Digiqole ad

Gitwe: Abaturage babitsaga muri CAF Isonga bararira ayo kwarika

 Gitwe: Abaturage babitsaga muri CAF Isonga bararira ayo kwarika

Imbere y’ikigo bari bizeye, none icyizere cyabo cyayoyotse.

*Umuturage yatsinze CAF Isonga ikigo gitegekwa kumwishyura miliyoni 25,

*Abaturage baravuga ko batazasangira igihombo n’ikigo bari bizeye.

Muri iki gitondo i Gitwe abaturage benshi bazindukiye ku ishami ry’ikigo cy’imari iciriritse cya CAF Isonga, aho basanze ku rugo rwacyo hariho ingufuri bitewe n’ikibazo CAF imazemo iminsi, abaturage bari gutabaza inzego zose za Leta ngo zibatabare.

Imbere y'ikigo bari bizeye, none icyizere cyabo cyayoyotse.
Imbere y’ikigo bari bizeye, none icyizere cyabo cyayoyotse.

Hashize iminsi mike ikigo cy’imari iciriritse CAF (Caisse des affaires Financieres) gikorera mu turere twa Muhanga na Ruhango gitsinzwe urubanza cyaburanagamo n’umuturage, maze gitegekwa kwishyura asaga miliyoni 25. Ubu kimaze gufunga imiryango yacyo.

Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yageraga ku cyicaro cya CAF i Gitwe yahasanze abaturage bijujuta basaba ko amafaranga yabo babikije muri iki kigo bayahabwa.

Bamwe muri bo bari baje kureba ko iki kigo cyafungura imiryango kuko no ku munsi w’ejo hashize ntabwo abakozi bacyo bigeze bagaragara.

Hari n’abandi baturage bari baje kubikuza amafaranga yabo ngo babashe gukora imirimo itandukanye.

Jemima Mukamanzi, warufite ibihumbi ijana (Frw 100 000) muri CAF Isonga, avuga ko ababajwe n’uburyo amafaranga ye atikiriye mu kigo yari yarizeye,  kugeza ubu ntazi aho azabonera amafaranga ye kuko igihombo cy’iki kigo ngo kirabatunguye.

Ati: “Turasaba Leta ko yadufasha kutwishyuriza ba nyirikigo, turashaka amafaranga yacu kuko bajya kuyafata bari bishimye, none no kubabona hafi hano reka da!”

Amakuru ari guturuka i Muhanga ku cyicaro gikuru cya CAF Isonga, ni uko Ubuyobozi bw’akarere bufatanyije na Polisi bwafatiriye ibikoresho byakoreshwaga n’iki kigo, ndetse imwe mu mitungo ya CAF Isonga ikaba yatangiye gutezwa cyamunara.

Nk’uko bitangazwa n’aba baturage, baganira n’Umuseke badutangarije ko mu minsi mike na bo baba bamaze gushyikiriza ikirego cyabo inkiko kuko kuribo bari guhomba byinshi.

Habimana Protais ukora umurimo wo kotsa inyama (Mucoma), kuri we asanga nta yandi mahitamo uretse kwerekeza mu nkiko.

Ati “Turaza kwitabaza inkiko, nimara kubona abo dufatanya, turahita tujya mu rukiko gutanga ikirego, baduhe ibyacu kuko igihombo cyabo ntabwo twagisangira.”

Kugeza ubu amashami yose ya CAF Isonga yakoreraga mu Ntara y’Amajyepfo yamaze gufunga imiryango, ndetse iki kigo kimaze kuregwa n’abanyamuryango bacyo batagira ingano.

Twagerageje kuvugisha umuyobozi wa CAF Isonga kuri telefoni ye, dusanga itari ku murongo.

Abaturage baravuga ko baza kugana inkiko
Abaturage baravuga ko baza kugana inkiko
Mucoma, Habimana Protais  ngo bidatinze ariyambaza inkiko.
Mucoma, Habimana Protais ngo bidatinze ariyambaza inkiko.
Ku cyicaro cya CAF Isonga muri Gitwe hariho ingufuri.
Ku cyicaro cya CAF Isonga muri Gitwe hariho ingufuri.

Photos/Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw-Ruhango.

4 Comments

  • urabivuga urabizi ? jyesewahambonye nari mugahinda ! nibazaga igihe nzojyera kubonera andi mafaranga, nkayera imbere nkabandi, niyo yaba 100 rwf nimenshi kuri nyirayo ibihombo bibaho gusa ntawe yagishije inama ntanugomba kuzira I bye, Damyxon akomeze abikurikirane , ahubwose igitwe barafatira ibihe imachini irimo yonyine ikise ibisigaye ni ibyareta irebe uko itugenza murakoze

  • simply birumvikana neza ko cyanditwe na rdb sasasa abaturage bafite kurengera inyungu zabo hakiri kare bakareka ubutesi ngo baba fashe nu kwutora ubahagrariye bagashka avoka then bakaburana kd depence bazatanga zizishyurwa bagabanye ubu turage babigemo kko birumvikana. nibihangane kd isabato nziza kuri bo.

  • Banki nkuru y’Igihugu ikwiriye kwinjira muri iki kibazo ikareba aho amafaranga y’abaturage yagiye nk’uko ibifite mu Nshingano zayo.

  • This is why rwanda gvt should first stop lying to investors, saying that our saving culture is improving!! the trust within our community will never happen with these malpractice!
    Stop lying and educate first your people how to do business professionally.

Comments are closed.

en_USEnglish