Digiqole ad

Kutishyurwa Miliyoni 172 y’ibirarane bya Mutuelle byadindije iyubakwa ry’ibitaro bya Kibungo

 Kutishyurwa Miliyoni 172 y’ibirarane bya Mutuelle byadindije iyubakwa ry’ibitaro bya Kibungo

Umuyobozi w’ibitaro by’ikibungo Dr. Ntamanya.

Ubuyobozi bw’bitaro bya Kibungo buratangaza ko kuba hari amafaranga y’u Rwanda asaga kuri Miliyoni 172, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kitarabishyura byadindije gahunda yo kubaka ibi bitaro, n’ibindi bikorwaremezo by’ibitaro, ndetse no kugura ibikoresho nkenerwa.

Umuyobozi w'ibitaro by'ikibungo  Dr. Ntamanya.
Umuyobozi w’ibitaro by’ikibungo Dr. Ntamanya.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo buvuga ko mu mafaranga y’ibirarane by’ubwisungane mu kwivuza “Mutuelle de Santé” asaga Miliyoni 200, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) cyagombaga kubishyura, ubu ngo bamaze kubona Miliyoni 33 gusa, kikaba kibasigayemo amafaranga y’u Rwanda 172, 381, 527.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo, Dr.William Namanya avuga ko kubera igenzura ryakozwe hari amafaranga Leta yemeye kubishyura, ariko bakaba barahawe macye.

Dr Namanya avuga ko kuba batarishyuzwe amafaranga yose hari ingaruka birimo kubatera, zirimo no kudakomeza imirimo yo kubaka ibitaro no kutabona uburyo bwo kugura ibikoresho nkenerwa.

Yagize ati “Bigeze kuza bakora igenzura, MINECOFIN (Minisiteri y’imari n’igenamigambi) na Local Government baraza rirakorwa, ariko bagiye kwishyura ntibatwishyura yose.”

Dr Namanya avuga ko bandikiye Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Akarere ka Ngoma kugirango bagire icyo babikoraho, nibiba ngombwa bagaruke bakore n’irindi genzura, kuko ngo birimo kudindiza kubaka ibitaro, kugura ibikoresho no gutanga izindi Serivisi mu bitaro.

Dr.William Namanya akavuga ko ibitaro ayoboye bitorohewe n’ibibazo by’ubukungu kubera ko ariya mafaranga asaga Miliyoni 172 batarishyurwa, yiyongera kuri Miliyoni zisaga 29 bahombeye mu guha Serivisi abatishoboye badafite ubwishingizi.

Hashize iminsi micye, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) batangaje ko nta mwenda w’ubwisungane mu kwivuza ibigo by’ubuvuzi biberewemo na Leta, kuko ngo ku itariki ya 04 Werurwe 2016, byari byamaze kwishyurwa byose.

Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko bwishyuye asaga Miliyari 13.5, nyuma ya raporo y’igenzura ryakorewe mu Turere 30 tw’igihugu, rikemeza ko ayo mafaranga ariyo Guverinoma igomba kwishyura nk’ibirarane by’ubwisungane mu kwivuza. Ariko kugeza ubu, ibibazo by’ibirarane bivugwa mu bigo nderabuzima n’ibitaro biracyagaragara.

Ibitaro bya Kibugo bivuga ko nubwo bitarishyurwa amafaranga asigaye bizakomeza gutanga Serivise zo kuvura abaturage.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Akariro gake na feri ejo mutazisanga mu gihome namwe muregwa kunyereza umutungo wa leta.Birabujijwe ndetse kirazira kuvugako Mitiwele yambuye ibitaro.

  • Haaaaas!! Ego nibyo Mai bakwiy kubigeramo bukebuk kko mwikigihe sukupfa guhita uvuga uko iyo usaba nct uhozako. gsaba n’uhozaho.

Comments are closed.

en_USEnglish