Digiqole ad

Huye: Min Gashumba ngo abayobozi b’ibitaro bamanuke bajye guhangana na Malaria

 Huye: Min Gashumba ngo abayobozi b’ibitaro bamanuke bajye guhangana na Malaria

Minisitiri Dr Diane Gashumba asaba abanyamadini kugira uruhare mu kubaka umuryango nyarwanda

Mu bukangurambaga bwo kurwanya no guhangana na Malaria, Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba yasabye abayobozi b’ibitaro n’abandi baganga kumanuka bakegera abajyanama b’ubuzima bakabafasha guhangana n’indwara ya Malaria ikomeje kuzahaza ubuzima bwa benshi mu karere ka Huye no mu bindi bice by’igihugu.

Abajyanama b'ubuzima bavuga ko bahura n'imbogamizi nyinshi
Abajyanama b’ubuzima bavuga ko bahura n’imbogamizi nyinshi

Ubu bukangurambaga buri gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC). Mu karere ka Huye bagaragaje ko indwara ya Malaria yakajije umurego muri iyi minsi.

Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba avuga ko kugira ngo bakomeze guhangana n’iyi ndwara, hakwiye uruhare rw’abayobozi b’ibitaro n’abaganga babyo.

Ati “ Abayobozi b’ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima mukwiye kumanuka mugafasha abajyanama b’ubuzima kuvura abaturage kuko aya mezi ari mabi malariya iracyahari kandi iri kwiyongera.”

Umuyobozi wa RBC avuga ko uturere nka Huye,Bugesera na Ngoma tuza ku isonga mu twibasiwe na Malaria. Mu karere ka Huye kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira abantu bagera ku bihumbi 97 basanganywe Malaria.

Leta y’u Rwanda iherutse gutangaza ko abo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bagaragaweho Malaria bazajya bavurirwa ubuntu .

Abajyanama b’ubuzima bafite inshingano mu guhangana no kurwanya Malaria bagaragaza ko bahura n’imbogamizi zo kutagira ibikoresho bihagije.

Umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Rusatira, Ndagijimana Jean Pierre avuga ko akazi kabo kiyongereye bityo ko bagenerwa agahimbazamusyi kuko batakibona umwanya wo kwikorera imirimo yabo.

Mugenzi we Mukantazinda Viriginie avuga ko akazi bakora nijoro kabagora bitewe no kuba hatabona, akavuga ko bahawe amatoroshi byabafasha.

Minisitiri w’Ubuzima yijeje aba bajyanama b’Ubuzima ko bagiye gukora ibishoboka kugira ngo ibi bibazo by’Abajyanama b’Ubuzima bibonerwe umuti.

Ati ” Iki kibazo turakizi kandi n’akazi mukora turakazi, tugiye gukora ibishoboka byose mufashwe kubona amatara yaba imirasire cyangwa andi matara yose yabafasha gukora akazi kanyu nijoro.”

Abatuye muri aka karere basabwe kugira uruhare mu kurwanya no guhangana na Malaria, basabwa kujya bihutira kujya kwa muganga mu gihe bumvise bimwe mu bimenyetso bya Malaria.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

6 Comments

  • Logique ya servisi z’ubuzima zimanuka ubwo jye sinyumvise neza. Tumenyereye kuva ku bajyanama b’ubuzima tujya kuri poste de sante, hagataho centre de sante, hopital de District, na hopital de reference. None Diane aragira ngo bigenda muri sens inverse se? Dogiteri agiye muri centre de sante idafite ibikoresho bya ngombwa akenera yavura gute? Ibitaro avuyemo byo bikaziba gute icyuho aba ahasize? Jye ndumva agiye kuvanga inshingano z’abaganga bavura n’iz’abakangurambaga ba sante publique, specialite yihariye.

    • Inchallah icyo bivuga Dogiteri azajya ava mu bitaro ajye muri kominote ajye kwihisha uko birinda Malaria byimbitse bityo akumire malaria itarazahaza abantu. U Rwanda ruratera Ntiruterwa. Tugomba gusanga malaria aho kugira ngo idusange. Contexte ni iyo

    • Icyo bivuze ni uko hari aho usanga hafi 70% by’abaturage mu murenge barwaye malaria iyo byagenze gutyo rero ntiwategereza ko abo bantu bazanyura muri za nzego uvuze kugirango bavurwe, arasaba aba ganga gufatanya n’abajyanama b’ubuzima mu midugudu bavura abo bantu benshi icyarimwe cyane cyane ko malariya kuyipima bidasaba ibikoresho bihambaye bakoresha test rapide buri wese wabihuguriwe yabikora. Iyo umuntu urwaye malaria avuwe kare bimurinda urupfu ruturutse kuri malaria ariko binarinda ko yanduza n’abandi kuko uko imibu ikomeza kumuruma ijya no kubandi bazima nabo bakandura. Duhagurunkire rimwe turwanye malaria kuko ari icyorezo kitwugarije.

  • Ndatekereza Min. Diane asaba ko amavuriro yafasha abajyanama b’ubuzima,babagenera amahugurwa cg se ubundi bufasha bushoboka bwabafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi.
    Ikindi no gusobanurira abaturage uburyo bakirinda maralia cg se kubakangurira kwivurza igihe batarinze kurembera mu rugo.
    Ariko Minisiteri nayo ikwiye kugira icyo igenera abajyanama b’ubuzima nkuko nabo babyivugira,birakwiye pe.

  • Nawe aba yamanutse “Minister”; n’abandi bajye bamanuka. This what we call Decentralization approach. I really like that. Great advice & profound gratitude for Minister.

  • Muganga najya gukorera ku mudugudu ibya hospital bizabazwa umujyanama w’ubuzima????

Comments are closed.

en_USEnglish