Digiqole ad

Kamonyi: Isoko rya Bishenyi ryatwaye miliyari 4,5 ntagikozwe beneryo bahoomba

 Kamonyi: Isoko rya Bishenyi ryatwaye miliyari 4,5 ntagikozwe beneryo bahoomba

Isoko rya Bishenyi hatagize igikorwa abaryubatse bahomba

*Iri soko ni umuhigo w’akarere ariko ryubatswe n’abikorera batanze miliyari enye n’igice (Frw 4 500 000 000)

*Iri soko amabutike rifite 200 akorerwa ku munsi w’isoko ni 10 gusa. Mu bibanza 1800 mu isoko, 500 na 600 ni byo bikorerwamo isoko ryaremye.

*Isoko ryubatswe ngo rijye rirema buri munsi, ubu riremwa ku wa gatatu wa buri cyumweru gusa, nta gikozwe izo miliyari zaba umuyonga.

Bamwe mu baturage baturiye isoko rya Bishenyi bavuga ko iri soko ricyugarijwe n’andi masoko mato aryegereye, rikaba rima inshuro imwe mu cyumweru, ibyo ngo byatumye nta mpinduka babona zikomeye ryazanye. Kampayana Martin, umuyobozi w’Isoko South Gate Bishenyi, ntahabanya n’ibyo abaturage bavuga, ndetse yerekana ko hatagize igikorwa na Leta, akayabo k’amafaranga miliyari 4,5 bashoye yaba ari mu kaga ko guhomba.

Isoko rya Bishenyi hatagize igikorwa abaryubatse bahomba
Isoko rya Bishenyi hatagize igikorwa abaryubatse bahomba

Iri soko rya Bishenyi, ngo ni umwe mu mishinga yagutse ya Common Market Company yaryubatse, yo kubaka amasoko ane akomeye muri buri Ntara, azaba yitwa Gates ni ukuvuga (South Gate, North Gate, West Gate cyangwa East Gate) igihe azaba yubatswe nk’uko abivuga Kampayana abivuga.

Hakizimana Fidele umwe mu baturiye iri soko, avuga ko rifitiye akamaro abaturage ariko ngo harimo imbogamizi.

Agira ati “Hari igihe umuntu azana inyanya agasora, n’ubiguze akabanza gusora mbere yo kubisohora mu isosko, bizatuma abaturage binuba, mbona hari ikibazo.”

Avuga ariko ko, akamaro iri soko rizagira ariko abantu bajyaga kugura ibintu i Kigali, cyangwa mu Nkoto, bazajya barihahiramo, ndetse n’abahinzi baryegereye ngo bizaborohera kubona aho bagurisha umusaruro wabo.

Siborurema Antoine we yabwiye Umuseke ati “Ntabwo akamaro wahita ukabona kuko niba isoko rirema rimwe mu cyumweru, ntabwo ‘movement’ (urujya n’uruza) uhita uyibona, cyakora igihe rizatangira kurema umunsi ku munsi nibwo akamro kazagaragara kuko ubu nta kamaro rwose ubona rimariye abaturajye mu bijyanye n’imibereho y’ubuzima bwa buri munsi.”

Avuga ko umunsi umwe (ku wa gatatu w’icyumweru) isoko rirema abantu bakora babona amafaranga ariko ku yindi minsi ngo usanga nta yahari.

Ati “Birumvikana iyo ibikorwa remezo bije hari akantu kiyongera, mbere abantu bajya guhahira Kamuhanda, abandi bakajya mu Nkoto, abandi i Kigali, … ubu abantu baza ku wa gatatu bagahaha nk’ibintu byamara icyumweru, bigatuma abantu boroherwa n’ingendo zo guhahira kure, kuko isoko ryabegereye.”

Niyomungere Oswald ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, avuga ko isoko hari impinduka ryagiye rizana, ndetse ngo abagenzi bariyongereye kuko gare na yo bayishyize hafi y’isoko.

Gusa, ngo abantu bavuga ko ibiciro bihenze, ndetse ngo hari abahombye bafunga imiryango bavamo, ku bwe ngo kugira ngo imihahiranire igende neza, isoko rya Bishenyi rikwiye kongererwa iminsi rikarema kabiri nibura mu cyumweru.

Nyamara ariko n’ubwo izo mpinduka zitaragaragara nk’uko abaturage babivuga, ngo iri soko ryatanze akazi ku bantu bamwe na bamwe, ubu bakora akazi k’isuku n’abazo imodoka.

 

Kampayana Martin umuyobozi w’Isoko rya Bishenyi ntahakana ibivugwa, asaba ubuyobozi kugira icyo bukora

Kampayana Umuseke wamubajije ku mpungenge abaturage bafite z’uko hari abantu bamwe bafunze imiryango, ndetse abaturage bakaba bavuga ko basoreshwa amafaranga menshi.

Yagize ati “Kuba abaturage bavuga gutyo ni uko iyo bagiye muri utwo dusoko tundi ntabwo bishyura, iyo tugeze mu gihe cyo kwishyura imisiro ari, jyewe nawe, nta we uyishyura aseka, ariko ugiye mu yandi masoko (y’abikorera) ibiciro twishyuza ntaho biba kuko ni yo tugitangira.”

Akomeza agira ati “Ni ukubera ko batari bamenyera (abaturage), kuko nk’ahantu abandi bishyuza Frw 5000 twebwe twishyuza Frw 1000. Twebwe icyo dushinzwe ni imyanya y’ubucuruzi ntabwo twishyuza imisoro cyangwa amahoro, ni cyo batumva.”

Akomeza avuga ko South Gate Bishenyi, ari isoko ry’abikorera, ati “Kugira ngo natwe twishyure amadeni dufite twafashe yo kuryubaka, ni uko natwe tuyabona. Ntabwo twishyuza nk’andi masoko y’abikorera, urebye ibiciro bariho ntaho bihurira n’ibyacu kuko twe turi no mu cyaro.”

Kampayana avuga ko mu isoko ryabo ikibanza cya m3/ m4 (m2 12) ngo umuntu yishyuzwa Frw 25 000 ku kwezi kandi atabazwa amazi n’umuriro w’amashanyarazi.

Imbogamizi ihari ku baturage, ngo ni imyumvire yabo ikiri hasi ku masoko y’abikorera (Private Market) ndetse no gutandukanya isoko rya Leta bishyura amahoro n’imisoro, mu gihe muri Private bishyuza imyanya yo gucururizamo bakodesha, nk’uko ngo na bo iyo bishyura imisoro, bayishyura ku bukode.

Kampayana agira ati “Impinduka ntabwo ziragaragara kuko ni isoko ryo ku wa gatatu gusa, ni yo mpamvu dusaba Leta ngo ikusanye udusoko turi impande ituzane, nayo byayorohera gukusanya imisoro.”

Avuga ko bijejwe ko isoko rito rya Kamuhanda bagiye kuryimura ariko ngo usanga bigenda gahoro.

Ati “Iri soko riremye buri munsi nk’uko byateganyijwe, Ijuru rya Kamonyi ryaba ribaye hariya Bishenyi. Kiriya ni igihaha cy’ubukungu bw’aka karere ni uko abayobozi baba bahugiye muri byinshi.”

Uretse ariko iryo soko rya Kamuhanda hari n’utundi dusoko dutoya, nk’irya Rugarika, na Mugonero. Avuga ko isoko rya Bishenyi ryari mu mihigo y’Akarere, ryubakwa byitwa ko kawesheje ariko ngo nta faranga na rimwe kashyizeho.

Ati “Bagombye kudufasha kugira ngo rireme buri munsi, rigire ireme noneho rinagire ingaruka nziza ku baturage, kuko bose bazajya bisangamo.”

 

Bashyizeho umugabane buri muturage yemerewe kuwugura ni Frw 100 000

Kampayana agira ati “Ikindi, twafunguye imigabane, buri muturage wese ashobora kuza akagura imigabane na we akajyamo, n’umucuruzi akaza akajyamo noneho mu gufata ibyemezo akaba afite ijambo.”

Umugabane ngo ni Frw 100 000, kandi ngo ni make kugira ngo buri wese, ajye agira ijambo mu gufata ibyemezo kuko ngo bifatwa n’abanyamuryango.

Agira ati “Twe ntituri abacuruzi batavuga ngo twategetse, turashaka ubufatanye n’abaturage kugira ngo bumve ari ibyabo binabafashe gutera imbere, inyungu bakuramo na bo zibagereho muri ya migabane yabo.”

 

Leta ntacyo ikoze ibyishimo byo gushora Amafaranga miliyari 4,5 zaba umuyonga bigahinduka amarira

Kampayana avuga ko isoko rifite amabutike 200 yo gukorera, ariko ngo ayamaze gufatwa ni 10 gusa (5/100), ibyo avuga ko bimeze nabi cyane.

Mu isoko ngo harimo imyanya (ibibanza byo gukoreramo) 1800, ariko ku munsi w’isoko ngo abafata ibibanza baba ari hagati ya 500 na 600 gusa (1/4).

Iri soko, inyubako n’ubutaka ryubatsweho ngo byatwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda miliyari enye n’igice (Frw 4 500 000 000).

Kampayana agira ati “Icyo twifuza tuzaganiraho na Guverineri w’Amajyepfo, ni uko ibicuruzwa bijyanwa i Kigali byajya bishyirwa muri depot hano, ab’i Kigali bakabisanga hano, byaca akajagari ubucuruzi butera Nyabugogo.”

Isoko rya Bishenyi abaryubatse batekereje ko hajya na gare
Isoko rya Bishenyi abaryubatse batekereje ko hajya na gare
Iri soko rigezweho ryatwaye akayabo ariko ntirifite abarikoreramo bahagije
Iri soko rigezweho ryatwaye akayabo ariko ntirifite abarikoreramo bahagije
Iri ni isoko ryiswe South Gate Bishenyi urirebeye hejuru ku musozi
Iri ni isoko ryiswe South Gate Bishenyi urirebeye hejuru ku musozi
Byari biteganyijwe ko imodoka ntiya zitwara abagenzi ari hano zizajya zigarukira izivuye mu Majyepfo, Coaster zikajya zibajyana i Kigali
Byari biteganyijwe ko imodoka ntiya zitwara abagenzi ari hano zizajya zigarukira izivuye mu Majyepfo, Coaster zikajya zibajyana i Kigali

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Iyi mishinga iba yizwe nabi kuburyo ntacyo izajya imarira abayishoyemo amafaranga. Ngaho nawe urahubutse ngo ujyiye gushyira isoko ahantu mu cyaro kitageramo abantu ngo ubwo wakoze umushinga uzunguka. Hari benshi baba bajyiye banatanga ka ruswa kugirango bahabwe uburenganzira bwo kubaka ayo masoko bizerako bazafashwa kuyashyiramo abayakoreramo ku ngufu kandi bidashoboka kuko ntawajya muri ayo masoko adafite ibyo ayajyanamo. Abubatse iri soko bihangane kuko hari nabandi bakoreshejwe imishinga nkiyo bikarangira bicujije.

  • Abantu bubatse isoko hariya baribeshye cyane buriya iyo riza kubakwa mu Nkoto amafaranga bahatanze yakabaye amaze kwikuba kabiri, ikindi barifuza cyane kuko imisoro ihari ntiyatuma rirema uko bikwiye ntiwasobanura uburyo uzanye ibijumba mu isoko abisorera noneho n’ubiguze nawe akabisorera harimo gukabya, nibarisubize mu Nkoto ubundi bagabanye imisoro barebe ngo byose birikora !

  • Mu rwanda hari ikosa riri gukorwa kandi rizasubiza inyuma ubukungu. kubaka amazu meza cyane n’amasoko si byo biteza umuturage n’ubukungu imbere. hashobora kuzaba crise de l’immobilier nk’iyo twumvaga muri USA mu myaka ya za 2008.
    Urundi rugero Gare ya Kicukiro igiye kuba ikigunda, inzu za Gisozi mu gakiriro zabuze abakoreramo. Inzu za Caisse Sociale (RSSB) zabuze abazijyamo kandi ziri hose mu gihugu. Ntabwo economy yacu ikeneye inyubako nziza ikeneye imirimo iciriritse kuri buri muturage ni yo izatuma tubona imirimo tukagira ibicuruzwa twohereza hanze.
    Twibuke ko tudakora ku nyanja.

    • None ko dukeneye ko abazungu babona isura nziza yacu urumva twabigenza gute ?

    • mu Rwanda dukeneye inyubako zigezwho kugirango abavuye hanze bajye bavuga ko twateye imbere. ibi bintu bizadukoraho kuko hari igihe tuzisanga nta faranga riri mu gihugu

      • Nonese mugezehehe ugirango haramafaranga ikibamugihugu urugero namasoko angahe ubona atangwa naleta kandi muzinezako ntahandi afaranga uturuka Atari muri Central Bank umuseke muzatubarize minister w’imali na guverineri WA bank nkuru kuribi byateje anyarwanda ubukene bukabije.

  • Ngewe maze imyaka makumyabiri nkorera ubucuruzi Dubai nyjayo bwambere hari 1996 icyo gihe nasanze amazu yari macye ameze nkano hejuru ikigali kuri plateau ahandi hose hari umucanga uyu munsi iyo ugezeyo wamucanga ntukigaragara hose hari amazu yuzuyemo abantu iyo ugezi kukibuga ugiye kwinjira umara amasaha nka 2h kuri immigration kubera ubwinshi bwabantu nabajije ibanga nsanga umusoro ni0/100 kubyinjira ndetse nibisohoka ndetse namahoteri nuko mushake uko mwabigiraho naho ububdi muzabona igihombo cyaya mazu

    • Nonese ko mwisanduku ya leta ntagisigayemo uragirango babigenze gute?

      • Aregabayamazemo mwisanduka yaleta niyompamvu ubona ubukene bumezenabi mubanyarwanda nukubitega amaso nahubundi birakomeye . Uzagere muri Kigali urebe amatongo arimumujyi hagati umbwire abantubacururizaga murayo yabaye amatongo nibabatarahombye bagataha. Ahaasaaaaa

  • Banyamakuru ba Umuseke.com,munyemerere mbatume kubo bireba bose kandi munkundire muntumikire.Nsomye inkuru kuri website y’ikinyamakuru Jeune Afrique kuri tritre ivuga ku by’iraswa ry’umu Lt Col w’umurundi,hasi rero hari amafoto y’ingabo z’uburundi ariko noneho bakora ikosa munsi gato y’iyo foto bandikaho ngo”Ingabo z’Urwanda zacitsemo ibice!(l’armee rwandaise est profondement divisee au sujet de la crise dans le pays) C Jerome Delay/AP/SIPA.Nasabaga n’abandi bazabibona bazamenye ko ari ukwibeshya k’uwanditse iyo nkuru aho kwandika l’armee burundaise yandika l’armee rwandaize.RDF YACU NTIYIGEZE NTIZANIGERA ICIKAMO IBICE MU IZINA RYA YESU.AMENAAA.
    Murakoze RDF OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

    • Uwimbabazi we tegereza gato wo kurambirwa nabyo uzabibona.

    • Dore re! Hanyuma se iyo nkuru yawe yo muri JEUNE AFRIQUE ikaba ihuriye he n’inkuru kw’isoko rya BISHENYI?!
      Ubwirwa n’iki ko umwanditsi yibeshye?! Ko no mu Rwanda harimo gufungwa kwa ba AFANDI byo ubona byerekeje he?!

  • Ibyo byo gusoresha abantu bavuye guhaha mu isoko bigomba kuvaho. Rwose uwo ni umuco mubi kandi ugaragaza ubusambo bw’amafaranga bimaze gucengera muri bamwe hano mu gihugu.

    Hakwiye no kurebwa ukuntu ibiciro byagabanuka muri rusange, kuko mu masoko menshi no mu maduka usigaye usanga ibiciro ku bintu binyuranye byariyongereye. Hari abacuruzi bitwaza ko ngo imisoro ya Rwanda Revenue iri hejuru cyane, ngo bityo rero nabo batazamuye ibiciro bashobora guhomba.

    Niba koko ibyo bavuga aribyo, umuti ntabwo wakagombye uwo kuzamura ibiciro bashyira ku mutwe w’abaturage, ahubwo umuti ni uko bari bakwiye kwicarana n’Abayobozi ba Rwanda Revenue bakarebera hamwe ingano y’umusoro ukwiriye bakagombye gutanga kugira ngo bitaba ngombwa ko bazamura ibiciro ku buryo buhanitse.

    Iyo ibiciro biri hejuru cyane mu gihugu runaka ugereranyije n’ubushobozi bw’abantu batuye icyo gihgu, ibyo bigira ingaruka mbi ku muturage ndetse bikaba bishobora no kumudindiza, ndetse bikagira n’ingaruka zitari nziza ku bukungu bw’igihgu (Economy) muri rusange.

  • Noneko numva kubona ikibanza choguchururizamwo kuridyo soko rya bishenyi bitorosho mukaba muvuga ngo imyanya irahari ahubwo mwarayihaye mubonye ntakigenda muivamwo nnone mubonye ntakigenda ngo reta ntagimozwe murahombo ni mumenyere gukorera mumucho bizabarinda igihombo

  • Ubundi iyo ibintu byajemo gukabya biba byapfuye, ubundi Miliali 4,5 ziri hehe ko numvise bavuga KO irya nyarugenge ryatwaye 6 Milliard hari aho rihuriye na bishenyi. Ese KO ubindi KO ryakabaye ryubakwa munyungu z’urikoreramo ? Niba bahanika ubukode barumva arinde warijyamo? Ubusanzwe abacururiza Mu isoko bishyura 6000 ubundi bakajya bishyura 200 uko isoko ryaremye. None ngo 25000 Ku kwezi?. Aka ni agahomamunwa, Kamonyi iracyabura 10 years NGO igere kuri urwo rwego.

  • Ariko mbibarize bavandimwe: kugirango umushoramari wigenga ashobore kunguka, bagomba gusenya concurrence yose iri hafi ye? amasoko ya Nkoto, Kamuhanda, Gihara yose asenywe kugira ngo Kampayana akunde yunguke? Nibidakunda ubwo bazanasenya Gacurabwenge, Kayenzi na Gashyushya? Ubwo se Kampayana niba yarize umushinga we nabi ni abatuye Nkoto na Kamuhanda bagomba kubiryozwa? Nyamara ibi bintu byitwa ubukunguzi!!

Comments are closed.

en_USEnglish