Digiqole ad

Ku mwaka, SFH itanga udukingirizo tugera kuri miliyoni 15 mu Rwanda

 Ku mwaka, SFH itanga udukingirizo tugera kuri miliyoni 15 mu Rwanda

Mu bubiko byabo ngo bafite udukingirizo tugera kuri miliyoni 5 z’agateganyo , kuburyo umuntu wazikenera bahita bazimuhereza

Umuryango SFH (Society for Family Health) uvuga ko Sida ikiriho, ukaba usaba abantu bose guhagurukira hamwe bakayirwanya bakoresheje uburyo bwo kwirinda burimo gukoresha udukingirizo. Uyu muryango uvuga ko buri mwaka utanga udukingirizo tugera kuri miliyoni 15 mu Rwanda.

Mu bubiko byabo ngo bafite udukingirizo tugera kuri miliyoni 5 z’agateganyo , kuburyo umuntu wazikenera bahita bazimuhereza
Mu bubiko byabo ngo bafite udukingirizo tugera kuri miliyoni 5 z’agateganyo , kuburyo umuntu wazikenera bahita bazimuhereza

Umuryango SFH uvuga ko mu kwezi kw’Ukwakira gusa bagurishije udukingirizo tugera ku bihumbi 500, naho mu kwezi gushize kw’Ugushyingo bagurisha udukingirizo tugera kuri miliyoni 1.5.

SFH ikavuga ko muri uku kwezi kw’Ugushyingo umubare wazamutse kuko ari mu bihe by’ibiruhuko, ikavuga ko iyo abanyeshuri bari mu biruhuko ubusambanyi bwiyongera.

Kwizera Bosco ushinzwe ibikorwa muri SFH avuga ko mu kigereranyo rusange muri uyu mwaka, mu gihugu hose hatanzwe  udukingirizo  tugera kuri miliyoni 15.

Avuga ko hari n’utundi dukingirizo tujyanwa mu bigo nderabuzima ku buryo na two haba hari utwahavuye tugakoreshwa.

Ati “ Turabizi ko abantu baba bagiye kwishimisha  baryohewe ariko mu gihe umubiri ukunaniye, ujye ugerageza ugakoresha agakingirizo, abashakanye bakirinda guhemukira abo bashakanye.”

Atanga inama. Ati “Abantu bagomba kuba abayobozi bakomeye b’ubuzima bwabo, bakawuyobora mu nzira nziza. Urubyiruko rwirinde, bagerageze bifate kuko abana bato nibo ubu bari gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’imyaka 14 kuzamuka.”

Kwizera avuga ko bafite amakoperative y’abakora umwuga w’uburaya kuko nabo ni bamwe mu bantu bafite  batanga udukingirizo, akavuga ko hari udukingirizo ibihumbi 70 dutangwa muri izi nzira.

Umuyango SFH uvuga ko  abantu badakwiye kugira isoni zo kwaka agakingiriza kuko tugira uruhare runini mu kurinda ubuzima bwabo.

 

Udukingirizo tw’abagore ngo ntabwo turitabirwa cyane mu Rwanda

SFH yaragaraje uburyo udukingirizo tw’abagore tutitabirwa gukoreshwa cyane mu Rwanda , kuko ngo habamo inzitizi nyinshi ku bagore zishingiye k’uburyo dukoreshwa.

Uyu muryango uvuga ko abagore badakwiye kugira imbogamizi kuko mu gihe bananiwe kwifata bakwiye kujya batinyuka bagakoresha utw’abagabo.

Umuryango w’Abibumbye urwanya Sida, UNAIDS uvuga ko  abantu basaga miliyoni 78 babana n’ubwandu bwa gakoko gatera Sidaku isi. Kuva SIDA yakwaduka ngo guhitana abagera kuri miliyoni 35, mu Rwanda abanduye bagera kuri 3 % .

Kwizera Bosco ushinzwe ibikorwa muri Sfh
Kwizera Bosco ushinzwe ibikorwa muri Sfh avuga ko buri mwaka SFH itanga udukingirizo tugera kuri 15 000 000
Ngo utw'abagabo ni two twitabirwa cyane
Ngo utw’abagabo ni two twitabirwa cyane

Daddy SADIKI RUBANGURA

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Nukuvuga ko nibura buri mu nyarwanda ku mwaka akoresha agakingirizo! kamwe ku mwaka.

    Tekereza ko dufite aba minors, elders nabashakanye benshi badakoresha udukingirizo.
    Umubare w’abanyarwanda bari sexual active ntibageze kuri 5millions. Abayarwanda dukunda igitsina kweri!!!!! Noneho utabariyemo nabakorera aho!

    hahahhahahahhha iyo tutaza SIDA yari kuzagira igihugu cyacu itongo.

    Basi nuko dukomeze turengere ubuzima.

  • U Rwanda rufite abakobwa beza cyane tutabarongoye se twakora iki? Kdi benshi kuruta abahungu/gabo.

    Nibyiza ubwo dukoresha hari ikizere ko aba bakobwa bacu batanduye Sida.

    Naho kudukoresha byo ntagitunguranye abakobwa bararika da. Mbiswa.

Comments are closed.

en_USEnglish