Digiqole ad

Umutoza wa Rayon Sports yanenze cyane imisifurire ya Issa Kagabo

 Umutoza wa Rayon Sports yanenze cyane imisifurire ya Issa Kagabo

Umutoza Kayiranga Baptiste wa Rayon Sports (10 Sports)

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itsinzwe ku mukino wa nyuma y’Igikombe cy’Amahoro kuri uyu wa gatandatu, umutoza Kayiranga Jean Baptiste w’iyi kipe yanenze cyane umusifuzi Issa Kagabo amushinja kubogamira kuri Pilisi FC yatsinze 1-0.

Umutoza Kayiranga Baptiste wa Rayon Sports (10 Sports)
Umutoza Kayiranga Baptiste wa Rayon Sports (10 Sports)

Mbere y’umukino ikipe ya Police FC yahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iki gikombe, ahanini bigaterwa n’uko yabashije gukuramo ikipe ya APR FC, ndetse bitewe n’uburyo umutoza wayo Cassa Mbungo yagaragaje cyane gukina azibira izamu kandi akabasha gustinda.

Ikindi Rayon Sports yatangiye shampiona ifite ibibazo byinshi inatakaza bamwe mu bakinnyi b’ingenzi, ku buryo kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro hari ababibona nk’ubuhanga bwa Kayiranga, ndetse no kuba Rayon yarahuye n’amakipe adakomeye cyane.

Gusa, ku wa gatandatu ubwo Rayon Sports yakinaga na Polisi FC, igice cya mbere iyi kipe y’I Nyanza yarushije ku buryo buboneka Polisi FC, ndetse ihusha ibitego byinshi cyane, hari n’igitego cyayo cyari kinjiye mu izamu ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

Umutoza Kayiranga Baptiste wakomeje kugaragaza uburakari mu mukino hagati no kutishimira ibyemezo by’umusifuzi Kagabo Issa n’abamufashaga bo ku mpande, yavuze amagambo aremereye aca amarenga ko igikombe Police FC igitwaye mu buryo budafututse.

Kayiranga, umukino urangiye yatangarije Radio Rwanda ati “Ndashimira Imana uko twakinnye n’uko abakinnyi banjye babashije gukina, ndashimira Imana ko nayimenye ariko tuzanashimira Imana n’abatuyobora mu kibuga (abasifuzi) nibamenya Imana, bakareka ugomba gutsinda agatsinda.”

Kayiranga usibye kuvuga amahirwe yabujijwe n’umusifuzi Kagabo Issa anavuga ko n’igitego cyagiye mu izamu rya Police FC mu gice cya mbere kikangwa na cyo cyari cyo.

Ati “Abanyamakuru na za televiziyo zari zihari, muzasubizemo amashusho, nimusanga mbeshya nzabisabira Imana n’Abananyarwanda imbabazi.”

Kayiranga yashimiye abakinnyi be uko bitwaye, ndetse asaba abakunzi ba Rayon Sports n’ubuyobozi kwihanganira ibyabaye bakaba babuze igikombe ku munota wa nyuma.

Mbere gato ko umukino utangira uyu mwari yabanje kuzana igikombe cyari kigiye gukinirwa
Mbere gato ko umukino utangira uyu mwari yabanje kuzana igikombe cyari kigiye gukinirwa

Ikipe ya Polisi FC yaje gutsinda igitego ku munota wa 87 w’umukino, kuri coup frank yari itewe neza maze umusore Ngendahimana Eric ashyiraho umutwe.

Gusa iyi kipe yari yihariye umukino mu gice cya kabiri, nubwo itari yagize amahirwe yo kubona igitego. Iyi kipe kandi yagiye itabarwa n’umuzamu wayo Mvuyekure Emery wakuyemo imipira myinshi mu gice cya mbere.

Umutoza Cassa Mbungo wa Polisi wabashije kubaha igikombe cya mbere mu mateka, nta bintu byinshi yatangaje nyuma y’umukino ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, gusa yashimiye Imana n’abakinnyi be, kandi avuga ko umukino wari ukomeye.

Ba kapiteni b'amakipe yombi bitoranije n'abasifuzi barimo kagabo Issa wa gatatu uhereye iburyo wasifuraga umukino we wanyuma
Ba kapiteni b’amakipe yombi bitoranije n’abasifuzi barimo kagabo Issa wa gatatu uhereye iburyo wasifuraga umukino we wanyuma
Ikipe ya Police FC yabanje mu kibuga
Ikipe ya Police FC yabanje mu kibuga
Rayon yabanje mu kibuga
Rayon yabanje mu kibuga
Aha Mpozembizi wa Police FC aratanguranwa umupira na Bernard
Aha Mpozembizi wa Police FC aratanguranwa umupira na Bernard
Abafana ba Rayon Sports bari benshi cyane biteguye gutwara igikombe
Abafana ba Rayon Sports bari benshi cyane biteguye gutwara igikombe
Ntamuhanga Tumaine bakunze kwita Tity wanahoze muri Rayon yayigoye cyane
Ntamuhanga Tumaine bakunze kwita Tity wanahoze muri Rayon yayigoye cyane
Abakunzi b'ikipe ya Rayon sport bari baje gushyigikira ikipe yabo kubwinshi
Abakunzi b’ikipe ya Rayon sport bari baje gushyigikira ikipe yabo kubwinshi

Amafoto/NKURUNZIZA Jean Paul/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

31 Comments

  • Ariko iyo biza gushobooka rayon uakagombye kuba yarasibamye kukarita y’urwanda ndebera nuko izwi kuruhando mpuzamahanga nawe umusifizi ngo ni umuhanga !!!! bwahehe se ahubwo ni umuswa pure.
    Abayobozi nibadufashe.

    • abavuga ko kagabo ari umuhanga nibyo kuko yitwaye neza cyane aho yatsindiraga polisi igitego cyiza cyane

  • Coach niyihangane akomeze ategure. Gusa ntibyoroshye niba bigeze aho yiyambaza iyo mw’ijuru. Ese mama yaba yariyambaje De Gaul biranga?

  • Muribeshya Rayon iriho kandi izahoraho iteka ryose, Amen!!!! Ubwo babonye nkunzi yaragitakaje, bati reka dukame ay’ ibumoso?! Uyu Issa Kagabo ariko si we wari udukozeho ku bwa A S Kigali ra? Ntazongere guhabwa gusifurira Rayon kuko ayanga urunuka! Rayon Sport, oyeeeee!!!!

    • Rayon nagati kateretswe nimana Nazo zizasibangana nkuko naza panthere zasibanganye hasigare Rayon.

  • les arbitres etaient contre nous.(rayon sport) quil soient penalisés

  • Byagabanyije urusaku rwari rumaze iminsi, nuko bibagirwa vuba gusa, ubu baraje batangire bavuze induru ngo bazatwara ibikombe umwaka utaha dore ko ariko bahora!

    • ariko nkawe wororewe he kweli?

    • Alice niba ari naryo zina ryawe sinigeze ntukana ariko uri injiji, sinzi imyaka yawe niveau yawe, n’ibindi. induru uvuga ni iyihe gufana bivuga induru? urretse ko wowe numva ufana nabi utukana nubwo nkwiganye bwose sinzi niba unazi ibyumupira. ko utavuga se ngo abafana arsenal, man , chelsea n’izindi ngo bateje induru. nuko uzi ibyo uvuga cg ni ibikuzuye mu mutwe? amanyanga mu mupira w’amaguru niba akomeje gutya menya ko ntaho tujya, ibyaribyo byose nturi impumyi, niba uryo umbabarire, uzarebe amashusho y’ibyabaye. niba ugira umutimanama uzaguruke usaba imbabazi

  • Imana niyo nkuru…inch allah…gusa Rayon iracyagaragaza ko ariyo kipe yihariye publique…. n’abatayishakira gutera imbere byibuze baremera ko ari Kimaranzara…. IMANA ITURI IMBERE

  • Iyi kipe yarenganyijwe rwose, gutsinda igitego bakacyanga nta mpamvu, dukorerwa ikosa mu ku mukinnyi wabo, bakaba aribo bahanwa ari naho havuye igitego! Birababaje cyane iby’imisifurire nk’iyi bikwiye gusubirwamo, uyu musifuzi agafatirwa ibyemezo kuko atari ubwa mbere ahemukira iyi kipe! Gusa igishimishije kandi gikwiye gushimirwa umutoza w’iyi kipe, ni umukino mwiza Rayon Sports iri gukina n’ubwo yatakaje abakinnyi benshi bakomeye.

  • Simfana Rayon Ariko nanjye ikipe yanjye isifuriwe kuriya byambabaza! pe!,ariko natunguwe na kagabo narinziko ari Umu Rayon!!!.

  • gusa ikigaragara ibintu bikorerwa ikipe yacu birababaje cyane…. ni ibintu biba byapanzwe….gusa biraca intege abana baba bavunitse bategura umukino….bagatsindishwa n’akagambane ko kurwanya RAYON……NTA WAKIFUZA GUKORERA CARRIERE YE YA FOOT INO….. simpfe na bariya bari kwigira za KENYA

  • RAYON yacu gusa iratanga icyizere urebye foot isukuye kandi ifite gahunda abana batweretse…. big up….. bahungu bacu ba BAPTISTA umwana wo mu rugo…. naho ibyo kwimwa ibyo mwakorewe ni gahunda ya FERWAFA

  • Kagabo ni umuyovu si umureyo!

  • Ejobundi Apr yaratsinzwe murishima nkaho mwatwaye igikombe none iyatsinze Apr niyo yabogeyeho uburimiro gusa njye nifatanije namwe mugahinda, arikose iyo muvuga ngo babibye muba mwumva mudakabya koko!!twe se igihe twavagamo kuki tutaboroze ngo batwibye? Police yarabikoreye namwe nimutegure cyane ko mubonye umutoza mwiza ntimutamushyira igitutu cyanyu azabaha ibikombe.

    • mwe se hari arbitre wabiba, biriya kugirango utsinde apr ugomba kuyitsinda nka bitatu bakemera mo kimwe ubundi uarinda izamu ryawe.

  • RAYON MUIHANGANE TABWO IYI COUPE YARI YANYU!! YARI YA POLICE NIKUBERA BAKUYEMO APR!! SEULEMENT FERUAFA DOIT PRENDRE DE MESURES CLAIRE POUR SA POLITIQUE VOUS AVEZ VOULUE DONE UN CADEAU A POLICE!! EN PASSA PAR LE FANNA DE RAYON VOILA POURQOUI NARESE GUKINA FOOT MU RUANDA

  • MUTUMYE NZINUKWA BURUNDU UMUPIRA WO MU RWANDA.

  • Ariko birabaje kugira abantu biyitirira ngo ni abafana ba APR ariko amagambo yabo akaba ayabatagira uburere. Nkawe uvuga ngo abafana ba RAYON BARABOROGA aho warerewe kuboroga wize ko ari ukugira gute? Iyo udafite icyinyabupfura uburere bwawe bubi jya ubwihishamo abantu bapfe kukwibeshyamo umuntu. Icyindi APR ni izina ryubatswe ridakeneye utagira ubwenge n’umutima nkawe.
    APR ifite abayishyigikiye buzuye ikinyabupfura ku buryo itagukeneye mubayishyigikira

    • kagabo issa agize IMANA isi izarangira akijijwe kuko ntazongera kubona igituma arenganya rayon

  • Mu rwanda ibintu byose ni ugutekinika ntuzibaze impamvu imyaka 20 bashyira umuntu ukomoka muri APR muri Ferwafa, baba bafite gahunda yo kutubuza ibyishimo ariko ntagahora gahanze. Ndagaye cyane umusifuzi wo kuruhande Bosco umwana wa Rayon yatuwe hasi akazamura igitambaro agatanga coup franc tutibagiwe n igitegeo yanze, shame upon you guy ntahandi uzagarukira n’amashuri yari yarakunaniye none no muri carriere yawe y’ubusifuzi biranze.

  • Ese ishyirahamwe ry’abasifuzi rigira urivugira ngo adufashe aduhe bo nk’abanyamwuga uko babonye imisifrire y’uriya mukino.ZAM TV yifasheshe amashusho noneho aduhe ukuri kuko we abibona. Ndisabira na FERWAFA kuduha position yayo ku miyoborere y’uriya mu kino wa final. Niba babibona ukundi gutandukanye nuko twabibonye nibasobanurire abakunzi b’umupira w’amaguru bo uko bawubonye. Niba kandi babibona kimwe na benshi batanze uko babibonye nibafatire ibihano abakomeje kwangiza isura ya ruhago y’iwacu.
    Aho igihe kigeze byaba biteye isoni n’agahindi ku Gihugu nk’u Rwanda rwacu gishimwa kuri byinshi maze umupira w’amaguru tugaterura igikombe tukagitanga uko umusifuzi yabyutse abyifuje hatitawe ku mategeko.
    Baptiste niyihangane kuko akarengane yatangarije abanyamakuru kanatugaragariye twese. Byaba gusa ari agahomamunwa birangiye uko. Uwatwaye igikombe yaragitwaye ariko uwasifuye akwiye kwisobanura ababishinzwe bakatugaragariza ibihano n’ingamba zafashwe ngo biriya bitazongera kuba.
    Ndangize nshishikariza abafite uruhare mu mupira w ‘amaguru kudufasha kubaka amateka meza yawo kuko amateka turimwo dukora meza cyangwa mabi azahora abibukwaho ibihe byabo byo kubaho na nyuma yo gusaza kwabo. Baharanire rero kubaka amateka meza bitandukanya n’amaranga mutima naho ubundi…..???

    • Ibyo uvuze byose ni byiza ariko mu Rwanda ntabwo bishoboka pee!! Buriya commissionnaire wabona ayri yavuganye na Issa Kagabo nko mu gitondo cya kare daa!

  • Ariko nge ubu narumiwe burigihe Rayon iyo itatsinze ngo baba bayibye uyumusaza Baptista arihagararaho avuga amagambo uko yavuye muri Rayon mbere arabyibagiwe?none aravuga ubusa nihahandi aba Rayon ntibagira idini bazakwirukana babanje kukwandagaza mujye mwemera ntakipe mugira.

  • Ndasubiza uwiyise kkk, ese mwenedata ko uvuze ko ntagira ikinyabupfubura ngo kubera ko muboroga ujya ubona amagambo yabakunzi ba rayon kuyandi maequipe!ikindi ugirango twese niko dufana rayon? ushaka se ngo twese tuvuge neza rayon nkaho ariyo team iri murwagasabo gusa? nonese abafana ba rayon kuvuga ko baboroga ugirango ntibifite ishingiro! icyambere nuko iyo mutsinze muvuga ko imisifurire yagenze neza ariko mwatsinda ngo babibye ubwose niba mutajya mwemera ko mushobora gutsindwa mwumva niyo mwakwibwa arinde wabyemera koko!! umwana murizi ntakurwa urutozi,ikindi mwe iyo APR fc iyo yatsinzwe ko mwishima mukavuga ibyo mushatse natwe mwagiye mutureka tukavuga ibyo dushatse tutitaye kumaganya yanyu sha kkk! gabanya amatiku rero nubundi narababwiye ngo ibyo byishimo bivanze ubwishongozi kuri APR muzabwishyura,mwavuze ko police yapfuye amababa igikona none namwe nimwemere ko yatumuye umucanga wari uteje emboutillage sha, ikindi nakubwira ntabwo ariwowe wanyigisha ikinyabupfura niba ushaka kukigisha ihereho ukurikizeho benewanyu muhuje imyumvire.

  • Kagabo Issa ntawamurenganya,Niko ubwenge bwe bungana!gusa,Maya Marira yateye abanyarwanda,bizamugaruka.

  • Weho warumiwe ihangane niyo wahora uko.. Baptste ngo aravuga ubusa? weho uravuga amanjwe. Kumenya guteranya inyuguti sibwo bwenge uzabanze wige umenye

  • Wowe wiyise APR fc oyeeee. Nisegure kuko icyubahiro ngomba APR FC kitagira urugero. Ariko weho uyiyitirira shaka ukundi wiyita. Sinakwigisha kuko higa uzi icyo ashaka. Weho wikwitwaza APR ngo utukane mu bujiji bwawe kandi nguhaye igihe gito uzaba wamenyekanye.

  • nukwihangana ku ba rayon kurengana bibaho cyane

  • bariya bakhafiri babasifuzi se nikihe gihe kindi batavuzweho ruswa? kuki se umukozi wimana ndagijimana theogene atavuzwe? ishimwe claud sumusifuzi kuko batamuha match nkiriya yateguwemo kwiba? hari nabandi ariko inkundamugayo zahaze ruswa zikansohokera igihugu gusifura hanze ari ishimwe ryubukafiri zihawe ni nyinshi ba nzenze, gervais,lou,nabandi bahigi ariko ni hahandi rayon ni nkuru kandi nubundi ntiyigeze narimwe ikundwa nabanzi ba ruhago. nihahanadi barahiga ntambwa ntacyo muzayitwara imana idukunda kurusha mwe ninayo mpamvu twe naho isi yakwibirika tuzahoraho. RAYON WE NDAGUKUUUUUNDAAA IYO BAKWIBYE NIBWO NIBUKA KO UZAHORAHO NKARUSHAHO KUGUKUNDA JYE NZANAGUPFIRA DORE AHO BIGEZE!

Comments are closed.

en_USEnglish