Digiqole ad

Wari uzi ko ingaruka zo kwitukuza ziremereye cyane?

 Wari uzi ko ingaruka zo kwitukuza ziremereye cyane?

Ifoto igaragaza ingaruka zo kwitukuza.

Muri iyi minsi kubera gushaka uruhu rucyeye abakobwa cyane cyane bari kwisiga amavuta asanzwe n’ ayitwa ‘serum’ bibafasha guhindura uruhu, nyamara birengagije ingaruka zikomeye bari kwikururira.

Ifoto igaragaza ingaruka zo kwitukuza.
Ifoto igaragaza ingaruka zo kwitukuza.

abantu bitukuza akenshi bakunze gukoresha amavuta abamo ibinyabutabire (produits chimiques) binyuranye cyane cyane ‘hydroquinone’, n’izindi.

Hydroquinone nubwo iba mu mavuta atukuza ni uburozi bukomeye, kuko hari ubwoko bwayo bukoreshwa mu guhanagura amafoto, ndetse no mu ikorwa ry’ama-teinture ashyirwa mu musatsi.

Ni byiza gucya, umuntu akagira isuku agasa neza, ariko na none ni byiza ko umenya n’ingaruka wahura nazo igihe ukoresha amavuta ahindura uruhu.

Abahanga bavuga ko iyo hydroquinone igeze mu mubiri igahagarika uturemangingo waremanywe twitwa ‘mélanine’ iba mu ruhu, bigatuma uba nk’umweru ari nayo mpamvu bavuga ko atukuza.

Gusa, ubundi ngo iyo ikoreshejwe neza wayandikiwe n’umuganga wabyigiye, hydroquinone ishobora gukiza inkovu zatewe n’ibiheri runaka ufite ku mubiri.

Gusa, amavuta arimo hydroquinone n’izindi ‘produit’, iyo umuntu ayisiga aba agabanya ubudahangarwa bw’uruhu ntirushobore kwirwanirira, kandi ngo uruhu rugenda rushiraho ku buryo rusigara ari ruto cyane, ku buryo uwayisize iyo agize nk’ikibazo gituma abagwa bigora abaganga.

Abantu bitukuza baba bafite ibyago byinshi byo kurwa indwara z’uruhu zinyuranye, cyane cyane kanseri.

Mu mwaka ushize wa 2016, Minisiteri y’ubuzima yemeje amoko y’ibikorwamo amavuta bigera ku 1 342 Abanyarwanda bakwiye kwirinda cyangwa kurindwa. Ndetse ihagarikwa kwisiga bo gucuruzwa amavuta afitemo Hydroquinone iri hejuru ya 0,07%.

Mu mavuta agomba kwirindwa harimo amavuta agezweho muri iki gihe avangirwa mu Rwanda bita ‘Umukorogo’ n’andi moko 95, ngo abantu bashobora kwisiga ariko bahawe urugero (quantity) batagomba kurenza kugira ngo bitabagiraho ingaruka.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

en_USEnglish