Digiqole ad

Rusizi: Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora bakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo

 Rusizi: Abayobozi b’ibitaro bya Kibogora bakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi.

Ibyaha birimo kunyereza imitungo y’ibitaro bitwaje ubushobozi bafite, guhimba no gutesha agaciro ibirango by’igihugu no guhimba inyandiko zikozwe n’abakozi ba Leta n’amatsinda ya “Baringa” ni bimwe mu biregwa aba bayobozi.

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi.
Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi.

Urukiko rwisumbuye rwa Rusizi rwemeje iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo ku bayobozi bakekwaho ibyaha birimo  kunyereza amafaranga y‘u Rwanda agera kuri 294,877,134 muri 830, 092, 521 yari agenewe gukoreshwa no gufasha abakozi n’ibigo nderabuzima, aya mafaranga yari yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC).

Aba bayobobozi b’ibitaro bya Kibogora biherereye mu karere ka Nyamasheke harimo umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Damien Nsabimana n’uwari ushinzwe Ubutegetsi n’imari, Kadogo Aimable n’umucunga mutungo Bernadette Izabiriza.

Abaregwa banze kugira icyo batangaza kuva batabwa muri yombi kuwa 11 Gicurasi 2016.

Bifuza ko bahabwa iminsi 10 yo gusoma raporo zavuye mu igenzura ryakozwe na MINECOFIN na RBC kuko ngo ntibigeze bateguzwa,  bakifuza ko basoma izi raporo bari hanze.

Kuri iki cyifuzo bari bahuriyeho n’abunganizi babo, Me NIYITEGEKA Eraste na Me MBONYIMANA Elyse cyatewe utwatsi n’ubushinjacyaha kuko buvuga ko ibyo bakoze ari Ubugome kandi bukomeye, ku buryo icyaha kibahamye bakatirwa imyaka itanu kuzamura, bityo ngo ntibashobora kubarekura ku mbogamizi z’uko bashobora gucika igihugu.

Kuba hari impapuro mpimbano zagaragajwe, zimwe ziriho cashet y’ibitaro bitabaho mu Rwanda, byitwa Mbirizi aho kuba Mibirizi na Gihundwe, amatsinda ya baringa y’abahuguwe  batarigeze bageramo na rimwe nk’uko abari kuri izi mpapuro bagera kuri 20 babajijwe bahakanye bose ko batigeze basinya cyangwa ngo bitabire ayo mahugurwa.

Ibyo ngo bigomba gufatwa nk’ibyaha by’ubugome no kurenganya rubanda rugufi kandi ngo  kuba barasinye nk’abayobozi ntabwo baba batabizi nubwo hagikorwa iperereza.

Aba bayobozi  b’ibitaro bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nta n’umwe wari mu rukiko ndetse n’abunganizi babo.

Gusa iyi minsi 30 bahawe nk’igifungo bashobora kuyijuririra mbere y’iminsi itanu. Ntagihindutse uru rubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi tariki ya 02 Nyakanga 2016.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish