ku kubaka ikibuga cya Volley Ball iruhande rwa Stade ya Gicumbi,aho baharuye ibyatsi byinsi biba ku kibuga kiri hanze ya Stade imbere aho binjirira, basize bashinze n’Inshundura ndetse ngo nibishoboka iki kibuga ni ukugishyiraho ciment nk’uko Min. Busingye yabisabye.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi
1 Comment
uko akarere kacu ka GICUMBI kateje imbere GICUMBI FC,nibihangane bite nokuriki kibuga kuku birakabije kucyakiriraho ikipe zo mukiciro 1.
Comments are closed.