Digiqole ad

Dr Binagwaho wirukanywe muri Govt… Ati “Nize byinshi kandi mfite ishema”

 Dr Binagwaho wirukanywe muri Govt… Ati “Nize byinshi kandi mfite ishema”

Dr Agnes Binagwaho yari amaze imyaka itanu ari MInisitiri w’ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 12 Nyakanga, Perezida Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko yakuye muri Guverinoma Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe. Nyuma yo guhagarikwa yagize ibyo atangaza.

Dr Agnes Binagwaho yari amaze imyaka itanu ari MInisitiri w'ubuzima
Dr Agnes Binagwaho,62, yari amaze imyaka itanu ari Minisitiri w’ubuzima

Muri iri tangazo nta mpamvu y’uko haba hari ikosa Dr Agnes Binagwaho yazize, uretse kuba Perezida yashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.

Kwirukanwa kwa Dr Agnes Binagwaho gukurikiye iyirukanwa rya bamwe mu bakozi b’ikigo cy’ubuzima, RBC, rikurikiye kandi ibibazo bimaze iminsi bivugwa mu bayobozi b’ibitaro binyuranye mu gihugu bafunzwe kubera amakosa baregwa agendanye no kunyereza umutungo wa Leta.

Dr Binagwaho yirukanywe nyuma y’uko ikibazo cyo kwiyongera kw’indwara ya Malaria no kugura inzitiramibu zitujuje ubuziranenge byavuzwe cyane mu minsi ishize byari bimaze gucogora.

Kuri ibi biazo ariko umwaka ushize Inteko Ishinga amategeko yamuhase ibibazo nyuma abayigize bavuga ko batanyuzwe n’ibisobanuro yabahaye.

Dr Binagwaho yize bihanitse kuvura utwana tukivuka cyane cyane utwavutse tutageze, kuvura SIDA abakuru n’abato. Ni umwe mu bagize inama z’ubuyobozi nyinshi ku isi mu kurwanya impfu z’abana no kuvura SIDA.

Mu gihe yari Minisitiri w’ubuzima, imibare y’impfu z’abana n’ababyeyi yaragabanutse cyane, yashyize imbaraga cyane mu kurwanya SIDA no kubonera imiti abanduye. Yashyize igitsure kinini mu gitanga serivisi nziza z’ubuzima mu bitaro binyuranye, aho atatinyaga no kwirukana umuyobozi asanze akora nabi.

Uyu muganga w’inzobere mu buvuzi bw’abana akaba n’umwalimu, yatashye mu Rwanda mu 1996 akora nk’umuganga, kuva mu 2002 kugeza 2008 yari ashinzwe ikigo cy’igihugu cyo kurwanya SIDA kitwaga CNLS

Mu 2008 yagizwe umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, mu 2011 agirwa Minisitiri w’ubuzima kugeza uyu munsi kuwa kabiri tariki 12 Nyakanga.

Updates 10.00AM:

Dr Agnes Binagwaho abicishije kuri Twitter yatangaje ko yishimiye gukorera munsi y’umuyobozi ufite intego n’icyerekezo, Perezida Kagame. Ati “Nize byinshi kandi natewe ishema no gukorana na MINISANTE

Binagwaho

Ubwo aheruka kugaragara mu bantu benshi nka Minisitiri w'ubuzima, kuwa gatanu ushize Dr Agnes Binagwaho aganira na mugenzi we Dr Diane Gashumba wa MIGEPROF, hafungurwaga Kigali Convention Center
Ubwo aheruka kugaragara mu bantu benshi nka Minisitiri w’ubuzima, kuwa gatanu ushize Dr Agnes Binagwaho (iburyo) aganira na mugenzi we Dr Diane Gashumba wa MIGEPROF, hafungurwaga Kigali Convention Center

Photos © UM– USEKE

UM– USEKE.RW

 

103 Comments

  • Hahaha! Ko ubanza nta makuru “updated” mufite ku Museke?
    Nta n’Itangazo nyirizina mwashyiraho?

    • #Appollo ndabona ariko itangazo barishyizeho. Wajyaga kutubwira ahubwo andi makuru UM– USEKE utarabona wowe ufite.

    • NYAMARA UMENYA NTA GITANGAZA KIRIMO KUBA “A MINISTER” YAKURWA KU MWANYA; SI UBWA MBERE, SI UBWA NYUMA!
      UBUZIMA BURAKOMEJE…

    • @Apoiion, Biratangaje kubona har’abantu banejejwe nokuvaho kwa Dr. Agnes, uyu mudam yarakoze, yakoreye igihugu, yaritanze bishoboka. Kd har’aho yavanye Health Sector naho yarayigejeje. Ubwo rero akwiye gushimirwa uruhare rwe mukwitangira igihugu. Jye namukundaga kko yarazi gufata ibyemezo bikarishye cane cane akabifatira abayobozi bibitaro bicaga ibintu. she is bright enough,intelligent and a patriotic Rwandan.
      She deserves A BIG thanks..
      Igihe cyari kigeze ngo aharire nabandi baze bagerageze, ariko ntakwiye kwamaganwa nkaho yasahuye igihugu.

      • Gusahura igihugu? N’igisambo ku isonga! Yubatse system y’ibisambo, amenyekanye yitakana abakozi bazira akarengane mu bitaro binyuranye ngo ajijishe Abanyarwanda, arabafungisha ngo ukuri kutazamenyekana!!

    • ICYO MAZE KUMENYA NUKO KUVA U RWANDA RWABAHO, NIWE MINISTER WENYINE WABONYE IBIHEMBO MPUZAMAHANGA BYINSHI KURIYA…

      • wavutse 1994….hahahah. si nakurenganya uracyahira ubwonko bwawe

        • REKA DA! CASMIR BUZIMUNGU AHARI NARI NZI UBWENGE

  • Yirukanyweeeer???? Iminsi iba myinci igahimwa n’umwe koko
    Azize iki se aunt wacu??? Ni ya dossier y’abacus pharma(binjije imiti yapfuye se???? Ngaho supanet zitujuje ubuziranenge…….
    Utahanye impamba y”abahinde ntubuze byoseeee
    This made my day thank you your excellencee
    Ka njye mu kazi nshyiremo akaziki soir njye gufata ka champagne

    • Ariko n’ubwo mbona abenshi munenga uriya Minister uvuyeho, twari dukwiye kwemera ko hari n’ibyiza yakoze. Abanyarwanda dukwiye kureka umuco wo kwerekana gusa ibibi umuntu yakoze ntitwerekane n’ibyiza yaba yarakoze.

      • Yakoze iki mwaa
        Reba ibyo yasanze urebe n’ibyo asize
        Ku ngoma ye nibwo abaganga bagabanyirijwe imishahara(aho kwongera yaragabanyije).
        Ku ngoma ye nibwo imishinga idafatitse yaje ngizo za droneee
        Ku ngoma ye nibwo imiti itujuje ubuziranenge yinjiye ku bwinci mu gihuguuu( supanet , reba kwa nyirinkwaya……)
        Ku ngoma ye nibwo abakozi benci birukanywe abandi abagabanyiriza contrat( ukageza no kuba 3mois de contrat kandi ari aba licencie cg umwanya ubona ukenewe)
        NGOS nyinci zaragiyee,
        Abaganga bava muri leta bajya muri prive ngaho mbwira ibyo yakozeee
        Ntuvuge kwubaka centre de santes uwo mushinga yawusanzeho nka vision 2020

        • NYAMARA HARI ABANDI BA MINISTER DUFITE BATAGIRA IGIHEMBO NA KIMWE BAHAWE!!!!!

      • None se nawe ko ntabyo utugaragarije ubwo turi bubimenye ra!Ikindi kandi ni inshingano zacu zo gukora ibyiza, cyane ko twiyubakira!iyo ibyiza ubivanze n’ibibi, ntabwo ibyiza bigaragara!Ahasigaye ibyo byiza najye kubikomereza ahandi, u Rwanda ntirwubakirwa muri ministere gusa

  • Minisitiri w’uburezi! ?! Sibyo,nimukosore. Biragaragara ko mubyanditse mwiruka!

  • urakoze cyane nyakubahwa wa repubulika kuko ureba kure rwose

  • @ Mbega inkuru yaritegerejwe amakosa menshi yarakozwe muri MINISANTE. Supanet zidafite ubuziranenge yaguze, Drones zo kudukoreeraho experiment biratangaje rwose. Imiti yagiye ita agaciro ikiri muri stock. Gusa inkunga zo igihe tukizihabwa bizadukomerera kwifatira imyanzuro ifatika. Kurundi ruhande Umuseke.rw namwe mwikosore reba title y’inkuuru ngo: ” COMMENTS
    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga, Perezida Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko yakuye muri Guverinoma Minisitiri w’Uburezi Dr Agnes Binagwaho, nk’uko bikubiye mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’Intebe.” Binagwaho ni Ministiri w’ubuzima si uwuburezi.

  • Wenda ahari ikibazo cy’abaganga n’abaforomo kirarangira, dore ko MINISANTE yari igeze aho igaragara nk’aho ihanganye n’abo bakozi bafasha Imana kugarurira abaturage ubuzima, ngabo abasezera buri munsi, abafite diplome zemewe na Leta ariko ngo ntibagomba gukora akazi, iigo nderabuzima bitagira abakozi kandi ibyo bitarigeze bibaho mbere,… Yewe n’agahimano ndetse n’amananiza birangwa muri Council y’abaforomo babyigeho kuko ngo ni amabwiriza y’uyu wari Minister. H.E areba kure, Imana ijye imwongerera imigisha n’ubushishozi nk’uko abisanganywe, kuko ahari abaturage bagiye kuvurwa n’abari butuze ntibabe abarakare (abaganga n’abaforomo). Thx.

    • Ariko njye murasekeje gusa! ibyo umugaya nibyo njyewe mushima yakoze: ubu se ninde uyobewe ko mwirirwa mubunza diplöme zitagize aho zihuriye n’ubushobozi, ntabwo ikiganga cyangwa igiforomo cyigwa muri weekend cyangwa nijoro nk’uko bamwe bafite izo degrees mwabigenje hirya no hino ngaho muri Congo, Uganda n’ahandi! Iriya Council y’Abaforomo na Council y’Abaganga ntaho zitaba mu bindi bihugu kuko nizo zica akajagari mu myuga ifitiye public akamaro. sha mwari mwarahungiye muri za Help Life Reflexiology na za massage Center mwirirwa mucyatsa, n’undi uzasimbura Dr Binagwaho ntazemera izo diplome zidafite ubumenyi. Ikindi Dr Binagwaho ntawamuvangiranga ku cyemezo yafashe kuba hari ibitaragenze neza ni uko yavangiwe n’abakozi be wenda batari banamwishimiye kubera imyanzuro yafatiraga abadashoboye, reka kwiringira rero ko hari uzamusimbura asubiza inyuma urwego rw’ubuzima, wapi ahubwo azashyira ku murongo ibitameze neza ariko ibimeze neza azarushaho kubiteza imbere.

  • Huumm ntagitanje kuko Komisiyo idasanzwe yo mu Nteko yarimo abagabo n’abagore basobanutse yari yabigaragaje ahubwo wakwibaza impamvu byatinze. Kuki se ahubwo we atibwirije agategeza ko akurwaho? We must be patriots if we are rwandan

  • ngahoda zadsikuru zicyongerezase arazivugahe noneho sukwiyemera yarafite gukandamiza abakozi sha erega ntamarira asiga ubusa agiye yabona h.e numusaza kweri arebakure

    • ubwo ngo nawe uravuze. kugayabyo urabizi! Baguhaye iyo ministerial wowe ntayo wakwishiborera. arakabaho Hon Binagwaho yarintwari kazi. Reba ukuntu abagaga mubitaro bari barigize ibigirwamana badakoreka ariko niwowe wabacogoje agasuzuguro. noguhitana abadamu bagiye kubyara babicira ago babyarira. njywe sinabona ukonshima service za Dr Binagwaho bokwitangakwe ntawatinya. Ndibuka ajya Kirehe agasanga abaganga baho barangaranye abarwayi maze akajyenda akabivurira abandi bataranaza kukazi abandi bahagera satanu. yahise yirukana amashyano. ubwose umuntu nkuwo wamunenga iki koko!!! sinanze da , umuntu akora amakosa ariko ibyo yakoreye urwanda ni ntashyikirwa

  • Iriya Minisiteri bari bakwiye kuyisubizamo Dr. NTAWUKURIRYAYO J. Damascene akayiyobora akongera akayitunganya. Cyangwa se bakayiha uriya uyobora ibitaro bya CHUK akaba aba ariwe uyiyobora kuko ubona we afite ubushishozi n’ubunararibonye bihagije.

  • Muri minisante,ntabwo ari ministeri,yoroshye..change ningobwa,igihe kigeze..H.E.PK,yakoze akazi ke..is normal

    • Nta kintu kizima yakoze, nongere mbisubiremo nta kintu kizima yakoze, mujye mureka gushyigikira amafuti

      • Imyaka ayoboye iriya Minisiteri nta kintu kizima yakoze, Abanyarwanda twaba twarashize, ntimukanenge ngo murenze urugero muge munashima

      • inkorabusa nkawe niwowe unenga ibyo yakoze. ariko mwagiye Mishima koko! Dr Binagwaho ninde wabayeho mukwitanga nokunoza umurimo wubuvuzi nkawe mu Rwanda??? niwe washyizeho amatangazo kumavuriro Suggestion box zabagaga bafakoraneza bagakangavurwa nyine . iyo ngirinka NGO nyiguhembe nyabura. Tx a lot for your greatest effort in yo ministry kudos!!!!

      • Ariko ubwo koko nta soni zo kwandika ko ntacyo yakoze,uzicyo kugabanya impfu za bana bavuka ndetsr nababyeyi bapfaga babyara,wagushyiramo wabishobora yakoze byinshi kd ntawudakosakuba rero yavanyweho that is normal twagombye kumushimira ibyo yagezeho.

  • Kuki se muvuga ngo yirukanywe? Yahawe umwanya, uwari wawumushinze awumuvanyeho, azanamushinga indi mirimo, ibyo se si ibisanzwe?

  • Sinarinziko na Binagwaho yakwirukanwa.

  • Mujye musoma neza mwa bana mwe !Minisitiri w’uburezi murabivanahe koko ! Umuyobozi dufite wahozeho kandi uzahoraho ni nde !Mandat ni Manda! Kina mwanzo kina mwisho. Yakoze ibye mu gihe cye namwe nimukore ibyo mugomba gukora mu gihe cyanyu ! Wasanga agiye kuyobora OMS ahubwo mukaba muvuga ayo yose pe. we have to move around………..

    • Kuyobora OMS?????? Wowe uriho urarota izuba riva kweli.

  • Wenda abateye Imiti yica imibu bakoreraga iyo minisiteri bazahembwa.

  • @ Zirikana niba ariho ugisoma iyi nkuru imaze amasaha akabakaba atatu yanditswe habayeho edit niba warebye comment yange nakoze Copy and Paste yuko yari yanditswe munkuru yambere uwanditse iyo nkuru nyuma yaje kubikosora gusa umenyeko saa 06:57 AM Kigali harihanditseho Minisitiri w’uburezi Dr. Agnes Binagwaho. Ibindi byo ntawuhoraho imyanya irahinduka nkibisanzwe ejo ashobora no kuba PM or any better position than this ntawamenya icyo ejo ihatse.

  • mbega inkuru ishimishije HE wakoze 100% kudukiza kuko byari bigeze aho benshi basezera mu kazi bakigira mu bucuruzi sinzi niba bazanagaruka cyane ko ariho haba amaronko menshi ibaze ibyo adusizemo abari bataragenda

    1.kuba kuva 2013 imishahara mishya yaranzeko tuyihabwa

    2.kuba nta muforomo wa A2 wemerewe kujya mu kazi mugihe budget ya A1 ntayo minisanté itanga

    3.kuba abaforomo basohoka ari A0 mugihe bemererwa guhemberwa A1gusa kandi bafite A0

    4.kuba umuntu afatwa nk’utarize mugihe afite diplome yatanzwe na university cg secondary yo mu Rwanda ngo keretse yishyuye ibifrw bitagira ingano mu rugaga rw’abaforomo n’ababyaza cg izindi ngaga ibaze abantu badatinya gutanga ibizamini kandi ukabyishyurira kandi ufite diplome yemewe isinyeho na REB ingaga ziri hanze aha zatumye tuzinukwa pe uzi gukora ibizamini icyumweru cyose kandi usanganywe diplome nta n’akazi ugiye guhabwa

    5.ubu CS nyinshi abakozi barigendeye kandi nta bashya baza kuko ibwiriza ribuza gukoresha A2 kandi A1 nta budget zigira mu ma centre de santé.

    6.ibitaro byo mu byaro kubera agashahara gato kandi ukaba utabona aho utera akaraka birangira abanyarwanda batahakora hagakora aba congoman ntabwo mvuzeko batazi kuvura ariko bidusaba abasemuzi muri consultation uretseko no gukunda igihugu biba bitababamo kandi birumvikana

    RERO UZAJYAHO AZAKEMURE IBYO BIBAZO AZABA AGIZE NEZA WENDA TUZABONA AHO DUHERA DUSHISHIKARIZA ABAGIYE KUGARUKA NAHO UBUNDI GUHOMBA UMUNTU UFITE UBURAMBE MU KAZI IMYAKA 10 N’AMAHUGURWA YOSE ABA YARAHAWE BITEWE N’IMIYOBORERE MIBI RWOSE BYARATUBABAJE

    • EEEH! UWAYO,Secondary School yigisha nursing kuri level ya A2 ni iyihe mu Rwanda? Abo ba A2 ushaka muri CS baba bazishuguritse muri ya mashuli y’ibibeho yo muri congo n’ahandi.

      Ikindi ndumva wowe wishakira kujya uvura ushaka n’ahandi witerera ibiraka,… ibyo ntabwo wari ukwiriye kubyereka Abanyarwanda kuko nibyo byangiza umwuga wacu. ubu se buri muganga nashaka aho atera ikiraka finally urumva bizagenda bite? tunyurwe n’umushahara duhabwa ushaka kujya muri busness agende ayikore ariko busness ukina n’ubuzima bw’umuntu yo ntizashoboka.

      • Ugomna kuba warize ikigoroba niba utazi ko Diplome z’abaforomo za A2 zibaho(bize kandi neza ureke ibi byanyu byo kurangiza Kaminuza umuforomo atazi kurrba amagi ya Ascaris muri microscope)ngo ntiyize Labo! Cyera byose twarabyigaga uretse ubu babatuburira bakabaha diplome z’intuburano) Ese ubundi Binagwaho uyu amategeko yakoreshaga akumira abantu mu kazi yaabaga yayakuye he?! Asize icyuho muri MINISANTE nagende.

        • @Toulouse, ushobora kuba uri i Toulouse koko! Ntabwo uheruka mu Rwanda kuko Section ya Sciences Infirmières (level A2)yahozeho ariko ubu ntaho wayisanga muri iki gihe. Rero sinzi niba warize muri icyo gihe yariho,ariko abayize icyo gihe ntibafite ikibazo nk’icyo ufite wowe kuko bo bize neza kuburyo ibizamini bitangwa na council y’Abaforomo bitabatera ubwoba nk’ubwo ufute! Wowe A2 uri kwitwaza ntaho wayikura mu Rwanda muri iki gihe uretse kuyigura muri Congo, none se urumva wavura abantu ngo ni uko ufite icyo gipapuro? Ariko kuki ushaka gukwepa ibizamini bikwinjiza mu kazi?? Mu gihe tugezemo ni hehe, mu yihe Service umuntu yinjira mu kazi nta kizamini akoze? Cyereka muri entreprise y’iwanyu!

          • UWABAROZE NTIYAKARABYE! UFITE Diplome ya A2 NTIYAMUJYANYE MURI KAMINUZA?! Injiji gusa! Kuba utaragiye muri Kaminuza bivanaho ubwenge wize mw’ishuri?! Singaho musigaye muhemberwa A2 kandi muri ba A0?! Ubwenge bwo guharanira icyo wize buri he?! Kucyi mubyemera?! Byabujije Binagwaho kubakoroga ubwonko imyaka itanu yose?! Sinumva ukuntu umuntu ufite Diplome ya A0 yemera guhemberwa iya A2 kandi yaraminuje! warangiza ngo bize i CONGO! Ko aribo bavuraga mwe mwibereye mu mahoteli?! Injiji yize ni wowe! Ko ugiye wavuga Binagwaho yirukanywe nyamara ngo warsminuje?! Aho kwiga kaminuza nkarangiza ndi HUMIRIZA NGUTEGEKE nagumana A2!

          • @Toulouse, A2=12YBE ngaho gumana iyo dénominateur commun yawe!!! Naho DR Binagwaho ndumva ntawe yakoroze ubwonko nk’uko wabivuze! Nkwibutse kandi ko muri iki gihe tugezemo abahembwa menshi si uko buri gihe baba bafite degrees zihanitse, muri companies nyinshi umuntu ahembwa amafaranga menshi cyangwa make bitewe n’umusaruro atanga mu kazi ntabwo biterwa na diplôme afite.

  • ibyo azaba byose sibyo twitayeho ikingenzi nuko Binagwaho yavuye muri minisante ntakindi gusa nyakubahwa President uturebere urugaga rwabaforomo rumereye abantu nabi pe niba uwo mushyiraho aribukemure ibyo bibazo simbizi gusa rwose muri uru rugaga ruswa iraca ibintu muri biriya bizamini batanga ufite 300000fr niwe uhabwa ibyangombwa abandi bagasubizwayo ngo ntiyujuje ibyangombwa gusa wenda ubwo Binagwaho avuyemo wenda bizakira gusa turishimye pe

  • Nyuma yo gusoma iyi nkuru irebana n’isezererwa rya Dr Agnès BINAGWAHO ndetse nkanasoma itangazo ryashyizwe ahagaragara na Min. A.MUREKEZI risobanura ko iri sezererwa ryashingiye ku ngingo ya 116 ry’itegeko nshinga ryavuguruwe mu mwaka w’i 2015, byanteye kwibaza nibaza iyi ngingo igihe yatangiye gushyirirwa mu ngiro! Namwe mbahaye ibikubiye muri iyi ngingo hanyuma murebe imyitwarire y’abayobozi mu nshingano zabo!

    Ntarugera François

  • All the best to Dr. Ibyiza yakoze birahari bike, ariko byapfukiranywe n’ibibi byinshi. Kandi muri gvmt nta rhank you ihaba, n’ubundi ujyayo ugiye gukora ibyiza.
    Akurikiranywe kuri byinshi harimo no kuba Minisante ariyo yamesheshaga imikenyero ye muri dry clean, ngo kuko atariwe witegetse kujya akenyera. Ngo yaguze imikenyero yabaye Minisante; Leta ijye iyimesa, iyo nu imisoro yacu!!
    Ikindi barebe neza niba nta madeni menshi asize mu tubari dukomeye, ngo ahari utubari duhenze ahazi kurusha uko azi Minisante ku buryo kare yatahaga ari 3 am. Yewe umugabo wamubyayeho abana babiri ni intwari, bazamwambike impeta!! Josephine

  • Bigenze bite ko Binagwaho yeri kw’ibere? Ukurikije ukuntu abadepite batanyuzwe n’ibisobanuro bya Minisitiri Binagwaho yakagombye kuba yaragiye cyera.Dr Sezibera agombe agaruke mu mwanya we.

    • jye numva abenshi twifuza Ntawukuriryayo.yazamuye umushhara.azamura aba pharmacien……..

  • Sindi buvuge byinshi cyane.
    Icyo mvuga ni uko Mu magambo make, Binagwaho asize asenye Systeme ya Sante yose kuva hasi kugera hejuru. Yari yaratinze kugenda rwose kuko iyo agenda hakiri kare nko muri 2013 hari byinshi byari kuramirwa, none ubu c’est trop tard amazi yarenze inkombe kera.

    Ministre mushya afite akazi katoroshye na gato ko kongera gutangira bundi bushya, ariko akabanza gusenya systeme idasobanutse itanashoboye yari yarubatswe na Binagwaho ari nayo yakoreshaga yica ibintu byose.
    Ubu abaforomo bacitse intege, abaganga barabihiwe, abahanga mu by’imiti barumiwe, abarwayi barahababariye bitavugwa, mu bitaro ntihakiri ahantu hishimirwa gukorera, mu ma centres de sante si ahantu hagifatwa nk’aho kwivuriza umuntu agakira , mutuel yabaye iciro ry’imigani,… ni ibibazo ni ibibazo.

  • ngibyo ibizamini byo kwinjira murugaga rwababyaza nabaforomo, nkaho ibigo babaga bavuyeho biteme na leta. yewe ni birebire gusa narumiwe

  • MWESE UWAHABASHYIRA BYABAGORA MUJYE MWEMERA KANDI NTAKO ATAGIZE . CONGRATULATIONS TO DR.

    TUMUSHIMIRE IBYO YABASHIJE GUKORA KANDI AKOMEZE KUGIRA IMIRIMO MYIZA KUKO AKAZI NTABWO KARANGIYE

  • Ariko abanyarwanda barozwe nande? Ubwo ni uguhita mushaka amakosa yakoze, umu mu mama afite ubwenge bwinshi kandi yagejeje MINISANTE KURI BYINSHI, ariko hari ahantu umuntu agera ntabeakizamura ibikorwa,services, ubutunzi, Reba Microsoft yavuye ku buyobozi ashiraho uyobora Microsoft, ninde yamwirukanye??????NIbaza ko uyu mu mama yaraffite abamurwanira benshi ngo abakorere kandi bamuha nagatubutse gusa yiyemeje guteza imbere ubuvuzi mu rwanda, none hageze aho abandi bakomereza aho yaragejeje nawe agafasha abandi, mwibuke umubare wa za kaminuza yigisha, ni miryango ayoboye…si ukwirukanwa, kuko yahagaritswe ku mwanya wa ministre wubuzima gusa…ibikurikira…abica akazi bandika ko bagiye kunywa champanye..muragowe kuko uyu yabakarira ariko akaba babarira uwuzaza ni agakosa gato ugataha ntizongere no gukora muri minisante ubuzima bwawe bwose…ABAKINA NAMAGARA YABANTU NI BUMVIREHO

    • Jn Marie, ibyo uvuga nibyo ariko rero gusezererwa wenyine mu cya kare, urumva ko nta shema ririmo pe. Bituma hibazwa byinshi. Ihangane rero.

    • Jean Marie,
      Ururetse amagambo yakurenze watubwira ibyiza nibura 2 Binagwaho yaba yarakoze??????? NTA KINDI NAKUBWIRA WA MUGANI WA MARIA IHANGANE

      • Sha Munana, ko n’uzaza atazazanwa no kuba “Bizengarame, Nzabandora”, etc…, wenda siwe wari kamara kuko n’undi yayobora ariko hari ibyo yakoze byiza! undi se uzaza we ukeka ko ari ushoborabyose??

      • rejanjye nkubwire ibyiza by a Dr Binagwaho yakoze wampumyi we! 1 Guhana uwariwe were unyuranyije ninshingano yubugaganga 2 kugenzura imikorere yabaganga mu migi no mubyaro byakure utatekereza ko yahagera akavugurura nokugira inama abaganga. 3 kwicishabugufi kwe akavura abaturage bohasi nutwana twiyanduje mubyaro aho abaganga babaga varangaranye abarwayi 4 kwirukana intakoreka zabagaga basuzuguraga abarwayi . 6 kwrukana abafite za diporome mpimbano 7 Gutanga ibyangobwa kubantu babikeneye Etc

        • @ Mvugishukuri

          Reka nanjye nkunyomoze wa munyabinyoma we!

          1. GUHANA UWO ARI WE WESE UNYURANYIJE N’AMATEGEKO Y’ABAGANGA: Hano urabeshya cyane, ahubwo vuga ko yanaga benshi
          anabarenganya! Benshi barirukanwe bazira akarengane, benshi
          bakaswe imishahara ku maherere, benshi baratotejwe kugeza bameneshejwe ku kazi kabo, niba hari n’abo yahanye abaziza ukuri abo ni bake cyane rwose. Abenshi ni abazize igitugu cye.

          2.KUGENZURA IMIKORERE Y’ABAGANGA BA KURE… KUGIRA INAMA ABAGANGA: Wa muntu we (Mugabo/Mugore), uretse gushinyagura
          gusa wambwira ahantu nka 2 Binagwaho yigeze agenzur imikorere?
          kwirukana abaganga ubutitsa no kubasuzugura bimwe by’imbwa ireba
          icyo ihaze nibyo wita kubagira inama????? Kabisa biragaragara ko utazi Imiterere ya
          Minisante n’ibiberamo, ahubwo urimo kogeza n’ibyo utazi. Nyarukira muri Minisante n’ubona umukozi wo hasi n’umwe wijimye ku isura uze nkugurire icyo ushaka

          3.KWICISHA BUGUFI AKAVURA UTWANA DUTO AHO ABAGANGA….: Hahahahahhahahhhhh!!! Cyakora undishije imbavu ntubuze byose!!
          Niko ye, wambwira ahantu na hamwe waba uzi Binagwaho yaba yarigeze avura utwo “twana duto” muri iyi myaka 5 yose amaze ku buministri?? Sha nufana agira aho ahera. Nutagera ntagereranya koko?

          4. KWIRUKANA INTAKOREKA Z’ABAGANGA BASUZUGURAGA ABARWAYI: Utangiye kubura ibyo uvuga, ubu se iyi ngingo itaniye he n’
          iya mbere????? Ikindi tanga ingero zifatika nkunyomoze uve mu rugambo gusa.

          5. KWIRUKANA ABAFITE DIPLOME Z’IMPIMBANO: Ingero Please!!! Cyangwa urashaka ko njye nguha ingero z’abo yashyize mu
          mu myanya batanafite n’izo diplome. Ubwo se abo yirukanye abaziza izo diplome za A2 (Zitari
          impimbano) yabasimbuje abahe?

          6. GUTANGA IBYANGOMBWA KU BANTU BABIKENEYE: Hahahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh!!!!! cyakora urasekeje gusa?
          Gutanga ibyangombwa??? Ubwo se urashaka kuvuga ko mbere ye muri Ministeri y’ubuzima batatangaga ibyo bya
          ngombwa??? Ese ubundi ibyo byangonbwa uri kuvuga ni ibihe? ahahhahhahahhhhhhhhhhah cyakora ihangane
          ndabona nawe ushobora kuba uri mubo yakamiraga ku buryo buziguye cg butaziguye.

          Muri make rero urabona ko ibyo wanditse byose BYIZA yakoze ari ibinyoma kandi by’ibifitirano nta na kimwe kizima kirimo. Ubwo kandi ntiwiyibagize ko njye ntigeze nkurondorera IBIBI YAKOZE. Nongere mbisubiremo NTITUGASHYIGIKIRE AMAFUTI!!!!

      • Yagabanyije impfu za bana bari munsi y’imyaka itanu na babyeyi bapfaga babyara ikindi yarwanyije sida ndetse abonera imiti igabanya ubukana abayirwaye.

        • @ Bibi
          Waba waravutse muri 2010? cg uri kwibwira ko Minisante mbere ya 2010 itabagaho?

    • Niki batavuze muri iriya myaka itanu? Abantu hari uko batagize ngo Agnes ntashoboye? Cyangwa akora nabi! Kuba umuhanga muri sciences cyngwa kuvura ntaho bihuriye no kuyobora! None H.E wamuvanyeho umurusha kureba kure? Yari yaramwihanganiye ahubwo igihe kire kireaziko azikosora!

  • NGO yigisha za kaminuza wumvise ko yigisha izihe mu Rwanda

  • Quel titre ! yirukannywe cyangwa agiye guhindurirwa imirimo!

  • Ahuuuuuuu, mbega depression . H.E Mureba kure pe.ubu inzego za sante zivuye ibuzimu zigiye ibuntu uko byasa kose.
    ngaho abaganga birukanywe ,ngaho abisezereye badafite ahobagya, ngaho gutwatwa imishaha ya hato na hato.umwa niba hari umuntu binagwaho ya sanze mubuvuzi akaba akirimo nuwabuze aho agya.muze wacu nkuko muhora mubikorana nubushishozi muduhaye DR NTAWUKURIRYAYO J.DAMASCENE , kuko ndibuka mwigize kumushyira muri sante nubundi yarazambye hari aho yayikuye naho yayigejeje kandi hashimishije pe.naho uyu mugore suwo kuyobora abantu . ni koko puuuuuuuuu.

    • nkawe koko wakuriyehe? ubwo c washakaga ko abatarabyigiye nabagaga babagome ko bakomeza mukazi bamara abantu ? Dr Binagwaho warakoze cyane gukubura nogukangavura intakoreka zari zigiye kumara abanyarwanda barigize abaganga ariko ubugome aribwose. Iyo utahagoboka ibintu byaribyacitse. Ndakwemera kandi sinakwibagirwa ubutore bwawe ahubwo namashyari abibavugisha nurwango NGO Yuki uvuga icyongereza kiza.

  • Ngo yigisha muri Kaminuza?????? Maze rero mutubwire iyo Kaminuza yigishamo, munatubwire n’isomo ahatanga iryo ari ryo maze twigenzurire, kuko nta mu Lecturer wigisha muri kaminuza wasanga atazwi muti iyo kaminuza.
    Maze rero mujye mubeshya abahinde.

    Ndategereje

    • @Fimbo ibyo utazi bakabikubwira ntukabyite ko babeshya, jya uharanira gusoma byinshi no kumenya ubundi utuze bwana

      Since 2008, Binagwaho has been a lecturer in the Department of Global Health and Social Medicine at Harvard Medical School and an Adjunct Clinical Professor of Pediatrics at the Geisel School of Medicine at Dartmouth. She is a Professor of the Practice of Global Health Delivery at the University of Global Health Equity in Rwanda.

    • Munatubwire niba ari academic course atanga (bivuga ko afite abanyushuri Runaka yigisha akabaha n’ibizami) cg niba kujya gutangayo ibiganiro bitekinitse bya Mutuelle 2 mu mwaka ari byo bituma yitwa Mwarimu.

      • Agnes Binagwaho, Ph.D., M.D.
        Senior Lecturer on Global Health and Social Medicine

        http://ghsm.hms.harvard.edu/person/faculty/agnes-binagwaho

        Dr. Binagwaho is currently a Senior Lecturer in the Department of Global Health and Social Medicine at Harvard Medical School, and Clinical Professor of Pediatrics at the Geisel School of Medicine at Dartmouth.

        Dr Binagwaho yasoma, nubwo kuyobora bijya bimugora ariko amashuri yo arayafite kandi kwigisha Harvard ntabwo bikorwa na buri wese.

        • ahahhaha!!! Ariko ye utagera ibwami abeshywa byinshi koko, Jye nakubajije niba ibyo “yigisha” ari academic course nk’uko tubimenyereye kubandi ba Lecturers? Cg ni Presentations ajya gutanga zitari amasomo asanzwe. Erega ndi kukubaza ibyo nzi nka Mwarimu.

          “…Dr. Binagwaho is currently a Senior Lecturer in the Department of Global Health and Social Medicine at Harvard Medical School, and Clinical Professor of Pediatrics at the Geisel School of Medicine at Dartmouth.”

          Kuba Lecturer muri Universite bisobanuye iki? Bisaba iki? Ese hari ubwoko bw’abalecturers bungahe kandi butandukanira he? Ari nayo mpamvu ndimo kubaza Academic course yigisha Havard kuko wavuze ko yigisha?
          In Academics gukora Lecturing y’ingingo runaka (for the purpose of research, for researchers), no Kwigisha isomo runaka rifatwa nk’umusingi buri munyeshuri wiga iyo field agomba kugira kugira ngo bamuhe Diplome/certificate biratandukanye. Ariyo mpamvu mukwiye kujya musobanura yo muvuga ngo Kanaka Yigisha Havard university.
          Anyway nk’uko wabivuze no kuba ahalecturinga Havard ni byiza, ni ibyo gushimwa, ariko mujye mureka kuyobya abantu musobanure ibintu uko biri. Ikindi umuntu atabura kwibaza, Ese maye ubwo bumenyi muri Kaminuza zo mu Rwanda ntitubukeneye ku buryo bujya kwigishwa abanyamahanga gusa? Kari akabazo k’amatsiko.

          • Sinjya mbona na President wacu nawe atanga amasomo i Harvard!!!!

          • Ariko anigisha muri University of Global Health Equity iri i Butaro. Rero no mu Rwanda ubwo bumenyi arahabutanga. Kuba lecturer muri Harvard ni privilege. Ntago yari kuba full time professor kandi yari ministere w’ubuzima. Mwe mugaya amashuri ye n’ubumenyi bwe ni amashyari abuzuyemo. Ubundi mu Rwanda system yose y’ubuzima niyo ifite ikibazo. Ntago mvuze ko ari umutagatifu ariko ndabona abashimishijwe no kumva ngo abaye umushomeri. Amahanga ashyira mu gaciro araje amwijyanire ayore za miliyoni. Ubu se amakaminuza n’amabanki akomeye ku isi nahandi bamushakaga akanga kujyayo ngo arengere ubuzima bw’abanyarwanda byari bimunaniye. Afite impamyabumenyi iri ku rwego mpuzamahanga so nabishaka azakora ahandi bubaha akazi n’unubumenyi bwe. Na Kalibata yaragiye kandi ameze neza aho ari si umushomeri. Iyo ufite ubumenyi mpuzamahanga nta soko ubura.

      • http://ghsm.hms.harvard.edu/person/faculty/agnes-binagwaho

        plz Fimbo fata umwanya urebe nibitabo cg ubushakashatsi yakoze!! ntabwo ari Havard ya Senderi wangu!! Binagwaho yasoma kbs

  • Nyamara wirukanawirukana umugore uguguna igufa ukazana bunguri!
    Mutegereze murebe!ibizakurikira

    • wa mugani yigisha Harvard arangije ejo bundi ko PhD atayimaranye umwaka kandi yayikoreye hano mu Rwanda wa mugani atangayo ibiganiro

  • nyakubahwa iyi ngingo yi116,urakayihorana,uragahora kungoma uzatuyobore imyaka nimyaka kuko urashoboye kdi umenya icyo abanyarwanda bashaka ukakibahera igihe.urako ze kdi urakarama!

    MBEGA BINAGWAHO WEEE!!!!!!!!ihangane peeeee ntakindi nakubwira.

  • Iguhe ntawe utayikora munda Bantu!

  • Na minister y,ubuhinzi ni bamwirukane

  • Ni nde wasimbuye Dr.BINAGWAHO Agnes? Ko batagira vuba ngo bamutubwire??

    • hahahahah!!! Uri gutinya se ko yagaruka cg bakisubira? lol!

  • Nge ndumva kuvaho kwe ari nkuko nabandi bavuyeho, icyangombwa nuko hari ibyiza yakoze kandi tugomba kubyubakiraho. Naho ibibi natwe aho turi dushobora kwibeshya tugakosa. None se ko mbona mwandika kw’iyirukanwa ry’abaganga ninde yirukanye Atari mu makosa? Naho abavuga ko birukanwe cga basabwa diplome byo si ibibazo, kuko bagomba kuzigaragaza nundi wese uzajyaho azazibasaba. Muzi ukuntu abanyamurenge baba batarageze mu ishuri bakabeshya ngo bize kuvura bakazana ibipapuro byo muri Congo!!!!!Yewe tureke Minister yakoze akazi keuko ashoboye.

  • Ko ndeba binagwaho yari yaranize abantu ra. Yarashwanyaguje kabisa

  • Nge ndumva kuvaho kwe ari nkuko nabandi bavuyeho, icyangombwa nuko hari ibyiza yakoze kandi tugomba kubyubakiraho. Naho ibibi natwe aho turi dushobora kwibeshya tugakosa. None se ko mbona mwandika kw’iyirukanwa ry’abaganga ninde yirukanye Atari mu makosa? Naho abavuga ko birukanwe cga basabwa diplome byo si ibibazo, kuko bagomba kuzigaragaza nundi wese uzajyaho azazibasaba. Muzi ukuntu abanyamurenge baba batarageze mu ishuri bakabeshya ngo bize kuvura bakazana ibipapuro byo muri Congo!!!!!Yewe tureke Minister yakoze akazi keuko ashoboye.

  • Sha imana idukijije uyu mukecuru n’abandi izabadukiza pe! nanubu sindabyemera. Yari yarigize indakoreka n’ibifaransa byamafuti. Agasuzuguro ko yakarushaga abazima nabapfuye. Ikiruhuko cyiza mukecu. Isi ntisakaye.

  • Ariko mwambwira, amadiplome Dr.Binagwaho yirunzeho ari MINISTRE we yabaga yayakoreye ryari ko tuzi ko atigeze afata conge y’amezi byibuze 3 ngo tuvuge byibuze ko yabaga yagiye kwihugura cg gukora ibizami! Iyo yamagana abiga nijoro cg muri W-E aba yibuka ko tuzi ko yabonye impamyabumenyi yibereye i Kigali muri MINISANTE?! Ni honoris caousa se tubifate dutyo?! Hari abavuze ngo kucyi tumugaye akuweho, none ko ariwo muco twatojwe bigende bite?! Ninde wari kumutunga urutoki uretse uwamushyizeho dore ko yigeze no kumunenga GUHUBUKA ubwo yashyomokanaga umutegetsi wo muri USA. Burya kirya gihe nibwo aba yarasezerewe!

  • Phd ya Binagwaho? URETSE KO MURIMKAMINUZA( Ex-NUR) Bari bamweretse ko abeshya kugeza agiye kubitekinika i Kigali, Phd mu Rwanda nawe arabizi ko atari ayikwiye, uretse kwitwaza umu Economitse w’Umurundi, kuvanga amategeko Economie ni byo yita Protection y’abana byamunaniye gusubiza kugeza asabye ko ahindurirwa umwarimu wa mukurikiranaga mumyigire ye! Muzabaze ibyamubayeho i Butare yatumiye abantu ngo aje muri Défense ya Phd!!Yasubijwe inyuma kugeza agiye kubitekinika ngo ahabwe Phd! Ibye byavugwa n’Umugabo we, byavugwa n’abo bakoranye uretse abo yashyizeho bamworoherezaga gusuhura gusa!

  • Nano yarihanganye ntabwo byoroshye urii intellectuelle kuriya unakunda akazi gukorera muri systems nkiyi.System niyo igomba guhinduka apana minister ntacyo bizatanga

  • natahe yumvukuntu ubushomeri buryana,yibaze aboyirukanye mukazi ukobabayeho afatanye nano.

  • kuva nabaho mbonye umuntu wangwa kurusha degaule

    • @Irambona, nyamara ukoze sondage d’opinion wasanga abari bakunze imikorere ya DR Binagwaho aribo benshi kurusha abamunegura hano ku rubuga!

      • Kayinamura we, ngo abari bakunze Binagwaho nibo benshi? Yayayayayaya kereka abatamuzi neza nkawe, naho abamuzi nta kintu kidasanzwe yakoze yashimirwa cyangwa yakwibukirwaho usibye amafuti menshi yagiye akora HE akamwihanganira. Ruswa nyinshi muri minisante, kutumvikana no kwirukana imiryango yafashaga system y’ubuzima, gutoteza abakozi no kubasuzugura, kwiba leta akorsheje amariganya nkamwe yo muri supanet, icuruzwa ry’imiti itujuje ubuziranenge kandi minisante ibizi, kurya gahunda zijyanye na sida, etc. Abari kurira kuko Binagwaho yasezerewe bihangane, tumwifurije kuzabona imirimo ashoboye.

        • wowe rata urabizi neza amafaranga yaleta yari yarayamaze ariko ibyo ntacyo bidutwaye ubwo agiye nonese ubwo dr valens nubwo yagiye bwose ugirango ntibasangiye yari yaramuguriye na fuso ibyo birazwi igakoreshwa na valens ariko iverisa kwa nyirabuja kohereza amafaranga mubitaro byarangiza akabategeka kugaruramo icyakabiri kandi bakagaragaza ko yose yakoze nibindi utabara puuuuuuuuuuuuuuuuuuuu nakumiro ahubwo pe

  • Ntawe uneza rubanda rwose,turasaba uzamusimbura kuzamura muntera abakozi bo kwa muganga kuko harimo akarengane;gukora akazi imyaka irenga icumi ,ugasanga ugihembwa nkumutangizi.Tumushyigikiye kuba yararwanyije izo Diplomes zibiwani ,kuki ushaka gukora akazi utigiye? WICA UBUZIMA BW’ABANYARWANDA

  • Ikigaragara ni uko babandi bafite diplomes z’ibicupuri na bya bisambo byikwizaho imitungo y’amavuriro na za primes z’abakozi aribo babonye umwanya wo kugaya Dr Agnes! ese niba warize koko kuki utinya nacing council examination? garagaza ko wize nyine ubone ugirirwe icyizere baguhe akazi kandi nabwo ntugire ngo ni ukuguterekamo amategeko y’itangwa ry’akazi azakurikizwa! Sante si iyo gukinirwamo uko twiboneye ubuzima burahenze! Nyakubahwa ati ibisambo nzabihanaaa! ntawe ukomeye rero hakomeye systeme, kandi birakwiye kugaragaza ubushobozi n’ubumenyi ufite no kubukoresha kugira ngo bigirire abanyarwanda akamaro atari indonke gusa twishakira! n’uzamusimbura azarusheho kurwanya ibipapuro by’ibishugurikano(nyamuneka ngo ni iza CONGO!!!) yewe umwuga bawutesheje agaciro ngo niho hasigaye imyanya mukazi kandi ari ubuzima bw’abantu bakiniraho?! H.E PK iki kibazo akigire icye by’umwihariko.

    • ariko ubwo uratinyuka ukavuga izo council zanyu mubantu ntasoni ,mwabonye aho murira za ruswa ngo muratanga ibizami wowe wavuka wigeze ubona ikizami cya leta bavuga ngo kiraba sa 9h kigatangwa sa 12h ubundi amanota yajya ahagaragara ejo ngo mwibeshye mukayakura kumbuga akaza mwongeyemo abandi kuko ababahaye 300000frw mwabagiwe kubashyiramo sha sinkukuntu muri kwica abantu mwanwe ibyanyu bizashyira H.E abimenye murabeshya nonese kuvuga guryo ntabo muzima kandi baratsinze icyo kizamini cyanyu muvuga nubu tuvugana ejo hara abo ejo mwiriwe mutuka ngo ntibize ibyo mushaka muri secondaire nkaho mwebwe mushinzwe uburezi ubundi umuntu wabaga warize normare primaire yabaga yemewe kwiga ibyo ashatse ariko ubu ngo izo council zanyu ntizimwemera ubundi namwe twibaza ibyo mwibonyemo muri ikigihugu mukandamiza abantu kikatuyobera harya ngo nuko Kimonyo ari umukada yewe ntawamenya pe byo ahubwo president akwiye kumenya ikibazo kirimuri iyi council yibisambo gusa gukora ikizami ni 60000
      wajya kuzana icyangombwa ngo ni 50000 nabwo ugasiragirayo imyaka n’imyaniko

      • @MINISANTE, itangwa ry’akazi rigira umurongo rikurikiza kandi Leta y’U Rwanda yawushyizeho! None se urashaka kujya mu kazi nta Kizamini ukoze kweli? Ibyo se ubiheruka mu yihe institution ,noneho ugeze n’aho ushaka kwigiriza nkana kuri Minisante? Niba umukanishi w’imodoka abanza gukora ikizamini kugirango ahabwe akazi mu igaraji, urumva uvura abantu azinjira mu kazi ku iturufu y’urupapuro rutanse amabara n’ibindi ngo ni uko ari Degree gusa?? Byibazeho, wisubize!

  • Hon. Minister Agnes Binagwaho mwibuke ko ariwe umaze igihe kinini ayobora Ministere y ubuzima ugereranije n abandi bayiyobiye kandi niwe wahawe ibihembo byinshi ku rwego mpuzamahanga bitewe n uburyo yateje imbere Health Sector, na none kandi mwibuke ko ari umuhanga kandi abanyamerika bakaba baramugiriye icyizere akaba abigishiriza abana muri Havard University gusa abanenga munenge ariko mwibuke namwe uwabagira Minister abenshi mwakwirukanwa hadashize n umwaka ikindi kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azi uburyo ahinduranya abakinnyi mu kibuga kugira ngo ikipe ikomeze itsinde ntimuzatangare mubonye abaye myugariro cyangwa rutaha izamu. Murakoze.

    • hahahhahahahahha!!! Iyi comment yawe yohereze mu cyiciro cya za Byendagusetsa. hhahhahahahahhahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

  • UYU MUGORE YAGSBANYIJE IZIHE MPFU? BYOSE BYAKOZWE N’UBWOTANGE BW’ABAKORA UMURIMO WO KUVURA AMANTU NK’ABANYARWANDA. YARI AKWIYE GUSHYIKIRIZWA INKIKO.

  • Blah blah blah,nimunyeganyege muve hasi mukore,Binagwaho ni Doctor kandi ni umuhanga,niba mutegereje Minisanté ko iba igitangaza murashimishije,

  • Nta byinshi mvuga kuko nta na byinshi nzi ariko Nta muntu ugera kuri level ya PHD ari umuswa kdi nobody is Perfect in all over the world.

  • njye bavuze A2 ba kera wibwira ko bose bari mu kazi ka Leta ikindi niba A2 babaga mu bitaro agenda abasezerera ntabemerere gukora mu ma Cs wumva bakora he ese wirengagije ko hari benshi batakaje akazi bakoreraga imishinga nka Global Fund wibaza barihe ikindi ukurahe ububasha bwo gutesha agaciro diplome zatanzwe n’ikindi gihugu (Congo)Ese urirengagiza ko Abaganga benshi dufite hano mu Rwanda bize kongo yewe n’abo baforomo benshi bize mu Rwanda bigishijwe n’abakongomani Ese wibwirako urwanda rurusha abahanga kongo reka reka

  • PhD ye ndayikemanga cyane ko yayibonye mu buryo budasobanutse nkuko hari uwabivuzeho ikindi nakwibaza yayigiye ryari ko yari mu kazi hano wenda wambwira uti yabikoraga ku mugoroba NONE KO YATESHAGA AGACIRO ABIGA KU MUGOROBA WE AKABIKORA????!!!?

  • Ariko sha afande yakoze rwose nonese uriya mudamu ko atazi nikinyarwanda ibibazo byose yabifataga kizungu ngizo indege drone zizica imibu ngizo zakaningiri zifata imibu nonese mwabonye aho umubu ungana nifi koko ziriya supernet zingana nazazindi barobesha mukiyaga gusa ntiyabura byose azi kuvuga ikizungu kabisa

  • Yarakoze cyane kugabanya impfu z’ababyeyi n’abana.
    ARIKO KDI GUSUZURA ABANTU AKABATUKA NKABADAFITE ICYO BAMAZE,GUTUMA ABAGANGA BASEZERA ABATURAGE BAKORESHA MITUWELI BAGIYE KUHARENGANIRA INZOBERE HAFI YA ZOSE ZIGIRIYE MU MAVURIRO UBU TWARUMIWE.

  • mu mavuriro yigenga

  • Iyo niyo bita evolution, dr yazanye system ye nimba rero itabereye abanyarwanda
    barayanze ariko na none hari icyo ibasigiye bizatuma abandi bazakurikira muri iyo ministry bagira byinshi bahindura, abantu bakosora amakosa, kandi bateza imbere ibiri inyuma, bagakomeza ibidakomeye cyane.

  • Yesu weeeee BINAGWAHO yavanywe muri MINISANTE? Mana we ubuse abo yafashaga kwimura abakozi bazafashwa na nde? ndavuga umu kadogo umwe uyobora ibitaro byo mu cyaro bifashwa na PIH uyu yigeze gufata abakozi atashakaga mu bitaro abapakira HIACE abashyira MUKECURU maze nawe sukubiraramo abaha za mutation ngo ziswe kujya kongerera ubushobozi aho bagiye ako kantu karadutangaje ariko ibyo bitaro aho abo bakozi bavuye nta kiza kibayon iho harangwa imfu zabagore bapfa babyara impinja zo ntizikivugwa Nyakubahwa turamwizeye kandi undi bazaha MINISANTE azakemure ikibazo cy’Abaganga batavura bikoza umwenda w’akazi mu gihe basuwe gusa ubundi bagakora akazi ka ba ADMIN akenshi unasanga bikurura amakimbirane mu bitaro kuburyo hariho umu Dr umaze kwirukanisha ba ADMIN batatu aho yagiye akorera hose? ese koko abo ba ADMIN bose nibo babi? ariko ubwo Uwamukingiraga ikibaba yirukanywe wenda na RWINKWAVU bizahagera abantu baruhuke.

Comments are closed.

en_USEnglish