Digiqole ad

Gufata Telephone uvura umurwayi ni Serivisi mbi – Min. Dr. Gashumba

 Gufata Telephone uvura umurwayi ni Serivisi mbi – Min. Dr. Gashumba

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba.

Kuri uyu wa gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’umubuzima Dr. Diane Gashumba yatangaje ko impamvu bafashe umwanzuro wo kubuza abaganga kwinjirana Telefone mu kazi ari uko gufata Telefone uvura umurwayi ari Serivisi mbi umuganga aba ari guha umurwayi.

Diane Gashumba wa MINISANTE avuga ko kuzamura ibiciro by'ubuvuzi kuri bumwe mu bwishingizi ari ukujyanisha n'agaciro k'ifaranga rya none
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba.

Mininisitiri Dr. Gashumba yavuze ko bataciye Telefone mu mavuriro bya burundu, ahubwo ngo hazasigara Telefone imwe ikoreshwa gusa ikoreshwa na Serivise zose z’ivuriro, kandi ngo babyumvikanyeho n’abaganga.

Ngo hazajya haba hari Telefone imwe ifitwe n’abayobozi ba Serivisi, n’igihe umuyobozi atakoze iyo Telefone ibe ihari, hanyuma Nomero y’iyo Telefone itangazwe ku buryo umuntu wese wo hanze ayimenya, ku buryo nagira umuntu akenera yayihamagara.

Min. Dr. Gashumba yagize ati “Turi mu gihugu gishyira imbere  ikoranabuhanga, turemera ko mu buvuzi ushobora kuba uri mu bitaro bya Kirehe ugakenera kuvugana n’umuganga uri Faisal, rero nta communication izahagarara kwa muganga.”

Yongeraho ati “Icyo twahagaritse ni Serivisi mbi zihabwa abarwayi bitewe na Telefone, kuko umuntu aba yaje ku bitaro kugira ngo umusuzume rero weho ugafata telefone ugatangira kuyivugiraho (no kwandikirana).”

Min. Dr. Gashumba yavuze ko amabwiriza bashyizeho yo guca Telefone, areba mu byumba byo kubagiramo. Guca, Telefone ngo bizatuma abaganga barushaho kwita kukazi kabo nta bindi barangariramo, bahe abarwayi umwanya uhagije.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni byiza pe!
    (Ariko telephone imwe y’akazi ihamagarwa n’abantu benshi nabyo biragorana)

Comments are closed.

en_USEnglish