U Rwanda rwungutse aba ‘specialists’ 64 bashya, baratangira akazi kuwa kabiri
Kuwa kabiri tariki 16 Kanama 2016 abaganga 64 b’inzobere barangije amasomo ya ‘specialisation’ baratangira akazi mu bitaro birimo n’ibyo mu Ntara n’uturere nk’uko byemezwa na Minisiteri y’ubuzima.
Aba ni abaganga barangije amasomo barihiwe na Leta y’u Rwanda bigiye mu Rwanda bigishwa n’inzobere z’abarimu bo muri kaminuza zo muri Amerika.
Malick Kayumba umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima yabwiye Umuseke ko aba baganga bize neza kuko bigiye muri ‘context’ y’u Rwanda kandi bakigishwa n’inzobere zo ku rwego rwo hejuru, ubu bakaba biteguye gutangira akazi kuko bahawe amabaruwa abashyira mu kazi.
Aba boherejwe ku bitaro by’ikitegererezo biri ku nzego z’uturere n’Intara nk’ibitaro bya Kibungo, Rwamagana, Ruhango, Muhima, Ruri n’ibindi hamwe no mu bitaro by’i Kigali nka CHUK, Kanombe n’Umwami Faical.
Izi nzobere mu buvuzi zirangije amasomo y’imyaka ine biga kuvura ikintu runaka yiyongera ku myaka itandatu biga muri Kaminuza biga kuvuramuri rusange.
Izi nzobere zirangije mu mashami anyuranye arimo; kubaga (Surgery), Medicine Interne, kuvura indwara z’imyanya myibarukiro (gynecology), indwara z’impyiko (urologie), indwara z’abana (pediatrie), obstetrics, ndetse n’indwara zo mu myanya y’ubuhumekero (ORL).
Malick Kayumba avuga ko hari ikindi kiciro cy’abaganga nk’aba bahita batangira amasomo aba 64 barangije.
Kayumba avuga kandi ko ubu hari n’abaganga barangije ikiciro cya mbere cya Kaminuza mu ishami ry’ubuganga nabo bagiye koherezwa mu bitaro bitandukanye mu gihugu, muri aba ngo niho havanwamo abujuje ibisabwa bigendeye k’uko bitwaye mu ishuri bagakomeza iki kiciro cya ‘specialization’.
Aba 64 barangije baje kugabanya ku cyuho kinini cy’abaganga, n’abaganga b’inzobere ugereranyije n’umubare w’barwayi mu Rwanda. Cyane cyane mu bitaro byo mu bice by’icyaro.
Photos archives © Joselyne UWASE/UM– USEKE
UM– USEKE.RW
30 Comments
Ubwo se spécialisations bayikoreye he ?nge ndunva ahubwo ari formation
uri injiji jya wumva radio usome ibinyamakuru
@kipe gowingi, Sinzi impamvu usubiza mugenzi wawe watanze igitekerezo ariwe Kalimunda, Musubize udatukanye kandi werekana aho ashobora kuba yibeshye, Iyo uvuze spécialisation ntabwo uba uvuze training cyangwa formation,amahugurwa..Kereka niba utazi itandukaniro hagati ya spécialisation n’amahugurwa mu byerekeye ubuvuzi.Urakoze kujya utanga igitekerezo cyawe ushyizemo ikinyabupfura.
wowe wize angahe ariko ? kuburyo speciality na formation ubyitiranya!!! fekefeke wowe!!!!!!!
Ngo bigiye mu Rwanda??imyaka 4 yiyongera kuli 6,muli he shuli se rifite ibyangombwa byuzuye cg muyihe université?pour et spécialisé mu bumenyi runaka?ubyunva ansobanurire
Man hahha cisha make ni aba expert ku rwego international ahubwo shaka ibisobanuro neza muvandimwe
Aba noneho bazadutamo amasupana mba ndoga Rwogera…
Burya koko nta muhanuzi wemerwa i wabo!
@Tembo n’abandi ba yumva nkawe, kuberiki mu pinga pr gupinga? Socialization bayigiye muri UR kuburatanye n’amashuri ya USA kandi specialization si ukwicara mw’ishuri ahubwo ni ukujya kuri terrain ukamenyera ikintu runaka.
Courage baganga bacu
nyine iyo barangije general medecine ababa bafite amanota meza kurusha abandi bakomeza bakispecializa ku kintu runaka. nubundi bigira muri kaminuza y’u rda.
Abangaba imana izambandide.
Lol comments ziriha hano zasetsa uvuye guhamba nyina. On a serious note though, aba ba specialists twizere ko bazaba bavura under some sort of supervision otherwise byaba ari ibibazo pe.
ntago ibitaro na kaminuza zacu zari zageza ku rwego rwo kwigisha specialization
Wa mu minister wavuze ngo abatoza bo mu Rwanda bari ku rwego rw’amavubi iyo n’ibi abivugaho
Hari abantu bahanganye ku kibazo kijyanye n’imyigire yaba baganga, nagiragango mbamenyesheko icyo twita specialization ari ukuba bafashe agashami kamwe muby’ubuvuzi bakagakoramo masters nyuma yo kwiga general medicine, urugero umuntu ashobora kugira iyo masters mu kuvura abana, kuvura uruhu, kuvura amenyo no mu kanwa, etc. Ikibazo gihari ahubwo mwagakwiye kwibaza ni iki: ese aba baganga barangije kwiga koko baba ari impuguke zuzuye cyangwa zo hasi? Ukurikije imyigire banyuramo ntiwatinya kuvugako bari ku rwego rwo hasi. Ibi bikaba biterwa nuko nta mwanya uhagije wo kwiga theories bagira ahubwo usanga mu gihe cyo kwiga babazerereza mu bitaro binyuranye ngo bagiye kwigira ku baganga babikoreramo kandi nabo uba usanga levels z’ubumenyi bafite ari nto. Igihe uriya muganga tuvugako ari gukora specialization usanga mu bitaro akurikiranwa naba baganga ba baringa usanga badakandagira mu bitaro bakazanwa no gutanga amanota bayaha abo banyeshuri. Imyaka iyo irangiye baguha masters yawe ariko ugasanga ubumenyi buri theoretical and practical buri hasi cyane kubera system yo kwigiramo idahwitse. Ikibigaragaza nuko izi mpuguke iyo zihuye n’akana ka kazungu kaje gukorera mu Rwanda usanga kabakanga kuko ntaho usanga bahuriye mu bumenyi. Ibi mbese turi gukora nibwa buro bwinshi butagira umusururu. Niba mbeshya muzegere abo bagenzi banjye barangije mubabaze muzasanga nabo bemerako batari kuri international standards. Aba barangije ubu bagiye koherezwa muri za district hospitals aho uzasanga batikoza umurwayi ngo bo ni impuguke maze ugasanga bibera mu biraka hirya no hino barataye akazi leta yabahaye kandi barangiza bakagahemberwa.
mbere yo kugaya jya ubanza utekereze. mbese ni mutiha agaciro muzagahabwa nabo bazungu ukeka ko hari icyo bakurusha.waba warize kugaya ntarindi somo wafashe kuko iyo uza kumenya medicine icyo aricyo uba waricaye ugafata umwanya ugasomo ukareka gutesha agaciro ababihaye umwanya kandi babikunze.
Ibyo uvuze n’ukuri !! Arko aho kutagira umu specialiste numwe twatagira dutanga masters in medecine zitari kuri international standard(muri make ziri local) buriya nyuma y’igihe n’ibindi bizaza. Imana ikomeze iturinde gusa!!
ibyo uvuze nukuri kwambaye ubusa. baeangiza bagasuzugura abavuye hanze! rwanda we waragowe gusa
nkuko babivuze koko, hariho injiji zize! wasanga abantu bari kujya izi mpaka barize! kuki mwumva ko umuntu atakwigira muri kaminuza zacu ngo amenye?
kumenya ntabwo ari izina rya kaminuza wigiyemo ni ubumenyi wahaherewe.iz mpuguke zacu zirashoboye, kandi zizatuvura neza! nagirango mbabwire ko mu mpuguke dufite ubu mu bitaro byacu kugeza uyu munsi, abenshi bize baziboneye mu rwanda, kandi bari gutanga umusaruro mwiza, ikibazo nuko bakiri bake.
@James,”Benshi baziboneye mu Rwanda” kandi bari gutanga umusaruro, uwo musaruro ndawuguhariye.Igihe bizakugeraho nawe uzabona uwo musaruro ariko ntabwo mbikwifulije.Imana ihorane nawe izakurinde kubona uwawe aguca mumyanya yintoki bitewe nuwo musaruro wawe.
Niba mudashaka ko babavura muzabireke! Aba baganga barakenewe nabanyarwanda bari hirya no hino mu gihugu! C’est forgeant qu’on devient forgeron! People batekereza nka murenzi…tembo….Jorgi..mureke kureba hafi guys..mubanze mumenye amakuru mbere yo kudecourager then mutagenic ibitekerezo byubaka! Think forward!
@David, Igitekerezo cyawe ni mu kinyarwanda mu gifaransa, mu cyongereza? cyangwa nawe uri kwiga “Socialization” nk’uko Didi yabyanditse?
Hi,ibitekerezo byatanzwe hari bamwe byafasha ariko hari n’abo byagiraho ingaruka.relation iba hagati ya muganga n’umurwayi iba izwi nabo bonyine.ubuhanga bwa muganga ntaho buhurira n’imibare cyangwa za formule ngo ubonetse wese abe yafata igitabo cy’ibisubizo amwevaluer.mu mivurirwe y’umurwayi hari byinshi bikenerwa birumvikana.ubwo se ubonye nk’umufaransa agiye kwivuriza mu buhinde asize abaganga iwabo wavuga ko nabo ari abaswa?.uramutse urwaye uba ufite uburenganzira busesuye bwo kujya k’umuganga wizeye kuko uvuwe n’umuganga utamwizeye ushobora gukira ariko ntubyemere ko wakize(ubwo nabwo bukakubera uburwayi).Niba tudafite ikizere cy’abaganga bacu ntitwitwaze ko ntabumenyi bafite ahubwo ariko duteye kandi turamutse turwaye byagorana ko twumva ko twavuwe.baganga bacu mukore akazi uko bikwiye ubumenyi murabufite.
@Gakuba yewe wowe ndumva ushobora kuvura ushyiramo namasengesho uhereza umuntu igisuguti ummbwira uti nubona akanya ujye kumavi usenge ejo nzaza kureba ukumeze ariko fagitire izakugeraho. Ahaaa.
Ariko nizeko mwabigigishije na Deontologie medical. Imyitwarire y’abaganga isigaye iteye ikibazo. Bige gukunda akazi kabo kandi no kubaha ikiremwa Muntu.
Bagabanye kurarikira indonke nkinshi kuko byica akazi. Kurara izamu ma mavuriro 2 cg 3 rwose Minisiteri ishake uko yiga icyo kibazo
kugira ubumenyi ntibiva mu nyubako wigiyemo cy igihugu ahubwo biterwa n uwakwigishije , aba baganga barashoboye kandi tubatezeho byinshi.harageze rero ko umuhanuzi yemerwa iwabo,iyo turembye nibo tugana naho ibi byo guca intege tubivuga ari uko turi kwibeshya ko turi bazima ,ubu uri mu bitaro bari gushyashyana ngo agarure ubuzima niwe watanga ubuhamya nyabwo.
Muti :”U Rwanda rwungutse abaspecialists 64 bazatangira akazi kuwa kabiri”…
Ubundi mw’itangazamakuru ry’umwuga, title y’inyandiko yakagombye kwerekana vuba kandi muri make icyo inkuru igamije kugeza ku basomyi. Siko rero bimeze hano, kuko umusomyi w’iyi nkuru atinda rwose kumenya ko speciality y’abo ba specialists ari ubuganga. Kuvuga ko “bazatangira akazi” kuwa kabiri byari gusimburwa ahubwo n’iyo speciality y’ubuganga itagaragara muri titre, maze abasomyi bagahita bumva in brief icyo inkuru igamije kubamenyesha. Murakoze guha umwanya igitekerezo cyanjye. Imana ibarinde.
Courage baganga bacu! Gusa muzakunde abarwayi, mubavure nk’ abanyu, uko bikwiye, mu gihe gikwiye .Imana ibibafashemo.
Bavandimwe mujye mwitondera ubuzima ntabwo ari ya mibare mwicara mugahora mushaka x itajya ibonerwa igisubizo nyakuri.
ubuzima ntiwabushobora utakoze practice. that’s why akeshi baba bari muri hospital kandi igihe urigukora uba urinokwigiramo.
ikindi mumenyeko harimo ibanga mutazi kuko mwe mubifata uko mubonye ariko ntimushobora kumenya ibanga ririmo utarize ibyerekeye ubuzima narimwe. ufite uburenganzira bwo kuvuga icyo ushatse kandi ntawuzakikubuza ariko ntibizabuza ko umuganga akora akazi ke uko kagomba
Ahubwo ikigaragara mu Rwanda turacyafite ikibazo ntago tuzi nicyo specialization bivuga naho utabashaka qe nagirango mumenyeshe ko nibayarigeze kwivuza abo bose bamuvuye bigiye mu Rwanda noneho aba basohotse ninzobere zo ku rwego rwo hejuru mu ka kantu kamwe bahisemo please for more info mwagera cyangwa UR bakabasobanurira murakoze
Nabake dufite bari baragize ayo mahirwe yokujya kuvoma ubwenge hanze wenda bari kubidufashamo murabica, Dr Gasakure.
Comments are closed.