Digiqole ad

Menya ahitwa KAREMBURE hafi cyane ya Kigali, ubuzima bwaho bwifashe bute?

 Menya ahitwa KAREMBURE hafi cyane ya Kigali, ubuzima bwaho bwifashe bute?

Aha ni muri Centre ya Karembure, hagenda haba umujyi mbere hari mu cyaro

Uvuye ku muhanda wa Kiuckiro Centre hafi ya gare y’imodoka za KBS ubu itagikora, aho bita I Nyanza ya Kicukiro, mu muhanda muremure w’igitaka uri iburyo ku werekeza mu Bugesera, muri km 2 niho ugera kuri Centre ya Bambiro mu kagari ka Karembure mu mudugudu wa Karembure mu murenge wa Gahanga, mu karere ka Kicukiro, abaho babaho nk’i Kigali, ariko ak’icyaro ntikiburira.

Aha ni muri Centre ya Karembure, hagenda haba umujyi mbere hari mu cyaro
Aha ni muri Centre ya Karembure, hagenda haba umujyi mbere hari mu cyaro

Uyu muhanda muremure w’i Karembure werekeza ahitwa ku Mugendo, ukazahura n’umuhanda wa kaburimbo wa Bugesera, ndetse ugera ku isoko rya Nyarurenzi rifitiye akamaro iyo Centre n’Umujyi wa Kigali kuko imbuto n’imboga biranguzwa Kicukiro niho ngo ibyinshi bituruka.

Karembure ni hamwe mu hakora ibitangaza mu muvuduko w’iterambere, ubuzima bugenda buhenda uko amajyambere ahagera, ibiciro by’ubutaka bikazamuka, mu myaka itatu ishize ibiciro by’ubutaka byikubye inshuro eshatu.

Mubashankwaya Jean Pierre umuturage umaze imyaka irindwi (7) yimukiye i Karembure, acuruza amakara, avuga ko ubuzima bwaho nta kibazo.

Agira ati “Amazi turayafite n’amashanyarazi, ishuri niryo tudafite, ubu batuzaniye ‘ligne’ y’imodoka nta kibazo.”

Iyo modoka ni iya Royal Express iva Kicukiro Centre ikagera i Karembure umugenzi yishyuye amafaranga y’u Rwanda 200. Kuba nta shuri bafite usanga ari ikibazo kuko ngo aho abana babo biga i Nyanza ya Kicukiro ni ku muhanda ku buryo ababyeyi baba bafite impungenge z’imodoka nyinshi, kandi bibasaba ko baherekezwa n’abakozi.

Uyu muturage yemeza ko ubucuruzi bwazamutse, ati “Mu myaka irindwi ishize ntabwo wari gucuruza ikintu ngo kigende, ariko ubu umuntu acuruza imodoka y’amakara, iy’ibirayi ikaba yashira mu minsi itatu, agasubira kurangura.”

Mubashankwaya yageze i Karembure mu 2009, icyo gihe hari hubatse utuzu dutoya tw’ibiti n’ibyondo, Karembure ya none igizwe n’imyubakire bita Konoshi n’ibisenge abaho bita ‘uducurama’.

Agira ati “Bambiro yabaye Kigali byararangiye, dufite icyizere, kuko n’iyo umuntu ashaka kubaka agacurama, baguha icyangombwa ukavugurura uko ubishaka.”

 

Nta byangombwa bigitangwa byo kubaka

Aho i Karembure abenshi baturuka i Kigali bimuwe cyangwa bashaka kuva mu bukode, bamaze igihe barahabengutse bahashakisha ubutaka cyane cyane ibibanza byo kubakamo.

Ubu ngo nta byangombwa byo kubaka bitangwa kuko ibikorwa remezo nk’imihanda n’amazi cyangwa amashanyarazi ntibiragezwa kuri buri kibanza cy’ahagenewe guturwa.

I Karembure bategereje ibyo bikorwa remezo kuko ngo bizatuma ubutaka bwaho bugira agaciro kurushaho. Aho hantu, mu gishushanyo mbonera bababwira ko hari ahagenewe inyubako zigeretse, n’ahagenewe inzu zisanzwe, ibyo bigatuma ubutaka buhenda bitewe n’ikiri ku gishushanyombonera cy’aho buri.

 

Ubutaka bw’i Karembure bwihagazeho, ikibanza ni miliyoni eshatu n’ashanu, hari n’ibigeza kuri milion 10 na 15

Wanziyekundi Viateur avuga ko amaze imyaka 20 aba i Kigali, muri iyo itatu ayimaze i Karembure. Uyu muturage ucuruza muri Boutique, avuga ko ikibanza kegereye umuhanda, umuntu adashobora kukibona ku mafaranga ari munsi ya miliyoni 5.

Gusa ngo aya mafaranga ni make ugereranyije n’ahandi muri Kicukiro, nk’aho bita mu Kagarama ikibanza kigura miliyoni hagati ya 25na 25, kandi hageranye na Karembure.

Agira ati “Ntabwo ayo mafaranga ari menshi, ahubwo cyakagombye kugura miliyoni 10. i Karembure ikibanza kigura miliyoni 15 ni icyavamo, ahantu ho kubaka kikanasagura ibindi bibanza nka kimwe, cyangwa kimwe n’igice.”

Uyu muturage ngo afite ubutaka bwavamo ibibanza bibiri cyangwa bitatu ashakamo miliyoni 20. Avuga ko baramutse baciye imihanda, ubutaka bwagira agaciro kurutaho, kuko ngo ni bwo abakire baza bakagura bakubaka inzu abakeneye batashobora kubaka.

Wanziyekundi avuga ko uko umwaka ushira ni ko ubutaka buzamuka, agaciro kakiyongera kuko ngo uko abantu bagenda bahatura, inzu zitajyagamo abantu zikabona abazikodesha, aho hantu hatandukana mu gaciro n’ahadatuwe.

Mu myaka itatu ishize ikibazna cy’i Karembure cyaguraga miliyoni 5, ubu ngo gishobora kugurwa miliyoni 10 bitewe n’uko umuntu yari yakiguze.

Wanziyekundi  utuye i Karembure agira ati “Ikibanza cyo mu nkengero cyaguraga ibihumbi 500, ubu wakibona kuri miliyoni imwe cyangwa imwe n’igice, ikibanza cya miliyoni 5 cyangwa eshatu mu nkengero za Karembure kiba kirimo bibiri cyangwa bitatu.”

 

Ibiciro by’ibiribwa ku isoko ry’i Karembure ntibitandukanye cyane n’iby’i Kigali

Mukanyindo Salina utuye i Karembure, ni naho yavukiye, avuga ko uko ibihe bishira haza ibindi, Karembure y’ubu itandukana n’iya kera. Mbere ngo barahingaga bakeza, ubu si ko bikimeze, ngo barahinga bakeza ariko ntibihura n’uko kera byari bimeze.

Karembure y’ubu ngo abantu baraza ari benshi gutura, ibiciro ku isoko bikiyongera kuko ngo umujyi ugenda uhaza, ibihingwa bikagabanuka.

Avuga ko amafaranga atiyongera, ngo n’iyo abonetse ibihingwa birabura.

I Karembure, kera kg 1 y’ibirayi yigeze kugurwa amafaranga 40 na 50, mu 1995-96 ariko ubu ngo ibiciro byarazamutse bigera ku mafaranga 230 kuri kg 1 y’ibirayi.

Uyu muturage ati “Jyewe nzi ncuruza ibirayi Kicukiro ku mafaranga 15 na 17 kuri kg 1, ubu ibiciro byikubye inshuro 10.”

Ibiciro by’inyanaya, akadobo bakagurisha Frw 1 500,  agatebo icyo gihe aba yakaguze Frw 4 000 cyangwa 4 500, ariko ngo  iyo ibintu byabaye byinshi niko bagabanya ibiciro.

Agira ati “Ntabwo ubuzima buhendutse cyane, gusa ibiciro biba biri hasi kuruta i Kigali, ariko ibihingwa abanshi babijyana i Kigali hakaba ubwo ugira amahirwe ukabigura n’ubyejeje, gusa ahari ubwo inaha bibura ukabisanga i Kigali kuko hagemurirwa na benshi.”

Ibitunguru, kg 1 ni Frw 600 na 700, urusenda kg 1 ni Frw 2000, ibitoki Kg 1 ni Frw 200, ibishyimbo Kg 1 ni Frw 350 na 330, imyumbati kg 1 ni Frw 200, ibigori Kg 1 ni 250  mu minsi ishize byari Frw 330.

Kawunga kg 1 ni Frw 400 na 450 hari n’izigura 600. I Karembure, kg 1 y’inyama z’imvange ni Frw 2100, iroti ni Frw 2500. Umuntu ugezeyo agashaka kwiyogoshesha, saloon yaho yogoshera Frw 300.

I Karembure ubuzima bugenda buhenda, hageze amadepo y'inzoga ubu bafite icyizere ko hazaba Kigali
I Karembure ubuzima bugenda buhenda, hageze amadepo y’inzoga ubu bafite icyizere ko hazaba Kigali
Inzu za Konoshi ni zo zigezweho ariko ubu nta wemerewe kubaka kereka abavugurura
Inzu za Konoshi ni zo zigezweho ariko ubu nta wemerewe kubaka kereka abavugurura
Muri iyo Centre niho bita Bambiro i Karembure
Muri iyo Centre niho bita Bambiro i Karembure
Uyu muhanda ugana i Karembure urakomeza ukagera mu Bugesera
Uyu muhanda ugana i Karembure urakomeza ukagera mu Bugesera

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Karembure ni ahantu hacu nange niho ntuye nahatuye banseka aba twabanaga aho bo bita mumugi none ubu baje bansanga karembure aho bari batuye batagishoboye kuhishyura bageze karembure basanga amafranga bafite ntagishoboye kuhishyura bakomeze berekeza ahitwa i gahombo

  • Ni heza ariko ikibazo ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro ntibutanga ibyangombwa byo kubaka.Ubu abahatuye turi mu gihirahiro.
    Kicukiro nikemure icyo kibazo vuba umuntu amenye uko abigenza ashake amafaranga yo kubaka kuko barimo barahemukira abaturage bifuza kubaka bigezweho.

  • Ngew mbona kandi ntekereza ko ibco mwita igishushanyo mbonera ari intwro kirimbuzi yo gukandamiza . gushikamira cyangwa gutsikamira abakene ? amajyambere nurugendo , bisa nkaho mushaka ko umwana avuka agahita agenda atanakambakambye . none se umuntu nimumuheza mubukode nudufaranga akoreye akatwishyura banyirinzu . yateganya kubaka mukamutegeka kubakisha amadorali amapound amaeuro cyangwa amarandi ubwo mwunva atari uguheza abantu mubutindi .mwaretse nabakene bakabaho . nibangahe se bavukiye muricyo cyerekezo muvuga , icyerekezo se niba ari icyerekezo murunva nyiye atari urugendo ? none se inkotanyi sizo zaririmbaga ngo mwendo wa polepole . twese twazanye ubusa kwisi kandi tuzajyana ubusa .byunvuhore niwe wavuze ati poleseariko waba usize nkuru ki . dore ziriyanfubyi wiciye ababyeyi zandagaye uzireba ntanimpuhwe wazigiriye.mutsindashyaka ntishenye ibyare bwacya akubaka icyarin 1930. kagame ntiyabaye mundake ubu ntaba muri mansion .

  • hakwiye kaburimbo!!

Comments are closed.

en_USEnglish