Kuwa kabiri tariki 16 Kanama 2016 abaganga 64 b’inzobere barangije amasomo ya ‘specialisation’ baratangira akazi mu bitaro birimo n’ibyo mu Ntara n’uturere nk’uko byemezwa na Minisiteri y’ubuzima. Aba ni abaganga barangije amasomo barihiwe na Leta y’u Rwanda bigiye mu Rwanda bigishwa n’inzobere z’abarimu bo muri kaminuza zo muri Amerika. Malick Kayumba umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima […]Irambuye
Tags : MINISANTE
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’umwijima (Hepatite) ku isi no gutangiza gahunda yo kuyirwanya mu Rwanda, Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’Ubuzima mu rwanda yavuze ko igiye gushyira imbaraga mu kugabanya ibiciro byo kuvura iyi ndwara kuko iri mu zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi ku isi by’umwihariko muri Afurika. Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko […]Irambuye
Abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubuforomo barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza, barasaba kurenganurwa nyuma y’aho badasohotse ku rutonde rw’abemerewe gukora ikizamini gisoza icyiciro barimo gitangwa n’Urugaga rw’Abaforomo mu Rwanda. Mu mabaruwa atandukanye aba banyeshuri bandikiye inzego zinyuranye, Umuseke ukaba ufite copi, abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Gitwe, bagaragaza ko mu bakandida 128, abagera kuri 76 aribo […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga, Perezida Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko yakuye muri Guverinoma Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe. Nyuma yo guhagarikwa yagize ibyo atangaza. Muri iri tangazo nta mpamvu y’uko haba hari ikosa Dr Agnes Binagwaho yazize, uretse kuba […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’ubuzima yatangije gahunda nshya yise ‘Treat All’ igamije gutangira guha imiti igabanya ubukana Abanyarwanda 17,800 banduye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko bakaba bari bataremererwa gufata imiti kubera ko igihe cyari kitaragera. Ikigereranyo cy’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda kigaragaza ko hari abagera ku bihumbi 210 kuva mu myaka […]Irambuye
*Mu myaka 3 hagaragaye abarwaye kanseri y’amazuru no mu muhogo 138 Kuri uyu wa mbere i Kigali hatangiye inama y’iminsi itatu ihuje abaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’amatwi, amazuru n’umuhogo bavuye mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’ibyo ku yindi migabane, izi ndwara ngo no mu Rwanda zirahaboneka cyane, hakiyongeraho na za kanseri aho mu myaka […]Irambuye
Bamwe mu baturage baturiye ikigo nderabuzima cya Nyarurama mu murenge wa Ntongwe, mu karere ka Ruhango, babwiye Umuseke ko bahisemo kujya bagana Farumasi (Pharmacie) n’andi mavuriro yigenga nyuma y’aho baboneye ko serivisi mbi bahabwa zishobora gutuma babura ubuzima. Aba baturage batashatse ko amazina yabo ajya mu itangazamakuru kubera impamvu z’umutekano benshi batuye ku musozi wa […]Irambuye
Ubuyobozi bw’bitaro bya Kibungo buratangaza ko kuba hari amafaranga y’u Rwanda asaga kuri Miliyoni 172, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kitarabishyura byadindije gahunda yo kubaka ibi bitaro, n’ibindi bikorwaremezo by’ibitaro, ndetse no kugura ibikoresho nkenerwa. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo buvuga ko mu mafaranga y’ibirarane by’ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Santé” asaga Miliyoni 200, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) […]Irambuye
Ibyaha birimo kunyereza imitungo y’ibitaro bitwaje ubushobozi bafite, guhimba no gutesha agaciro ibirango by’igihugu no guhimba inyandiko zikozwe n’abakozi ba Leta n’amatsinda ya “Baringa” ni bimwe mu biregwa aba bayobozi. Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwemeje iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo ku bayobozi bakekwaho ibyaha birimo kunyereza amafaranga y‘u Rwanda agera kuri 294,877,134 muri 830, 092, 521 […]Irambuye
Ku bitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Uburasirazuba, hari ibibazo biteye inkeke, harimo n’uko ahavurirwa ababyeyi (Maternite), abarwayi baryama ari babiri ku gitanda bitewe n’uko ibitaro ari bito kurusha ababigana. Ibitaro bya Kiziguro byatangiye gukora mu mwaka wa 1985, bigenewe kuvura abaturage ibihumbi 40, kubera ko ari mu gace ka Pariki y’Akagera […]Irambuye