Digiqole ad

Ngoma/Jarama: Hatangiye icyumweru cyo gusuzuma abaturage indwara zitandura ku buntu 

 Ngoma/Jarama: Hatangiye icyumweru cyo gusuzuma abaturage indwara zitandura ku buntu 

Abana bahawe ikinini cya Vitamini A bapimwa uko ubizima bwabo bumeze

Mu karere ka Ngoma hatangijwe icyumweru cyo kwita ku buzima, mu murenge wa Jarama aho abaturage bigishijwe kuri gahunda yo kwita ku mwana mu gihe cy’iminsi 1000 banakangurirwa kugaburira abana indyo yuzuye.

Abana bahawe ikinini cya Vitamini A bapimwa uko ubizima bwabo bumeze

Mu murenge wa Jarama haracyagaragara abana barwaye bwaki nk’uko bamwe mu baturage baho mumurenge babitubwiye. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwasabye by’umwihariko abatuye kugira umuco wo kwisuzumisha indwara kenshi kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze mbere y’uko indwara ibarembya.

Muri iki gikorwa abaganga bo ku bitaro bikuru bya Kibungo basuzumye abaturage zimwe mu ndwara zitandura bareba niba ubuzima bw’abo bumeze neza.

Muri rusange abaturage babanje guhabwa ibiganiro byerekeranye no kwita ku buzima, nko kugaburira abana indyo yuzuye, kwipimisha kenshi umuvuduko w’amaraso, kwirinda indwara ya Malaria n’izindi ndwara zirimo n’izitandura zikaba zaganiriweho nk’imwe mu ntego nyamukuru y’iki cyumweru cyatangijwe ku wa mbere.

Ku bijyanye n’imirire no kwita ku buzima bw’abana bari munsi y’imyaka itanu, bamwe mu batuye mu murenge wa Jarama batangarije Umuseke ko hakigaragara indwara ya bwaki ngo ahanini iterwa n’uko bamwe mu baturage bataramenya gutegurira abana indyo yuzuye.

Ndatira Sylverian umwe mu baturage ati “Hari abana bakunda kurwara bwaki ariko ikigo nderabuzima kirabafasha kikabaha amata kugira ngo bagire ubuzima bwiza.”

Undi muturage witwa Iyakaremye J. Bosco na we ati “Ntabwo imirire igenda neza, abamaze kubyigishwa baraza ntibabikore bakihugiraho gusa.”

Dr. Namanya William umuyobozi w’ibitaro bya Kibungo avuga ko intego y’uyu munsi ari ukwita ku buzima hitabwa ku byiciro bitandukanye by’umwihariko ku bana n’umugore utwite.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y‘abaturage, Mme Kirenga Providence yasabye abatuye Ngoma kugira umuco wo kwisuzumisha kenshi  kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze mbere y’uko indwara ibarembya.

Ati “Ubutumwa nyamukuru navuga ngo ni ukwirinda indwara kuruta kwivuza kuko kwivuza birahenze hari byinshi uba urimo gutakaza, ikiza rero ni uko bakwita ku kwisuzumisha kenshi bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.”

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa mbere cyo kwita ku buzima mu murenge wa Jarama kizamara icyumweru abaturage ba hano basuzumwa ku buntu indwara zitandura kikaba kirimo kuba ku bufatanye n’imiryango irimo MCSP na Gikuriro.

Dr Namanya William uyobora ibitaro bya Kibungo avuga ko iyi gahunda izatanga umusaruro mu kumenya ubuma bw’abaturage
Abana bato bahawe amata muri gahunda yo guha abana indyo yuzuye
Visi Mayor Kirenga arasaba abaturage kugira umuco wo kwisuzumisha kenshi bakamenye uko umubiri wabo umeze
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Jarama bitabiriye igikorwa cyo kwisuzumisha indwara

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish