Mwitenawe waririmbye ‘Nta je t’aime inzara igutema amara’ yitabye Imana
Ishimwe Jean Claude umuhungu wa kabiri wa Mwitenawe Augustin amaze gutangariza Umuseke ko uyu musaza yitabye Imana mu bitaro bikuru bya Ruhengeri mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 8 Nyakanga 2015.
Ishimwe yadutangarije ko umubyeyi we yari afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso (Hypertension), iyo ndwara ni yo bakeka ko yamwishe.
Yatubwiye ko yageze mu bitaro ku mugoroba wo ku wa kabiri, ariko inkuru y’incamugongo imenyekana ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Nyakanga ko yitabye Imana.
Uyu muhungu we avuga ko ari akababaro mu muryango, ndetse by’umwihariko ku bakunzi b’umuziki nyarwanda.
Mwitenawe Augustin yamenyekanye cyane mu Rwanda mu muziki aho yaririmbye muri Orchestre PAMARO (Pascal, Augustin, Martin na Rodrigue) mu myaka ya 1974-75.
Uyu musaza uri mu bahanzi bakomeye cyane mu Rwanda, yaririmbye indirimbo zakunzwe na benshi nk’iyitwa ‘Wimfatanya n’Akazi‘ aho avugamo ngo ‘Nta je t’aime inzara igutema amara.’
Mwitenawe ni na we waririmbye indirimbo yitwa ‘Nzogiroshya’ yakunzwe cyane.
Ubwo yaganiraga na Umuseke mu kwezi kwa Kamena gushize yari yadutangarije ko yatangiye umuziki ku myaka 20, akaba awumazemo imyaka 41, ku myaka ye 60 y’amavuko asize abana batanu n’umugore akaba yari yubatse ahitwa ku Kinkware muri Musanze ari naho yavukiye.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
12 Comments
Imana imuhe iruhuko ridashira
Indirimbo ze ntizizatuva ku mutima
KO BADUCIKA TUTANABIGIYEHO UMUZIKI NYARWANDA SE! RIP
RIP
Uyu mugabo yarabyumvaga kbs
Mola akupokee mahali pema pake
Imana imwakire mubayo
Erega sitwe dukunda ibyiza gusa na nyagasani nuko namusange amusingize amurora hamwe nizindi mena mubahanzi cyprien Rugamba kagambage Alexandre Rodriguez karemera nabandi
RIP dear Mwitenawe. Sinzibagirwa uburyo wansuraga ukanzanira ibigoro bitetse.
Tuzakumbura inganzo yawe, umurava, urwenya etc
Isangire Iyakuremye!!!
RIP umusaza wumuhanga twemeraga
Nimwakire Mubayo Uwo Musaza Yatubereye Ikitegerezo Mu Muzika
Atabarutse twari tukimukeneye , indilimbo ze zirimo inyigisho
Imana Imuhe iruhuko ridashira , abo asize mwihangane
Karemera Rodrigue, Rugamba Cyprien, ntibagiwe NDUWUMWE Canisius uyu nawe ntakunze kuvugwa cyane ariko ibihangano bye bisigaye mu ndirimbo za Kiliziya uretse ko hari n’izindi nka Nyamasheke, Komerwa yombi Muhazi, n’izindi..Akazuba, Moso ndyo izi za nyuma zigishwaga muri primaire kuko yakoraga muri Bureau Pédagogique section ya Musique NDUWUMWE yishwe muri génocide yakorewe Abatutsi muri Komine Huye aho yavukaga. RIP Canisius, RIP Rugamba, RIP Karemera, RIP Mwitenawe Mwarakoreye mu gihe cyanyu, abakiri bato muzababere urugero
Comments are closed.