Digiqole ad

Nyamasheke: Ishyamba si ryeru mu bitaro bya Bushenge…Abakozi 8 barasezeye

 Nyamasheke: Ishyamba si ryeru mu bitaro bya Bushenge…Abakozi 8 barasezeye

Mu bitaro bya Bushenge byo Mu karere ka Nyamasheke haratutumba umwuka mubi nyuma y’aho ubuyobozi bw’ibi bitaro bukuriyeho agahimbazamusyi kahabwaga abakozi ndetse hakabaho n’impinduka mu guhembwa kuko bari guhabwa 1/2 cy’umushahara andi ngo bakazaba bayahabwa. Uyu mwuka mubi watumye abakozi umunani barimo abaganga batandatu n’ababyaza babiri basezera ku kazi.

Ni ibitaro byo ku rwego rw'Intara
Ni ibitaro byo ku rwego rw’Intara

Abazi umuzi w’iki kibazo bavuga ko cyatangiye muri Kanama umwaka ushize, ubwo abaganga bigeze kumara amezi ane batarahembwa uko bikwiye.

Bamwe mu bakozi byananiye kwihangana bagasezera ku kazi babwiye Umuseke ko barambiwe kumara aya mezi yose ubuyobozi bwabo butubahiriza amasezerano bagiranye yo kubahemba umushahara wabo mbumbe.

Aba bakozi basezeye mu nzira zemewe bakandika amabaruwa asezera, bavuga ko babanje kwandikira ubuyobozi babusaba kubarenganurwa ariko icyifuzo cyabo nticyubahirizwa.

Mu nama abakozi b’ibi bitaro bagiye bagirana n’ubuyobozi bwabyo bwababwiye ko ibi bitaro byugarijwe n’ikibazo cyo kubura amafaranga.

Abakozi batemera ibivugwa n’ubuyobozi bavuga ko batumva ukuntu ibi bitaro byabura amafaranga nyamara babona ababigana biyongera umunsi ku munsi dore ko ibi ari ibitaro byo ku rweho rw’intara y’Uburengerazuba.

Umwe muri aba basezeye utifuje ko umwirondoro we utangazwa avuga ko yari amaze umwaka umwe n’amezi ane akorera ibi bitaro ariko ko yahisemo gusezera akajya gukorera ivuriro ryigenga kuko yabonaga amasezerano yagiranye n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Bushenge atubahirizwa.

Avuga ko gukatwa agahimbazamusyi ntacyo byari bitwaye ariko ko yaciwe intege no kuba umushahara we yarawubonaga ari 1/2 cy’ayo yasezeranye n’ibi bitaro.

Ati “ Ibi ntibisanzwe ku bitaro nk’ibi, nkoresha amafaranga ntega njya mu kazi kandi ngakenera gucumbika nkanarya, none se ko mfite n’umwenda wa Banki igomba kunkata ibihumbi 40 buri kwezi aya mafaranga banakase azavamo iki?”

Avuga ko akurikije ibirarane afitiwe yagombaga kwishyurwa ibihumbi 800 Frw ariko ko ubuyobozi bw’ibitari bwamubwiye ko nta mwenda bumufitiye.

Abakiri mu kazi bo bavuga ko akazi kababanye kenshi kubera aba baganga baherutse gusezera ndetse hakiyongeraho no kuba na bo bakomeje gukatwa ku mishahara yabo.

Ntiyifuje ko umwirondoro we utangazwa, yagize ati “ Natwe nta minsi dufite hano kuko natwe turavunika kandi n’ubundi icyajyanye bagenzi bacu ntabwo cyakemutse.”

Avuga ko abakozi batakitabwaho kuko ntawe bagicyura mu gihe mbere hari imodoka yabafashaga kugera mu ngo zabo.

Ati “ Ubu turi kwimenya ugasanga umushahara ushiriye mu ngendo, ese umwana azarya iki? aziga mu kigo kiza gute kandi wamaze kumara ayo wita umushahara.”

 

Ubuyobozi bw’ibitaro ngo amafaranga ni aya Leta…Buti “ Mubaze MINISANTE”

Umuseke wagerageje kuvugana n’umuyobozi w’ibi bitaro, Vedaste Nkurunziza avuga ko ibibazo nk’ibi ntacyo yabikoraho kuko na we ari umukozi nk’abandi, akavuga ko ibibazo by’imishahara bireba Minisiteri ibifite mu nshingano.

Uyu muyobozi wavuganaga uburakari yagize ati « amafaranga si ayanjye ni ay’iguhugu, ayanjye yo mfite uko nyacunga, ikibazo kijyanye n’amafaranga ntabwo ari ikibazo cyanjye, 

Ni ikibazo k’igihugu kandi na  Ministere turayibisobanurira na bo barabizi muzabiganireho na Ministere ndumva ari yo wabaza cyane cyane ko  bafite imibare yose y’igihugu kandi njyewe ntabwo nagisubiza Ministere iguhe amakuru.”

Ku bakozi baherutse gusezera, uyu muyobozi agira ati « None se njye nabuza umuntu ugenda kugenda ngo ni uko yabuze amafaranga. »

Ku ngaruka mbi byagize mu mitangire ya serivisi, Vedaste agira ati « Nonese iyo abaganga nyine  bagiye urumva service iba nziza?”

Abagana ibi bitari na bo bavuga ko nyuma y’ibi bibazo batakitabwaho uko bikwiye kuko umubare w’abakozi wagabanutse ndetse n’abagikora batagishyiramo umwete.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

32 Comments

  • ibitaro bya bushenge bisigaye bitanga service mbi ujyayo ugataha utabonye numuganga NGO taha usagaruke ejo, imiti yo ni ukujya kwigurira muri pharmacie zigenga

  • Ariko se ako gahimbazamusyi abandi bagakurahe na centre de sante irakabona nkaswe provincial hospital, ko mbere se yabonekaga kandi akazira ku gihe.

  • ABANTU BAKORA AUDITE AHUBWO BAZE BAREBE AMAFARANGA ARI KUNYEREZWA.

    • Wowe wiyise ” Umusaza” wamaze no kwemeza ko amafaranga anyerezwa
      Genda iyo audit uyikore niba ubifitiye ubushobozi ari ko icyo nakubwira cyo ni uko ugomba kugabanya amagambo yo gushinja abantu utanafite gihamya cyane cyane ko iki kibazo atari gishya mu rwego rw’ubuzima (eg: Kabutare, Ruhango etc) ahubwo Minisante ikwiye gushakwa neza impamvu ya crises mu mavuriro ya leta.
      Impamvu zishoboka ni nyinshi: RSSB kutishyura, abarwayi cyane cyane abatagira ubwishingizi bambura ibitaro , tariffs zitagendanye n’igihe, igenamigambi ritanoze, n’ibindi….
      Si mpakanye ko no kwiba bitabaho, ariko guhita usimbuka ukajya gushinja abantu nta analyse na mba wakoze, ni ubuswa. Uwo si umuco ukwiriye umunyarwanda. Ukwiye kwikubita agashyi!

      • Eli ibintu uvuze nibyo cyane. Mu RWANDA mu mavuriro harimo crises ziteye ubwoba cyane. Igiteera icyo crise ni CORRUPTION yo mu nzego zo hejuru,igenamgambi rififitse,ubukene bwa LETA kuko aid idahagije,abaterankunga bahagaritse amafr yagenerwaga hospitals kandi aya mafr azagabanuka cyane nyuma y’amatora ya 2017. Naho ntabwo BITERWA NO KWIBA.Tujye tumenya kuvugisha ukuli

      • Uteye ibuye mu mbwa ibwejuye niyo aba ahamije

  • En qualité de Gestionnaire comptable, je précise que les bureaux de l’auditeur général devraient visiter cet hopital, bien entendu, accompagné par les services de gestion de MINISANTE. je pense donc je suis. Merci.

  • ariko ntekerezako ikibazo bushenge ifite hari nibindi bitaro byinshi bigifie.kuba nta prime itangwa hari n’abandi batayitanga.ahubwo niba amafaranga ntayo mukore cyane aboneke ubundi PRIME muyibone.mureke amagambo mukore,.

    • Nibazako ari politics tutaramenya neza! Gukora cyane uvuga nukuhe kuruta gukora amezi ane nta salaire!ahubwo bavandi byose n pole pole mureke two kwiha rubanda

  • Mubaze kuri Hopital KINIHIRA aho gahabwa Doctors gusa wagirango nibo bakora bonyine,gusa ibitaro birananiwe pee! Abandi barumiwe umutima urenda guturika gusa ibya services nziza batangire nabyo babyibagirwe.

  • Ariko ndibaza: ko RWANDA twateye imbere cyane,ko ubukungu bwiyongera cyane. Ni gute tuhira za crises zimeze kuliya? kuki mu mashuli nka za kaminuza hari inzara kandi n’abadepite nabo barabyivugira? Ubuse ko hari imfashanyo ziva mu mahanga zatwunganiraga,BARAMUTSE BAZIVANYEHO,TWABA ABANDE? ahaaaaa!! ntibyoroshe

  • @Elie,simbona nawe RSSB wayitunze agatoki!iki ni ikibazo kirambye mu bitaro byose by”icyahoze ari cyangugu.Gihundwe barumiwe,nyarukira Mibirizi urebe ni agahomamunwa Kibogora nayo…niha hari ibitaro bidafite iki kibazo kandi nibyo byinshi kurusha ibigifite akenshi iyo ukurikiranye uhasanga imikoreshereze mibi y’umutungo wabyo,poor management ya za facture zabo ndetse hamwe na hamwe zikanatinda kugezwa muri RSSB!!!Audit yimbitse irakenewe muri kiriya gice kugirango hamenyekane nyirizina impamvu naho ubundi umuntu atanga icyo afite,umuganga ntiyaza kuvura asize rukinga babiri ngo umutegerezeho service nziza nawe ubwe atakibasha kwivura inzara

  • services nziza zatangwa kuko twatojwe nki ntore arko siho bahera batwima motivation kandi nyine yitwa motivation ,njye nkeka ko minisante ijya kugena umushahara wa muganga general practionner (DR) yariziko ibitaro akoramo bizamuka moitie hejuru ya 150 000frw naho ubundi ataribyo ni bongere salary bitamera nka kenya ,ibyo mubushenge byo birakabije nta miti ikiba muri pharmacy ,imodoka yacyuraga abaganga bayikuyeho nkaho essance ariyo yari gucyemura ibibazo bafite ,hakenewe intervation from above thanks!!!!!

    • Natwe tuhakora twarumiwe pe,barusahurira munduru barimo gusahura,abayobozi ni baterera iyo,nta rugero rwiza batanga.umuyobozi ngo ntawe akoresha ushaka azakore cyangwa arorere.Hashize amezi atanu batubwira ko bazaduha PBF,Gusa umuyobozi yinyuzemo atubwirako ntadeni atubamo,ubwo se service nziza adutoza ni iyihe.Gusa mbabajwe nabarwayi barimo babura imiti cg bagataha batavuwe.

    • jye hari igihe njya ntekereza ko abanyarwanda uretse no kwibagirwa aho twavuye (Ndavuga bibi twanyuzemo ) tuzagera n’aho twibagirwa ko turi abanyarwanda.
      We are not Kenyan.
      Ibibazo birahari kandi kubikemeura nicyo inzego zitandukanye zibereyeho .

  • Nkanjye mpakoze imyaka 2.5,muri iyo myaka itatu banyishyuriye caisse sociale amezi 5 gusa iyo ubajije bakubwirako ari ikibazo rusange ko nta mafranga bafite ngo nushaka uzarege aho ushaka.ntimukatubaze service nziza.basi se nibatwime iyo PBF,Batwishyurire CAISSE SOCIALE ZACU,Gusa hari ikibazo kijyanye nubuyozi.bakwiye kwegura bagashaka abashoboye DIRECTOR,hr,admn nkuko biba munzego za leta

  • Mbega DR VEDASTE uku kuri ntiwari ukwiye kukuvuga wimenye inda.Uzaze tukubwire uko bigenda muri politics si gutyo basubiza.Turabizi ko Admn, ACCOUNTANT,HR na procurement mu meranye nabi gusa shikama urwane wirakara ngo uvuge nakari imurori.ujye usinya ubanje kureba naho GEREZA WAYIBORERAMO.Twinjizaga 25 millions pbf ikaboneka no twinjiza 60 millions ikabura gute .iyo ni inama y umusaza. basi mushakire imiti abarwayi ibindi wenda muzabicyemure nyuma.

  • iyi nkuru ni ukuri pe,uyu munyamakuru yaziye igihe.abakozi ba bushenge ni abogusabirwa pe,mukanya abarwayi batashye barira ngo banze kwakirwa bahereye mu gitondo bategereje abaganga.koko abayobozi ntibashoboye pe,zuberi yabasigiye umukoro.

  • Abavuga Audit, sinzi niba ari ngombwa mu gihe bafite “internal Auditor” ubishinzwe. Kereka niba ibitaro bitamugira?

  • nye mbona ikibazo atari ubuyobozi bw,ibitaro ahubwo mu bazi rssb na minisante nyuma mugaruke ku ubuyobozi

  • Ndi twe kinihira kuva aho Director agendeye Amerika, twagize agahenge, kuko twamaraga amezi ane, kubera ko yashakaga kwirira we na accountant mushuti we Mbarusha,admin bakamuha utwasigaye, naho Hr we ni ntama y’imana itazi iyo biva niyo bigana, gusa ubu dufite agahenge da, nubwo pbf ariya ba Doctors.

  • iki ni ikibazo kiri mu bitaro byinshi,kdi mwibuke ko abahembwa kuri ordinary budget amafr asigaye aza directly from Minecofine.Nta bitaro bidafite crise kdi pbf yo ibitaro byirwanaho ntayo ministere itanga,ubwo iyo byanze n’ukurekera aho .kbsa utazi ikibazo kiri mu mavuriro ya leta asobanuze areke kuvuga byinshi

  • Ikibazo kigomba kuba kiri muri MINISANTE. Ni gute ibitaro bya Leta bikorwamo n’abakozi ba Leta byavugwa ko abo bakozi badahembwa. None se si Leta ibahemba??? Tureke ibya PBF wenda cyo ni ikindi kibazo, ariko umushahara Leta yageneye umuganga kuki atawubona ku gihe kandi wuzuye. Kuki abo bakozi ba Leta bamara amezi n’amaezi badahembwa cyangwa se ngo bahembwa gusa kimwe cya kabiri cy’umushahara wabo??? Ibyo bintu ntabwo bisobanutse rwose. MINISANTE yari ikwiye gutanga ibisobanuro kuri iki kibazo.

    Niba hari n’ibindi bibazo wenda byihishe inyuma bitavugwa kubera impamvu za Politiki, MINISANTE yari ikwiye kumenya ko biriya bintu bidindiza igihugu n’abaturage muri rusange. Biriya birimo biranduza isura y’igihugu. Mu mwanya umwe baratubwira ngo u Rwanda ni igihugu gitera imbere ngo nta kibazo cya Budget gihari ku rwego rw’igihugu, mu kandi kanya bakatubwira ko abakozi ba Leta mu bitaro badahembwa, etc… ibyo rwose ubwo ni ibiki????!!!! Ese ubwo nta “sabotage” yaba irimo??

    Biragaragara ko Umuyobozi w’ibi bitaro afite ibibazo bikomeye kandi nawe bimuteye agahinda kuko ntacyo yabikoraho.Kubona abakozi ayobora bamusezeraho kubera kudahembwa bakigira gukora mu mavuriro yigenga none rubanda bakaba bakeka ko bishobora kuba biva ku micungire mibi y’ibitaro kandi wenda nyamara Ubuyobozi bw’ibyo bitaro nabwo bwarumiwe bwarabuze uko bubigenza. MINISANTE ikwiye guhaguruka ntireke ngo ibintu bizambagurike kuriya, kuko abaturage (abarwayi) nibo bahababarira, nibo bahahombera, nibo babigorerwamo.

  • Ahubwo mwatinze kubona inkuru zigendanye n’imishara ni mucukumbure neza murasanga Ibitaro byinshi harimo ibimeze nk’ibi cyane cyane ibyegamiye ku Madini aho muzasanga harimo nibindi bidasobanutse……..

  • ibitara birimo amadeni asaga million 300,Directeur bamuhaye ibitaro byarapfuye nuko ari webigarariyeho naho ibibazo byahozeho mubushenge.Baduhaga Pbf ntibadutangire caisse sociale na RAMA,kuko nuwa kora audit yasanga nta nikosa afite.ubuse niwe uteje aya amadeni yose mumeze atarenze atandatu amazeho.Nawe byaramurenze pe

  • Umva yeee!!!!!ubwo se wambwira ute ukuntu ibitaro bivura nkuko muri iyi nkuru babivuze abarwayi bakiyongera ariko igihe cyo guhemba abakozi umuyobozi wibitaro ngo nimubaze MINISANTE?? IMICUNGIRE yumutungo nabakozi njye ndumva bidasobanutse
    ibibazo byibi bitaro byonyine ntaho bihuriye nizamuka cg igabanuka ryubukungu bwigihugu.

  • eehhhh!!!! ukuntu ibushenge harabaganga bakora neza see ,aba specialist muri departement zose ,kandi barakora pee kubera abarwayi ni benshi cyane , OPD yaho itangira saa moya ikagera saa kumi nebyiri zumugoroba umutwe!!, hanyuma ngo nta motivation kubaganga ,mbega administration mbi wee!!, kuki Dr Zoubelle AHARI bayibonaga kandi abarwayi bariyongereye ,Erega uriya Admin waho ndamuzi yakoraga Kabutare ,arashaka na bushenge isubire inyuma , nonese GIHUNDWE, MIBILIZI, KIBOGORA bose ba transfera MU BUSHENGE, Rwose administration yisubireho basi na Sonde urinary(urinary catheter )ziboneke ni miti muri pharmacy,ukuyeho motivation ya muganga ,ndetse na transport kubaraye izamu, ubwo asigaranye 200 000 milles atega buri munsi kuva kamembe agera bushenge arret retour ni 1500 =45000 ku kwezi , arakodesha kamembe 50 000 ku kwezi cg arenga akanarya , depence zukwezi ni 12500 wakuramo 200 000 ari guhembwa ubwose yasigarana iki koko, service nziza uyitanga kuko wabayeho neza , maze ugasanga HR na ADMIN na COmptable Barazamura amazuru,Turashaka Dr Zoubelle agaruke kuko Dr Vedaste byamucanze ,kuko BA ADMIN barikurya amafranga kandi ntabibone ,twese turi mature enough plzzz,

  • nimba ibitaro asanze bifite ideni nareke bikomeze birigire kuko biri documented ko asanze bifite ideni ntawe uza mu bleminga ko bifite ideni kko nubundi arisanzeho kandi byayoborwaga na colonaire Big persone in the country, ahubwo Dr Vedaste na motivatinge abakozi be bakore neza Ba Admin bareke kumushuka kuko niwe bafunga,barimo bagura ibibanza za kamembe ubwose nimba ari credit bafashe nuko bazi uko baza zishyura from where??? muyo bibye still mu bitaro ,kabisa Dr vedaste ararengana pee, ahubwo ADMIN NA ACCOUNTANT BO barayarya peee, nta muganga watanga service adahembwa pee, ntago yamaze imyaka irenga itandatu yiga university nurangiza umuzaneho imibare ipfuye amatwi na maso ngo nta mafranga kandi azi abarwayi avura burimunsi, ukarara wijomba muri salle d”operation abandi baryamye (ADMIN, ACCOUNTANT,HR) Nagasuzuguro ngo ntago uhabwa motivation, nimbwirako leta ijya kugena umushahara wa Dr yarizi neza ko ni bitaro akoramo bizajya bimuhemba ,bazanakureho kuyita motivation bayite salaire yibitaro kuko ntago byunvikana ko salaire ya muganga ingana kuriya ataribyo leta izongere salaire kko ariya mafranga ni make , si non biramera nka kenya bajye mu muhanda ,cg bigire Mozambique ,mureke twubake Igihugu cyacu!!!!

  • ahubwo se ibitaro bibona PBF mwatubwira ibanga mukoresha ngo muyitange..natwe basi bushenge ndetse nibindi bitaro bitayibona ngo biyihabwe.mukora cyane cg mufite irindi banga mukoresha.

  • MWAJE KWIKORERA I gihundwe,abaganga baho ko bikiriye

  • Erega irega n’imicungire y’ibataro nayo si shyashya!! Muzajye Kinihira murebe Accountant bita mbarusha n’umuyobozi wabyo abdallah, bafite agatsiko kabo kabakiga bararya bakarya n’amafaranga yagenewe icyunamo cy’abazize jenocide yakorewe abatutsi, ariko muminsi yari mumahanga abantu bafite agahenge da! Muri make ibitaro byinshi bifite anakosa mumicungire aho abantu bake baba birira gusa, batitaye kubandi baba babuze na salaire ya Mifotra. Admin wa kinihira nubwo nawe arya ariko ntakabya nka comptable na sheheh abdallah. Mukomere cyane UM– USEKE turabakunda.

  • wabonase kohereza abakozi muri mission imwe bavayo bamwe bagahabwa frais de mission abandi bakabihorera kandi barakoze bimwe hamwe mugihe kimwe wavugako abayabuze arukubera iki ningero zirahari rwose

Comments are closed.

en_USEnglish