Digiqole ad

Ntihakwiye kubaho kuvuga ngo abafite Mutuelle ntibavurwa neza – Murekezi

 Ntihakwiye kubaho kuvuga ngo abafite Mutuelle ntibavurwa neza – Murekezi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi atanga ikiganiro ku bagize Inteko, Abasenateri n’Abadepite bari hamwe

Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Nshingamategeko imitwe yombi ku bijyanye n’ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubuzima, yavuze  ko mu mbogamizi zikiriho mu buvuzi, abitabira mutuelle de santé bakiri 83%, hakaba hakigaragara serivise ziri hasi mu rwego rw’ubuvuzi kubera umubare muke w’abaganga b’inzobere.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi atanga ikiganiro ku bagize Inteko, Abasenateri n’Abadepite bari hamwe

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari byinshi byakozwe mu buvuzi bw’u Rwanda, haba mu kugabanya umubare w’imfuza z’abagore bapfaga babyara bava kuri 476/100 000 bagera kuri 210/100 000, umubare w’abana bapfaga batagejeje ku myaka itanu wavuye kuri 76/1000 ugera kuri 50/1000, kandi ngo haracyari ingamba zo kuzamura serivise z’ubuzima.

Yavuze ko abagore bagera kuri 90% basigaye babyarira kwa muganga, mu gihe abana 99% bakingirwa.

Imbogamizi zigihari mu rwego rw’ubuzima na zo ni nyinshi. Zimwe muri zo harimo kuba umubare w’ababoneza imbyaro ukiri hasi cyane kuko intego yari ukugeza kuri 70% nibura mu 2020, ariko ubu bigeze kuri 48% byaravuye kuri 45% mu mwaka wa 2010.

Abanyarwanda bananuka no kugwingira kw’abana na byo ni indi mbogamizi Leta igifite kuko abananutse bakuwe kuri 3% bagera kuri 2% mu gihe abana bagwingiye bakiri kuri 38% kandi intego yari ukugera kuri 15%.

Ati “Ku birebana n’imirire mibi n’ubwo twateye intambwe ariko haracyari ikibazo gikomeye, ku bijyanye no kunanuka, twavuye kuri 3% tugera kuri 2% tugomba gutera intambwe ariko cyane cyane tugatera intambwe nini mu byerekeye kugwingira kuko abana bagwingiye baracyari 38% mu gihe batagombye kurenga 15% mu cyerekezo twihaye 2020.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikintu gikomeye cyatumye serivise z’ubuvuzi ziba nziza zikagera ku Banyarwanda bose harimo ubwisungane mu kwivuza, ubu ngo bugeze kuri 83% kuko mbere ngo imibare yari 74% bigitangira ariko ngo ntawabyizera kubera ko hari habayeho gutekinika imibare, ariko iyo 83% ngo irizewe nubwo intego ari ukugeza 100%.

Avuga kuri serivise za Mutuelle, aho abantu bakivuga ko batabona imiti, Minisitiri w’Intebe ati “Nubwo havuguruwe imicungire ya mutuelle de santé haracyari ikibazo cyo gutinda kwishyurana hagati ya RSSB n’amavuriro. Amavuriro aba yatanze serivise nyuma akohereza facture muri RSSB, ariko na zo ziba zitanditse neza, harimo amakabya-facture, RSSB ikabanza kubisuzuma neza ariko uko kubisuzuma ntibigomba gufata umwanya munini…

RSSB igomba kubisuzuma vuba ikishyura amavuriro, amafaranga abura tukayamenya tukayishakamo mu kigega cya Leta ariko imiti iboneke buri gihe mu bitaro kandi abarwayi bahore bishimiye kuvurwa n’ababavura bahore bishimiye kubavura hatari ikibazo cyo kuvuga ngo abafite mutuelle de santé ntibavurwa n’iyo bavuwe ntibavurirwa igihe.”

Mu Rwanda imbangukiragutaba (ambulance) zigera kuri 225 bivuze ko imodoka imwe ikora ku baturage 53 300 mu gihe Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima usaba nibura imodoka imwe ku baturage 50 000. Minisitiri w’Intebe yavuze ko uyu muhigo uzagerwaho vuba kandi ukanarenzwa.

Umurwayi aracyakoresha iminota 95 ngo agree ku kigo nderabuzima kandi OMS iteganya nibura iminota 55.

Mu bakozi 19 951 bakora mu rwego rw’ubuzima, abagera kuri 14 482 ni abaganga muri bo 333 gusa ni bo bari ku rwego rw’aba Specialists. Nibura umuganga wo kuri urwo rwego umwe yita ku bantu 10 055 mu gihe umuforomo umwe yita ku bantu 1994 kandi OMS iteganya ko yakitaye ku bantu 1000.

Mu zindi nzitizi zihari kandi ‘zihangayikishije’ nk’uko Minisitiri w’Intebe abivuga ni iy’uko inkunga yagenerwaga bimwe mu bikorwa by’ubuzima yagabanutse bitewe n’uko ubukungu bw’isi bwifashe kandi ngo izakomeza kugabanuka.

Ati “Igabanuka ry’inkunga zitangwa n’abaterankunga rirahangayikishije, ariko n’ubundi ntizigomba guhoraho kuko ni inkunga nyine tugomba kwishakamo uburyo bwo kugira ngo urwego rw’ubuvuzi rukomeze gukora neza. Kubera ihungabana ry’ubukungu ku isi, inkunga urwego rw’ubuvuzi rwabonaga zaragabanutse, izanajyenda igabanuka buri mwaka, abaterankunga mu rwego rw’ubuzima bashima ibikorwa bikorwa n’u Rwanda, kugabanya izo nkunga ku Rwanda bigenda bitinda kubera ko rukora neza ariko bizatinda bibeho kandi bibeho ku kigero gikomeye, ni yo mpamvu amafaranga y’ingengo y’imari agomba kugenda yiyongera mu yo twishakamo.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Tumaze iminsi tubwira amahanga ko inkunga zabo atari zo kamara mu iterambere ryacu, none Minisstri w’Intebe ati igabanuka ryazo riraduhangayikishije. Ko dusobanya mu butumwa ra?

Comments are closed.

en_USEnglish