MINISANTE ngo izakomeza guharanira ko ibiciro byo kuvura ‘Hepatite’ bimanuka
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’umwijima (Hepatite) ku isi no gutangiza gahunda yo kuyirwanya mu Rwanda, Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’Ubuzima mu rwanda yavuze ko igiye gushyira imbaraga mu kugabanya ibiciro byo kuvura iyi ndwara kuko iri mu zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi ku isi by’umwihariko muri Afurika.
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko u Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije muri uru rugamba rwo kuvura indwara ya Hepatite ndetse ko ruri mu bihugu bibiri byo muri Afurika bivura iyi ndwara, rwo na Egypte.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe Nyarwanda rirwanya indwara z’umwijima, Jean Bosco Rutikanga avuga ko ku munsi w’ejo hashize habaye igikorwa cyo gukingira no gupima indwara ya Hepatite.
Rutikanga uvuga ko abantu bagera ku bihumbi bine bahawe urukingo rw’iyi ndwara, akavuga ko iki gikorwa cyagaragaje ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ububi bw’iyi ndwara bityo ko bagomba kwisuzumisha, bakamenya uko bahagaze kuri iyi ndwara y’umwijima.
Uyu muyobozi w’Ishyirahamwe rirwanya indwara z’umwijima, avuga ko Leta y’u Rwanda yahagurikiye iyi ndwara ikomeje gutwara ubuzima bwa benshi ndetse ko ari na yo mpamvu ikomeje kugabanya ibiciro byo kuyivura.
Avuga ko kwivuza iyi ndwara mu Rwanda ku muntu ufite ubwishingizi, yishyura Ibihumbi 960 by’amafaranga y’u Rwanda mu gihe mu minsi yashize byari miliyoni ebyiri.
Ati “ Mbere imiti ya Hepatitis yari ihenze cyane, ku bantu birihira, umuti wageraga kuri miliyoni 6, ku bantu bafite ubwishingizi bakoreshaga miliyoni 2, dore ko yakizaga ku kigero cya40% ariko uyu munsi imiti yayo ikiza kuri 95 % .”
Jean Bosco Rutikanga uvuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanga iyi miti ku giciro kiri hasi, avuga ko mu bindi bihugu hari aho usanga igura miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.
Akomeza asaba Abanyarwanda kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze kuri iyi ndwara, akavuga ko abantu bagera kuri 800 ari bo bafata imiti ivura iyi ndwara.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Jean Pierre Nyemazi avuga ko MINISANTE itazahwema kugaragariza Abanyarwanda ububi bw’iyi ndwara n’uburyo bakoresha kugira ngo bayirinde ndetse n’abarwaye bihutire kuyivuza.
Ati ” Icyo Guverinoma y’u Rwanda yakoze ni uko igiciro cyagabanutse, tukaba tukiri kuganira n’abaterankunga kugira ngo igiciro cyo kwivuza no kwisuzumisha cyajya hasi kurushaho.”
Nyemazi avuga ko ibi biganiro biri gukorwa hagati y’abaterankunga n’inzego z’ubuzima mu Rwanda bigamije kugena igiciro kinogeye buri wese. Ati “ Mu gihe kandi bitarashyirwa mu bikorwa turi gushakisha ubundi buryo abantu bakeneye kwisuzumisha babigeraho.”
Akomeza avuga ko kwirinda biruta kwivuza bityo ko MINISANTE iri gushyira imbaraga mu gukangurira abantu kwirinda kuko iyi ndwara ishobora kwirindwa.
Indwara ya Hepatite iri mu ndwara zihitana abantu benshi buri mwaka kuko abasaga miliyoni 1.5 bahitanwa na yo ku isi. Iyi ndwara igizwe na Virus Eshanu zirimo Hepatite A, B, C na D.
Imibare igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni 240 banduye Hepatite B, mu gihe ababarirwa hagati ya miliyoni 130 na 150 bafite ubwandu bwa Hepatite C.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ko numva izahitana benshi se ahubwo? ubwo 960.000frw namafaranga makeya umuturage yapfa kubona koko? umuntu yaba yabuze na 5,000 akabona ayo yose?ahubwo bajye batuvurira Ubuntu nkuko bavura abadwaye SIDA kuko nubundi byandura kimwe
Comments are closed.