Digiqole ad

Mu bigo by’imari iciriritse ruswa izacika abakiliya babigizemo uruhare – Umuyobozi wa AMIR

 Mu bigo by’imari iciriritse ruswa izacika abakiliya babigizemo uruhare – Umuyobozi wa AMIR

Rwema Peter, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AMIR

Ishyirahamwe ry’ibigo by’Imari Iciriritse mu Rwanda (AMIR) riravuga ko ruswa ivugwa mu itangwa ry’inguzanyo nta wundi ushobora kuyica no kuyikumira uretse abakiliya b’ibigo by’imari bagomba kumenya uburenganzira bwabo, ruswa ngo ni kimwe mu bishobora gutuma ikigo cy’imari gihomba kigafunga imiryango.

Rwema Peter, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AMIR
Rwema Peter, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AMIR

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza icyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse no kugaragaza ibigo by’imari bine byahizi ibindi mu kwitwara neza mu banyamuryango ba AMIR basaga 493.

Abanyamakuru bagaragaje ko abaturage bakivuga ko mu gushaka inguzanyo mu bigo by’imari bakwa ruswa “akantu” kugira ngo disiye yihute.

Bamwe mu bayobora ibigo by’imari, ntibahakana ko hari bamwe mu bakozi bateshuka ku nshingano zabo bakaba bakwihererana umukiliya bakamusaba iyo ruswa ariko ngo binyuranyije n’imikorere igenga ibigo by’imari, bagasaba abaturage kumenya uburenganzira bwabo.

Gatera Damien wo kigo cy’imari iciriritse gishamikiye kuri Kiliziya Gatolika na Caritas kitwa (RIM, Reseau Inter Diose des Microfinances) yavuze ko nk’iwabo hari ubwo bamwe mu bakozi byabagaragayeho ariko bakabacyaha.

Yagize ati “Ruswa ishobora kugaragara igihe umukiliya atizeye umushinga we, akihererena umukozi. Hari aho byagaragaye  tugerageza kwegera umukiliya tukamubwira ko binyuranye n’imikorere y’ibigo y’ikigo. Tubyamaganira imbere yabaturage n’abakozi, kandi aho tubikoreye byatanze umusaruro.”

Joel Uwizeye uhagarariye Letshego Rwanda Lited na cyo ni ikigo cy’imari iciriritse, avuga ko iyo umuntu atazi uburenganzira bwe ariho ashobora gutanga ruswa.

Avuga ko ikindi abakiliya bajya bakora ari ugutanga ingwate igihe basaba inguzanyo, bakerekana imitungo itari iyabo na byo bikaba byaba intandaro ya ruswa.

Yagize ati “Ruswa yica ikigo, n’abazima bakabirenganiramo.”

Rwema Peter, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AMIR yavuze ko ruswa mu itangwa ry’inguzanyo idashobora gucika hatabayeho uruhare rw’abakiliya mu kuyirwanya.

Ati “Ruswa izacibwa n’uko abakiliya babyanze, bareke kugura uburenganzira bwabo.”

Mu gihe hagiye gutangira icyumweru cyahariwe imari icirirtse, gitangira kuri uyu wa mbere, aho hazabaho kwegera abaturage babaganiriza iby’imari iciriritse, uko bakwizigama, ndetse ibigo by’imari iciriritse bikazahurira ahantu hanyuranye bungurana ibitekerezo, hari ibigo by’imari bine byitwaye neza mu bintu binyuranye, ndetse bizahembwa.

Letshego Rwanda Lited yitwaye neza mu gufata neza abakozi, aho ngo umukozi ariwe shusho y’ikigo, ibyo ngo bazabisangiza abandi, ikigo cy’imari iciriritse, RIM cyo cyitwaye neza mu gufata neza abakigana, mu gihe Umurenge SACCO wa Niboye witwaye neza mu kugira inguzanyo zishyurwa neza aho izitishyurwa ari 1,5%, mu gihe ikigo cy’imari icirirtse Umutanguha Finance Company cyitwaye neza mu kwakira urubyiruko.

Muhimpundu Jeanine Umucungamari wa SACCO ya Niboye, yitwa Umudahigwa SACCO, aviga ko ibanga bakoresha ari ukwakira abakiliya bakabasobanurira neza impamvu yo kuguza, kandi bagakurikirana inguzanyo batanze.

Mu Rwanda, icyegerezanyo cya Banki Nkuru kivuga ko inguzanyo zitishyurwa neza ari 7,6% mu bigo by’imari iciriritse, naho muri AMIR bavuga ko inguzanyo z’ibigo by’imari iciriritse zigeze kuri milyari 208 z’amafaranga y’u Rwanda naho amafaranga ibigo by’imari iciriritse bibitse agera kuri miliyari 230.

Joel Uwizeye uhagarariye Letshego Rwanda Lited
Joel Uwizeye uhagarariye Letshego Rwanda Lited
Gatera Damien wo kigo cy’imari iciriritse RIM
Gatera Damien wo kigo cy’imari iciriritse RIM
Mu kiganiro AMIR yagiranye n'abanyamakuru
Mu kiganiro AMIR yagiranye n’abanyamakuru

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Peter Rwema ni Umuyobozi Nshingwabikorwa

Comments are closed.

en_USEnglish