U Rwanda rubaye urwa 2 muri Afurika ruhawe icyemezo cyo gutanga amaraso
Kuri uyu wa Gatanu Leta y’u Rwanda yahawe icyemezo kigaragaza ko serivisi yo gutanga amaraso ku rwego mpuzamahanga itangwa mu buryi bunoze muri iki gihugu. U Rwanda rubaye igihugu cya kabiri muri Afurika byujuje ubuziranenge kuri iyi serivisi yo gutanga amaraso nyuma y’igihugu cya Namibia.
Mu Rwanda kandi hatashywe inyubako izajya ihugurirwamo impuguke ziturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi kugira ngo zihugurwe kuri serivisi yo gutanga amaraso.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC kivuga ko u Rwanda na Namibiya ari byo bihugu byo ku mugabane wa Afurika byemewe mu rwego mpuzamahanga kuri serivisi yo gutanga no kubika amaraso.
Iki kigo kivuga ko ibi bitavuze ko ibindi bihugu bitemewe kuri iyi serivisi yo gutanga amaraso, ahubwo ari uko u Rwanda rwifuje ko barusuzuma kuri iyi serivisi ari na byo rwaherewe icyemezo kuri uyu wa Gatanu.
Umuyobozi ushinzwe ikigo gitanga amaraso (NCBT), Dr. Kayitare Swaibu avuga ko u Rwanda rwahawe iki cyemezo kuko rubasha guhaza ibitaro ku maraso abitangwamo ku kigera cya 91%.
Ati “ Amaraso atangwa kwa muganga aturuka ku bantu barenga ibihumbi 25 kuko mu Rwanda abaturage bagera hafi miliyoni 12, ibipimo tugenderaho bya OMS bivuga ko kugira ngo igihugu kibone amaraso ahagije kwa muganga ari uko kiba kigomba kubona twa dushashi (Unites) 1% y’abaturage bose batuye mu gihugu, bivuze ngo 1% ya miliyoni 12 ni 120 000,
Akomeza agira ati “ U Rwanda rukusanya amashashi 61 000 bingana na 0, 5%. U Rwanda uyu munsi nubwo ruri kuri 0, 6% y’udushashi bafata ariko rushobora guhaza ibitaro kuri 90%.”
Dr. Kayitare avuga ko abatanga amaraso mu Rwanda basaga ibihumbi 25 kandi ko bose bayatanga ku buryo banagaruka bakongera bagatanga nyuma y’amezi runaka.
Umuyobozi wa RBC, Dr. Jeannine Condo avuga ko u Rwanda rugeze ku rwego rwo ugutanga amahugurwa ku bindi bihugu mu bijyanye no gutanga amaraso.
Ati “ Umwaka ushize igihugu cya Uganda kigeze kudusaba ko twabafasha tukabaha amaraso kuko hari igihe turenga tukajya hanze y’u Rwanda tukajya no mu bindi bihugu bifite ibibazo by’amaraso, ibyo byose bigaragaza ko tugeze ahantu hashimishije.”
Dr. Condo avuga Leta y’u Rwanda ifite intego yo gukomeza kunoza serivisi yo gutanga amaraso ndetse bakanakora ubushakashatsi ku bantu batanga amaraso kugira ngo barusheho kugira amaraso afite ubwiza.
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Diane Gashumba yavuze ko kuba u Rwanda ruhawe iki cyemezo mpuzamahanga ari ishema rikomeye ku Rwanda no ku banyarwanda muri rusange kuko bigaragaza ko iyi serivisi ihagaze neza muri iki gihugu.
Mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda ni rwo rufite inzobere nyinshi mu bijyanye n’amaraso kuko rufite abagera kuri batatu mu gihe muri Uganda na Tanzania nta n’umwe uretse u Burundi bufite umwe.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW