Tags : MINISANTE

Ntihakwiye kubaho kuvuga ngo abafite Mutuelle ntibavurwa neza – Murekezi

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Nshingamategeko imitwe yombi ku bijyanye n’ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubuzima, yavuze  ko mu mbogamizi zikiriho mu buvuzi, abitabira mutuelle de santé bakiri 83%, hakaba hakigaragara serivise ziri hasi mu rwego rw’ubuvuzi kubera umubare muke w’abaganga b’inzobere. Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari byinshi byakozwe mu buvuzi […]Irambuye

Bamwe ntibishyura Mutuelle ngo kuko badakunda kurwara – Dr.Mukabaramba

*Hatangijwe ubukangurambaga bwo gutanga mutuelle de santé mu mwaka 2017/18, *Amafaranga yakiriwe na RSSB y’imisanzu mu mwaka ushize yiyongereyeho miliyari 7 Rwf, *Mu kwezi kw’ubukangurambaga RSSB izakoresha ‘mobile banking’ mu kwishyura mutuelle. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga mutuelle de santé mu mwaka 2017/18, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, […]Irambuye

Gicumbi: Akayezu w’imyaka 10 yakeneraga ‘Pampers’ 3 ku munsi yamaze

Umubyeyi w’umwana w’umuhungu witwa Akayezu Constantin wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza avuga ko uyu mwana we yamaze gukira uburwayi budasanzwe bwo kutabasha guhagarika imyanda isohorwa n’umubiri ku buryo yakeneraga ibitambaro byo kwisukura (pampers) bitatu ku munsi. Mu Ukwakira 2015 Umuseke wabagejejeho inkuru y’uyu mwana w’umuhungu wari umaze iminsi afite ikibazo cyo kutabasha guhagarika imyanda […]Irambuye

Ngoma/Jarama: Hatangiye icyumweru cyo gusuzuma abaturage indwara zitandura ku buntu 

Mu karere ka Ngoma hatangijwe icyumweru cyo kwita ku buzima, mu murenge wa Jarama aho abaturage bigishijwe kuri gahunda yo kwita ku mwana mu gihe cy’iminsi 1000 banakangurirwa kugaburira abana indyo yuzuye. Mu murenge wa Jarama haracyagaragara abana barwaye bwaki nk’uko bamwe mu baturage baho mumurenge babitubwiye. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwasabye by’umwihariko abatuye kugira […]Irambuye

Nyamasheke: Ishyamba si ryeru mu bitaro bya Bushenge…Abakozi 8 barasezeye

Mu bitaro bya Bushenge byo Mu karere ka Nyamasheke haratutumba umwuka mubi nyuma y’aho ubuyobozi bw’ibi bitaro bukuriyeho agahimbazamusyi kahabwaga abakozi ndetse hakabaho n’impinduka mu guhembwa kuko bari guhabwa 1/2 cy’umushahara andi ngo bakazaba bayahabwa. Uyu mwuka mubi watumye abakozi umunani barimo abaganga batandatu n’ababyaza babiri basezera ku kazi. Abazi umuzi w’iki kibazo bavuga ko […]Irambuye

Gufata Telephone uvura umurwayi ni Serivisi mbi – Min. Dr.

Kuri uyu wa gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’umubuzima Dr. Diane Gashumba yatangaje ko impamvu bafashe umwanzuro wo kubuza abaganga kwinjirana Telefone mu kazi ari uko gufata Telefone uvura umurwayi ari Serivisi mbi umuganga aba ari guha umurwayi. Mininisitiri Dr. Gashumba yavuze ko bataciye Telefone mu mavuriro bya burundu, ahubwo ngo hazasigara Telefone imwe ikoreshwa […]Irambuye

U Rwanda rubaye urwa 2  muri Afurika ruhawe icyemezo cyo

Kuri uyu wa Gatanu Leta y’u Rwanda yahawe icyemezo kigaragaza ko  serivisi yo gutanga amaraso ku rwego mpuzamahanga itangwa mu buryi bunoze muri iki gihugu. U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika byujuje ubuziranenge kuri iyi serivisi yo gutanga amaraso nyuma y’igihugu cya Namibia. Mu Rwanda kandi hatashywe inyubako izajya ihugurirwamo impuguke ziturutse mu […]Irambuye

Wari uzi ko ingaruka zo kwitukuza ziremereye cyane?

Muri iyi minsi kubera gushaka uruhu rucyeye abakobwa cyane cyane bari kwisiga amavuta asanzwe n’ ayitwa ‘serum’ bibafasha guhindura uruhu, nyamara birengagije ingaruka zikomeye bari kwikururira. abantu bitukuza akenshi bakunze gukoresha amavuta abamo ibinyabutabire (produits chimiques) binyuranye cyane cyane ‘hydroquinone’, n’izindi. Hydroquinone nubwo iba mu mavuta atukuza ni uburozi bukomeye, kuko hari ubwoko bwayo bukoreshwa […]Irambuye

Ku mwaka, SFH itanga udukingirizo tugera kuri miliyoni 15 mu

Umuryango SFH (Society for Family Health) uvuga ko Sida ikiriho, ukaba usaba abantu bose guhagurukira hamwe bakayirwanya bakoresheje uburyo bwo kwirinda burimo gukoresha udukingirizo. Uyu muryango uvuga ko buri mwaka utanga udukingirizo tugera kuri miliyoni 15 mu Rwanda. Umuryango SFH uvuga ko mu kwezi kw’Ukwakira gusa bagurishije udukingirizo tugera ku bihumbi 500, naho mu kwezi […]Irambuye

Huye: Min Gashumba ngo abayobozi b’ibitaro bamanuke bajye guhangana na

Mu bukangurambaga bwo kurwanya no guhangana na Malaria, Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba yasabye abayobozi b’ibitaro n’abandi baganga kumanuka bakegera abajyanama b’ubuzima bakabafasha guhangana n’indwara ya Malaria ikomeje kuzahaza ubuzima bwa benshi mu karere ka Huye no mu bindi bice by’igihugu. Ubu bukangurambaga buri gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC). Mu karere ka […]Irambuye

en_USEnglish