Abiga Ubuforomo baratabaza inzego zibishinzwe ngo zibarenganure
Abanyeshuri biga ibijyanye n’Ubuforomo barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza, barasaba kurenganurwa nyuma y’aho badasohotse ku rutonde rw’abemerewe gukora ikizamini gisoza icyiciro barimo gitangwa n’Urugaga rw’Abaforomo mu Rwanda.
Mu mabaruwa atandukanye aba banyeshuri bandikiye inzego zinyuranye, Umuseke ukaba ufite copi, abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Gitwe, bagaragaza ko mu bakandida 128, abagera kuri 76 aribo basohotse ku rutonde rw’abemerewe gukora icyo kizamini kibahesha uruhushya rwo kuba bakora uwo mwuga w’ubuforomo.
Umwe mu banyeshuri barangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuforomo, yabwiye Umuseke ko abangiwe gukora ikizamini ari abatarize Ubutabire n’Ibinyabuzima (Bio-Chimie).
Avuga ko kwangirwa gukora ikizamini kandi baremerewe kwiga imyaka itatu ishize muri Kaminuza bakayirangiza batabwiwe ko dosiye zabo zifite ikibazo, byaba ari ukubigirizaho nkana.
Yagize ati “Turasaba ko twemererwa gukora ikizamini nta mananiza, twumva ikibazo kitari kuri twe ahubwo ikibazo cyaba kiri hagati y’Urugaga rw’Abaforomo na Kaminuza, kandi na bo niko batubwira, twebwe kwaba ari ukuduhana.”
Uyu munyeshuri avuga ko urangije gukora iki Kizamini, bimuhesha kuba yabona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, nyuma y’imyaka ibiri akora ibijyanye n’ako kazi abishatse bikaba byamufasha agakomeza kwiga icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (License/A0) nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.
Nubwo umunyeshuri hari amafaranga y’u Rwanda 5000 atanga kugira ngo yiyandikishe mu bazakora ikizamini, ku bemerewe gukora icyo kizamini cy’Urugaga rw’Abaforomo ngo batanga Frw 40 000, yo gukora ikizamini.
Mu mabarowa Umuseke ufite, abanyeshuri basaba ko ayo mafaranga yavanwaho kuko ngo ari amananiza. Mbere ngo ayo mafaranga yari 20 000 ariko abazakora ikizamini tariki ya 1 Kanama 2016, bazishyura inshuro ebyiri zayo.
Akandi karengane avuga ko bashobora gukorerwa, ngo ni ukuba barabwiwe ko hari inama izahuza Minisiteri y’Ubuzima n’Urugaga rw’Abaforomo, ejo ku wa kane izo nzego ziga kuri iki kibazo, basanga abo batari ku rutonde noneho barujyaho, bakazakora ikizamini, ngo babwiwe ko bazagikoreshwa mu kwezi kwa kabiri k’umwaka utaha.
Ati “Twifuza ko itariki y’ikizamini yakwigizwa inyuma, noneho tukazagikorera rimwe n’abandi kuko icyo gihe mu mwaka utaha byaba ari kera.”
Dr. Jered Rugengande, Umuyobozi wa Kaminuza y’i Gitwe yatangarije Umuseke ko iki kibazo gihari gishingiye ku mateka y’u Rwanda n’uburezi mu bihe byashize.
Yavuze ko mbere nta mabwiriza yariho yo kubuza umunyeshuri kwiga mu ishami iri n’iri muri Kaminuza, kuko ngo n’Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) itariho, ariko ngo bitewe n’uko ikibazo gihari, byakemukira mu biganiro nta we uhombye.
Rugengande ati “Twebwe twifuje ko habaho ibiganiro hagasanwa ibyangiritse, atari ukuvuga ngo umunyeshuri yarize none ngo atahe nta mpamyabumenyi afite yemewe mu gihugu.”
Yavuze ko habayeho igenzura rya Minisiteri y’Uburezi ku banyeshuri iyo Kaminuza yakiriye, abemerewe kwiga barandikwa abandi ntibandikwa, bityo ngo hakwiye ko inzego zicarana zikareba uko ikibazo cyarangira, wenda abo banyeshuri bagahabwa andi masomo y’inyongera ku byo bize ariko ntibaviremo aho.
Agnes Uwayezu Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo avuga ko muri uyu mwaka hazakoreshwa ikizamini abantu bagera ku 1000 muri uku kwezi kwa Kanama, abandi bakazakora muri Gashyantare 2017, ariko ngo hatangiye ibiganiro na Minisiteri y’Uburezi ku buryo gukora ibizamini byaba inshuro eshatu mu mwaka aho kuba ebyiri.
Avuga ko hari abantu benshi bize mu mashuri atandukanye no mu bihugu bitandukanye bataremererwa gukora ikizamini cyemerera umuntu kuba arangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu buforomo, akaba yanakora ako kazi mu gihugu, ariko ngo icyo kibazo kiracyaganirwaho hagati ya Minisiteri y’Ubuzima, n’iy’Uburezi ngo harebwe uko cyarangira.
Ku kibazo cy’amafaranga yaba yarongejwe, ushinzwe kwandika abanyeshuri witwa Kimonyo twagerageje telefoni ye ngendanwa inshuro nyinshi ariko ntiyayifata.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
13 Comments
NA NUBU MINEDUC CYANGWA HIGHER EDUCATION COUNCIL NTIBABONA KO HAKENEWE URUTONDE RW’AMASHAMI YEMEWE KWIGISHWAMO MURI ZA KAMINUZA MU RWANDA????? IBI BYATUMA ABARIMO KWIGA BAMENYA AHO BAHAGAZE, PLZ!
Imana tugira ni uko H.E ashyira mu gaciro! Ubu wambwira ute ukuntu umuntu yiga ishami ashatse ari nta tegeko rumubuza ishami ashaka kwiga, akaritsinda, hanyuma Leta ikamuha Diplome yemewe, hanyuma yagera kuri Council agasanga umuyobozi yashyizeho itangazo ry’uko diplome runaka atazemeye? Ese MINEDUC yaba ikimaze iki? Yego da, uyu munsi uvuze ko ushaka ko abazajya biga ishami runaka ari abazaba barangije irindi runaka, ariko se abize mbere y’uko ayo mabwiriza ajyaho bo barazira iki? Ese usibye abiga ubu, ninde utarigaga biologie na chimie muri secondaire. Banyarwanda, twagombye kudahimana ku bushake! Ese ko ubushobozi bugaragarira mu kizamini, kandi hakaba hari benshi cyane batize ririya shami kandi batsindiye nimero za council abandi bo kuki hari abasha ubaheza ngo babure uko babereka ahubwo ko aribo bazi byinshi. Isuzuma ridaciye mu kizamini, sinamenya uko bo baribara?
Ariko abayobora inzego zubuzima baratsensa cyane ubuse kobafata umunyabuzima akigishwa kuvura igituntu,malaria,ikita kubagore batwite,akavura SIDA NIBINDI namwe muzi aho iwanyu mumu dugudu ubwokoko uwo munyabuzima araruta umunyeshuri wize primaire akiga secondaire akiga kaminuza imyaka itatu agakora stage ingana namezi 11,koko twanjya tureka kugondoza abanyarwa koko?ubuse ni ukuvugako ubuvuzi mu rwanda bumezeneza abarwayi bitabwaho nkuko bikwiye uwazana uwo witwa UWAYEZU akaza kwivuza kukigo nderabuzima tukamuha nimero yi 2000 twiriwe tuvura turi abaforomo babiri nibwo yakumvako hari ikibazo!!!!!ahubwose ko university umuntu yiga ibyo ashoboye UWAYEZU ayomatiku atuzaniye yayakuyehe?ahaaaaa kowe se yivuriza KING FAISAL Imana izabimubaza si UWAYEZU KUKO YEZU AGIRA IMPUHWE!!!!
Wowe wiyise KAamali, ubwo ntiwaba uri muri babandi bakora batemerewe! Agnes ajemo ate! Tandukanya miisiteri na council maze usabe minisiteri iguhe abakozi bemewe kuko atali council itanga akazi. Bazabigisha bagezehe ko mudashaka kumva. Arega ntiwakumvana ayo matiku yo mu kazi. hagowe abo uvura none ngo urifuza ko Agnes azaza! nubwo yaza azi uburenganzira bwe di ntiwamufata uko ushaka ngo abikwemerere!
Aliko iyo uvuga ngo umunyabuzima aravura nagira ngo wakabaye umukurikiranira hafi wowe wabyigiye ukareka kuvuga ko bamwigishije kuvura. None rero u Rwanda rwe kwigisha abavuzi bazatanga service zinogeye abaturarwanda
Ibi bigore biyobora uwabitera inshyi gusa, sha murabeshya muzakurikira nyokobuja binagwaho waciwe amazi kugeza naho H.E abonye ko aho kugirango agume kumuvangira MINISANTE yabaho nta ministre uyiyobora! Ibintu bibaye mumateka y’u Rwanda, kuba ministere imara 2 weeks nta ministre ifite! A haha hahaha a, Kimonyo na Uwayezu kuki mutareba amarenga y’ibibazo mwiteza kubera mentality y’uwabashutse akaba arutwa na Titulaire wa centre de sante y’i Bujiganjwiri!
Muhinduke, ntimudahinduka Kagame azabahindura, nagira akazi kenshi kuko ari intwari yacu, tuzi neza ko Imana izabahindura biturutse ku marira mutera imfubyi zacu mubuza amahwemo.
Vivez Kagame wacu wakuyeho Binagwaho, Kimonyo na Uwayezu in the hell.
Wowe utukana ntukwiye kube umuvuzi ni gato kuko udafite indangagaciro z’Ubunyarwanda habe niz’ubuvuzi!
Iyo University ya Gitwe yirengagiza ibyo ikwiye gukora neza bigendana n’amabwiriza ngenderwaho yo kwigisha abavuzi. Hanyuma nabigayo muzi neza ko hari ibibazo by’ingutu none mukaba mutukana! Gutukana byerekana ibyo muri byo ko mudakwiye kujya muri yi myuga ‘ubuvuzi kuko ar’imyuga y’umuhamagaro atariya kayora! Mufite ibyo muhisha kandi biraza kumenyekana mu gihe gito kandi muzaseba peeee!! Akanyu kagiye gushoboka dore igihe mwahereye mubeshay ku nyungu zanyu bwite zo gushaka kurya ibyo mutakoreye! Ahubwo nabarimo bakora batey nkamwe nasabaga ngo minisiteri y’ubuzima ibakuremo cyangwa muhinduke mugire indangagaciro musabwa.
Umuseke
Ese hari umunyarwanda wifuza kuvurwa n’injiji z’inkandagirabitabo! Na HE ntiyifuza abavuzi bari 1/4 cooked cyangwa batari cooked at all kuba bakwica abaturage ayobora aho kubavura!! HE akunda umurimo unoze ari nawo uzatuma abanyarwanda batera imbere! Arega muri abaswa koko kuko nanubu ntimuramenya inshingano za councils ko ari ukurengera inyungu z’abaturage kugira ngo bavurwe n’ababifitiye ubumenyi n’ubushobozi!!!!!!!!! Babarwanye mureke kwica munasebya umwuga w’ubuforomo n’uw’ububyaza!! Bravo Agnes na Julie!!!! Nimukomereze aho! Twe abaturage tumaze kumenya uburenganzira bwacu tuzakorana namwe kurwana urwo rugamba rutoroshye kandi tuzarutsinda!!! Wowe se umuntu aziga ubudozi bw’inkweto narangiza ajye kwiba diplome nuko ahabwe icyemezo cyo kuvura koko namwe ko mukabya!! Gitwe nayo nirekereraho kwica abanyarwanda ngo bariga.
Umuseke, mwakoze aliko namwe mujye mukora nk’abanyamwuga mutange amakulu meza mufitye gihamya kuko namwe mugira itegeko ribagenga mugenderaho.
Nshuti
Nshuti
Wowe Ntibizoroha nta nubwo bizakomera kuko utazi ibyo uvuga! Minister of State si minisitiri? Ubu se urumva hari igikuba yacitse? Abakozi bose bari basanzwe bakora barahari kandi akazi karakomeje!
Ikindi nuko Dr. Binagwaho yayboraga Agnes na Julie kuko atari abakozi ba minisiteri. Council si minisiteri kuko yashyizweho n’Itegeko ikaba yigenga! Aliko uzi ko hari councils zitandukanye cyangwa uzi imwe rukumbi? Mufite umwa wo kwangiza none nuwange murawuriye aliko ntacyo ka mbasubize niba ngombwa ndare nkora ibyo nagombaga gukora!
HE akeneye abantu bashyira mu gaciro nka Agnes na Julie.Naho mwebwe ntabwo mureba
kure kurenza inda zanyuuuuuuu! Muratukana ngo in hell!! Simbatutse Imana izabahane!
Umuseke, Merci.
Amen
Nyamara hakwiye kureba neza imikorere ya council, hato itazava k’ukunoza imikorere y’ubuvuzi no kurengera bayigize ikigira mugushaka amafranga kuko ubona bantu batangiye kuyibazaho. Ikindi nuko abakozi bavura barabuze byo sibanga abakora ubu baragowe hakwiye kugira igikorwa umubare w’abaforomo ukiyongera naho ubundi ntibyoroshye. Mwagera mubigo nderabuzima bitegereye imihanda mukareba (mu byaro iyoooo)
Ariko ubuforomo cyane cyane niveau ya A1 nabonye ari formation iri pratique cyane, kuko nabonye ababwiga nibura 2/3 by’igihe cyose biga baba bari mu bitaro n’ama centres de santé.
sinumva rero impamvu bategeka ngo uwize Bio-chimie.
Numva rwose umuntu wese ufite A2 iriya formation ayibonye,akabyiga abikunze ntacyamubuza kubikora neza rwose bisumbye kure abize biochimie.
Ese abaforomo ubu dufite benshi si abize ibitari biochimie muri secondaire? nonese bavura abarwayi nabi? ndabazi benshi cyane twiganye normal primaire babaye abaforomo kdi barabishoboye.
Njye ndumva iyo council hashobora kuba hari abayifitemo inyungu utamenya !!!
Ariko sinumva abajya i Burayi bose bahita bafata iyo formation batitaye kuri ibyo byose kdi bakazakora mu nzego z,ubuzima? ubu se mu Rwanda abaforomo bose bakenewe,n,abize biochimie mbarwa bizahurira he/
Ndi umunyeshuri ariko mwabantu mwe mureke kudukora mubwonko wowe Ntuyekure na Ndori mwitesha agaciro ubumenyi twahawe! Ikindi ndabona mwibasiye ishuri ryacu, ndabasabye, ndabasabye, ndabasabye, mwiguma gusubiza igihugu cyacu inyuma, mwitwaza iturufu y’ireme ry’uburezi nimpuhwe mushaka kugaragariza u Rwanda rwacu kandi mufite ikindi muhisha mushaka kwibonekeza.
Ndabazi, abayobozi bacu ndabazi kdi na H.E wacu turamuzi, arashishoza nkuko mubivuga kandi mutazibeshya ko amakuru yose atamugeraho umunsi ku munsi, Kimonyo nawe Agnes mumenye ko za Kaminuza zo mu Rwanda zose zigisha ubuvuzi atari University of Gitwe gusa. Hari nizindi kandi na University of Gitwe mwirirwa mugendaho ntabwo ari iya Gerard di(ni iyanyu, iyacu nigihugu cyose)
Kwirirwa mutubuza amahwemo raporo zirahari kandi zirasuzumwa umunsi kuwundi. Mutegereze igihe cyanyu kizaza, mwibuke ko iyo myanya muyirimo ngo mukemure ibibazo mushinzwe, ntabwo muyirimo ngo muducishe hasi, hejuru, hepfo, hakurya, hakuno nahandi.
Ikibazo mwaduteje mwebweho kizabateza ibibazo. Ibi mwadukoreye bigiye gutuma imyaka 3 yose ipfa ubusa, mwebweho muzamara imyaka ntazi mwicuza ubugambanyi nikinyoma cyanyu.
Umuseke, mbashimiye ko mwabashije kutuvugira ku ikubitiro, ndabsshimiye.
Ariko wowe wiyitandori ko wivushwagutyo ko ubanza nawe urya ruswa dore umuntu uje gufata liencensi mumuca igihumbi(1000frs) cyo kwifotoza agafoto kamwe iyo aje akizaniye ntimukemera ako ni akagero gato nkuhye kuko abahagarariye council bashonje cyane gusa nabonye ubu bamwe inda zaregeye imbere kubera ruswa gusa iminsi yigisambo nimirongo ine(40)twe imana dusenga izabagaragaza izuba riva muzabyibonera wowe wiyita Ndori wowe nakumenye ukora muri council ariko humura ntagahora gahanze urimo uratema itabi wicayeho!!!!!Ndori weeeeeee komeza uryoherwe yeeeeeee!!!!!!!
Umuseke wo ndawukunda nkabura icyo nawuha gusa uwiteka we wenyine akomeze yagure ubumenyi bwanyu mukomeze mureberere abanyarwanda,gusa nimubasha kumenya icyavuye muri yanama mutubwire twumve niba yaba yabashije kurenganura abana burwanda.
Birababaje Cyane kwangirwa gukora ikizamini cya council ufite diplome. Aka nakarengane ko murwego rwo hejuru. Nigute council ita reconnaissa diplome universitaire igatangira kubaza ngo ese yize iki muri secondaire , niyo yaba yarize ubwubatsi muri secondaire icyangombwa nuko yatahanye diplome y ´ubuforomo. Mana we tabara abawe
Comments are closed.