Digiqole ad

Bamwe ntibishyura Mutuelle ngo kuko badakunda kurwara – Dr.Mukabaramba

 Bamwe ntibishyura Mutuelle ngo kuko badakunda kurwara – Dr.Mukabaramba

Dr Alvera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

*Hatangijwe ubukangurambaga bwo gutanga mutuelle de santé mu mwaka 2017/18,
*Amafaranga yakiriwe na RSSB y’imisanzu mu mwaka ushize yiyongereyeho miliyari 7 Rwf,
*Mu kwezi kw’ubukangurambaga RSSB izakoresha ‘mobile banking’ mu kwishyura mutuelle.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga mutuelle de santé mu mwaka 2017/18, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaranga yavuze ko hakiri abaturage badatanga ubwisungane bavuga ko badakunda kurwara.

Dr Alvera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu

Muri ubu bukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 31 Werurwe, buzasozwa tariki 24 Kamena 2017, hagiye havugwa bimwe mu bibazo bikiri muri mutuelle de santé bikwiye kubonerwa umuti.

Ikibazo cy’uko hari abantu batanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka washize n’ubu bakaba batarabona amakarita yo kwivuza, bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bavuze ko kiri ku bantu bake batahinduje ibyiciro by’ubudehe, ko ariko byakosowe, gusa ngo abatarayabonye na bo bazatanga andi mafaranga, nk’uko Dr Solange Akiba umuyobozi wungirije wa RSSB abivuga.

Agira ati “Mu by’ukuri ntawavuga ngo hasigaye amezi make, muri icyo gihe hashobora kubamo ibintu byinshi, umuntu ashobora kurwara akaremba, ntitukarebe umwanya gusa turebe n’ingaruka.”

Yavuze ko abo bantu bakwiye kujya mu buyobozi ibibazo bafite bigakemuka vuba, ariko ngo kuko ubwisungane butangwa ku mwaka kandi ayo mafaranga akaba akoreshwa mu kuvuza abandi, ngo bizabasaba gutanga ubwisungane nk’ibisanzwe.

Dr Hakiba avuga ko kuba abantu bangirwa gutanga mutuelle ku giti cyabo igihe bari mu muryango, ari ukugira ngo mutuelle de santé igire imbaraga.

Ikibazo cy’uko hari abarwayi bakunze kuvuga ko bajya kwivuza kuri mutuelle de santé bakandikirwa imiti bakajya kuyigura hanze, Dr Hakiba avuga ko mutuelle itaragera ku bushobozi bwo kugirana amasezerano na Farumasi zigenga ku buryo yajya yishyura ikiguzi cy’imiti.

Ikiriho ngo ni ugukorana na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo imiti iboneke mu bigo nderabuzima byose. Ku kuba mutuelle de santé izakoreshwa mu kuvura zimw emu ndwara z’abafite ubumuga no kubaha insimburangingo, Dr Hakiba avuga ko hakiriho ibiganiro na Gatagara ngo bamenye ibikenerwa cyane mutuelle de santé yafashamo ariko ngo si byose.

Mu gihe Uturere 10 tutagejeje kuri 80% mu gutanga mutuelle de Sante, uturere two mu mujyi wa Kigali, turangajwe imbere na Kicukiro yagejeje 99,64%, Nyarugenge 98,13% naho Gasabo yagejeje 97,93% ngo bakoreresheje gushyira imbaraga mu bukangurambaga no kumanuka bakamenya buri muryango ingorane wagize zikawubuza gutanga ubwisungane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Alvera Mukabaramba avuga ko zimwe mu mpamvu zituma gutanga ubwisungane bitagerwaho 100% harimo ubukangurambaga bukiri buke n’imyumvire ya bamwe bumva ko batarwara.

Ati “Hari abantu bagaragara ko batishyura (mutuelle) kubera ko atari uko badafite amafaranga ahubwo ari ukumva ngo ntabwo ndwara. Abaturage baracyafite imyumvire yo kuvuga ngo nishyuye umwaka ushize, sinarwaye, ntabwo nishyura, abandi amafaranga bakayajyana mu bindi ntiyishyure mutuelle kandi ari mu bagomba kwiyishyurira.”

Yavuze ko ibyakozwe n’Uturere two mu mujyi bikwiye kubera urugero utundi turere ndetse ngo ni byo bagiye gushyiramo imbaraga bagere kuri buri rugo bamenye impamvu batishyura mutuelle, abafite ubushobozi bagawe.

Dr Solange Hakiba we avuga ko kugira ngo hirindwe umuvundo no kumara igihe abantu batarabona amakarita ya mutuelle de santé bikwiye ko bamwe na bamwe nk’abo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe batangirwa umusanzu wa 2000 Rwf na Leta bajya kongeresha igihe amakarita yabo, kimwe n’abazi ko bari mu byiciro bidahinduka ndetse n’abanyeshuri.

Mu mwaka ushize mutuelle de santé yatanzwe kuri 84%, ku mafaranga yayo hiyongereyeho miliyari 7 Rwf, avuye kuri miliyari 20 Rwf agera kuri miliyari 27 Rwf habazwe miliyari 24 z’umusanzu w’abantu ku giti cyabo na miliyari 3 Leta itangira abo mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe.

Dr Hakiba Solange Umuyobozi wungirije wa RSSB ushinzwe ubwisungane
Abari mu kiganiro n’abanyamakuru

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish