Tags : MINICOM

Mu bigo by’imari iciriritse ruswa izacika abakiliya babigizemo uruhare –

Ishyirahamwe ry’ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR) riravuga ko ruswa ivugwa mu itangwa ry’inguzanyo nta wundi ushobora kuyica no kuyikumira uretse abakiliya b’ibigo by’imari bagomba kumenya uburenganzira bwabo, ruswa ngo ni kimwe mu bishobora gutuma ikigo cy’imari gihomba kigafunga imiryango. Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza icyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse no kugaragaza ibigo by’imari bine byahizi […]Irambuye

Kicukiro: Ahubakwa Isoko rya Kigarama harengewe n’ibihuru, amafaranga yarabuze

Isoko rya Kigarama mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro bivugwa ko ryagombaga kubakwa kijyambere, abaturage barimurwa barikoreragamo, aho ryakagombye kuba ryarubatswe habaye amatongo. Iri soko rimaze guhabwa ba rwiyemezamirimo babiri imirimo ibananira, rishyirwa kuri cyamunara na byo birananirana, ariko Mayor mushya wa Kicukiro aremeza ko vuba rizubakwa, ngo habuze amafaranga. Mu 2014 ubwo […]Irambuye

Leta mu biganiro n’inganda hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibikorerwa mu Rwanda

Kuri uyu wa 03 Gicurusi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangiye ibiganiro bizakomeza n’inganda zo mu Rwanda hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’ireme n’ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda bikomeje kuba imbogamizi ku isoko. Mu biganiro byo kuri uyu wa kabiri, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yeretse inganda abafatanyabikorwa babiri barimo ikigo kizafasha inganda kumenyesha Abaturarwanda ibyo zikora, ndetse n’ikigo “ACUALINE […]Irambuye

Gitwe: Abaturage babitsaga muri CAF Isonga bararira ayo kwarika

*Umuturage yatsinze CAF Isonga ikigo gitegekwa kumwishyura miliyoni 25, *Abaturage baravuga ko batazasangira igihombo n’ikigo bari bizeye. Muri iki gitondo i Gitwe abaturage benshi bazindukiye ku ishami ry’ikigo cy’imari iciriritse cya CAF Isonga, aho basanze ku rugo rwacyo hariho ingufuri bitewe n’ikibazo CAF imazemo iminsi, abaturage bari gutabaza inzego zose za Leta ngo zibatabare. Hashize […]Irambuye

Haracyari byinshi byo gukorwa ngo ibikorerwa mu Rwanda bihabwe agaciro

*Umwiherero w’abayobozi wemeje ko ibikorerwa mu Rwanda bigomba guhabwa agaciro, *Imyumvire y’Abanyarwanda ku gukunda iby’iwabo ngo iri hasi, *Guca caguwa nta we bizatuma atakaza akazi, bazacuruza imyenda ikorerwa mu Rwanda, *Inganda zizakomeza kugabanyirizwa ibiciro by’amashanyarazi. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku myanzuro 14 yafatiwe mu Mwiherero wa 13 w’Abayobozi bakuru b’igihugu, Minisitiri Francois Kanimba yabajijwe byinshi mu […]Irambuye

Uwamungu yafashije abagore b’i Karembure bacuruzaga agataro kwishyira hamwe

Uwamungu Theobald, umuturage w’i Karembure wakoze igihe kinini mu nzego z’umutekano, n’ubu akaba ari muri DASSO, yafashije abagore bacuruzaga agataro n’abahoraga mu makimbirane n’abagabo babo, kwishyira hamwe bacururiza mu gasoko gato, ubuzima bwaroroshye. Uyu Uwamungu, abaturage b’i Karembure bamufata nk’umuntu ukomeye, bitewe n’akamaro yabagiriye. Nk’umuntu wari ushinzwe umutekano, ngo yahoraga abona amakimbirane ari mu baturanyi, […]Irambuye

Menya Ruyenzi n’uduce 4 tuyigize, ubu hagezweho Bishenyi

Francois Bizimana yemeza ko ari we mufundi wzamuye inzu igezweho muri Centre ya Ruyenzi, icyo gihe muri 2007 ngo akazi karabonekaga ariko ubu ngo karagabanutse. Ruyenzi igizwe n’uduce tune, Nyagacaca, Rugazi, Rubumba na Bishenyi. Uruyenzi ni ryo zina abahakomoka bakunda ku hita, ni mu ntera itari ndende uvuye mu Mujyi wa Kigali ugana yo. Ni […]Irambuye

en_USEnglish