Digiqole ad

Leta mu biganiro n’inganda hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibikorerwa mu Rwanda bihenze

 Leta mu biganiro n’inganda hagamijwe gukemura ikibazo cy’ibikorerwa mu Rwanda bihenze

Kuri uyu wa 03 Gicurusi, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangiye ibiganiro bizakomeza n’inganda zo mu Rwanda hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’ireme n’ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda bikomeje kuba imbogamizi ku isoko.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba aganira n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro n’abayobozi b’inganda
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba aganira n’abanyamakuru nyuma y’ibiganiro n’abayobozi b’inganda

Mu biganiro byo kuri uyu wa kabiri, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yeretse inganda abafatanyabikorwa babiri barimo ikigo kizafasha inganda kumenyesha Abaturarwanda ibyo zikora, ndetse n’ikigo “ACUALINE Export” kizazifasha mu igenamigambi no kunoza imikorere yazo.

Abayobozi b’inganda zinyuranye zikorera mu Rwanda bashimye ubushake Guverinoma irimo kugeragaza kugira ngo babashe gukora neza; Bagaragaza kandi ibibazo binyuranye birimo iby’imisoro bikomeje gutuma ibyo bakora biba bihenze ugereranyije n’ibiva hanze.

Inganda zitunganya umusaruro w’ubuhinzi zagaragaje ikibazo cy’imisoro ku nyongeragaciro gituma ibyo bakora bihenda kurusha ibituruka hanze.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba, asanga kuba ibikorerwa mu Rwanda bidashobora kunanirwaguhiganwa n’ibituruka hanze kubera umusoro.

Avuga ko bazakomeza ibiganiro n’inganda bigamije gushakira umuti igituma ibintu zikora bihenze kurusha ibituruka hanze, ndetse n’ibiba ngombwa n’amategeko abangamira imikorere yazo ahindurwe.

Yagize ati “Itegeko ry’umusoro ku nyongeragaciro rivuga ko ibihingwa bitishyura umusoro, ariko wabyongerera agaciro n’iyo kaba gatoya ugasanga umusoro w’inyongeragaciro ugiye ku gaciro kose k’icyo gicuruzwa harimo n’agaciro ka bya bindi by’ibanze bitishyura imisoro.

Icyo kibazo bakigejeje kuri Guverinoma, ni ikibazo kizaganirwaho kugira ngo turebe ukuntu aho bishoboka twazafata ibyemezo bikurikije amategeko ariho ariko binaborohereza,…Koko habaye ababura isoko biturutse kuri Politike y’imisoro numva ari ikibazo twemera ko kizakomeza kuganirwaho.”

Minisitiri Kanimba avuga ko bizavamo imyanzuro n’amategeko bizafasha inganda kubona isoko rirushijeho iryo zari zisanzwe zibona.

Guverinoma kandi ngo irimo gukora ibishoboka byose ngo ibibazo inganda zihura nabyo nk’umuriro w’amashanyarazi n’ibiciro byawo bikemuke.

Min. Kanimba ati “Mu biganiro tuzakomeza kugirana n’izi nganda hari n’ibindi bashobora kuzagenda batugiraho inama mu rwego rwa Politike bagira kugira ngo turebe niba hari ibyemezo twafata kugira ngo tubashe kujya ku isoko bashobora guhiganwa.”

Guverinoma yatangiye ubukangurambaga bwo gukangurira Abanyarwanda gukoresha iby’iwabo, nyuma yo gukora inyigo mu mwaka wa 2014 yagaragaje ko Leta ishyize imbaraga mu gukangurira abanyarwanda gukoresha iby’iwabo cyane cyane mu bwubatsi, mu myambaro n’inkweto ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi, yashobora kuzigama Miliyoni 450 z’Amadolari ya Amerika, yanganaga na 18% y’ibyo u Rwanda rwari rwatumije mu mahanga muri uwo mwaka.

Abayobozi b'inganda zinyuranye bari bitabiriye ibi biganiro.
Abayobozi b’inganda zinyuranye bari bitabiriye ibi biganiro.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Idorali rikomeje kuba ingume mu Rwanda imana itabare za nkunga zigaruke.

    • AHUBWO IKIBAZO KINDI KITAVUGWA GIKOMEYE NI DESIGN (ISURA Y’IBIKORERWA I WACU)! NA NUBU SINZI UGOMBA KUGIKEMURA (MINEDUC? MINICOM? etc) URUGERO NGAHO NDEBERA “KANDAGIRA UKARABE”. KUYITEREKA MURI SALOON MU RUGO BIRAGOYE….
      NYAMARA UMUNSI UMWE NIHAZA MADE IN CHINA ZAZO TUZAZIRWANIRA…

  • Yewega Minani, ntuzi ko “akimuhana kaza imvura ihise” ? Iyo gahunda Leta ishaka gukora yo gutuma inganda zacu zishobora gupiganwa na izo hanze niyo gahunda nyayo. Izadukura muri “déficit du commerce extérieur” duhoramo dutumiza hanze byinshi kurusha ibyo twoherezayo, bityo tuzashobora kuzigama ayo madolari uvuga ngo yava mu mfashanyo z’Amahanga! Mu gifaransa baravuga ngo ” Aides-toi et le Ciel t’aidera”. Tugire amahoro!

  • ariko mwajya mureka kubeshya. Ibyo byose muvuga muzabishoboza iki ko ubukungu bumeze nabi.Muzatangiza iki?muzatangira mute? ahaaaa

    • @ Byumba ko uvuga nkaho bitakureba nawe erega ukwiye kubigiramo uruhare.twese twari dukwiye gufatanya mu gushaka icyateza imbere u Rwanda rwacu.

  • @Jeanne,uraho?ibyo mvuga ndabizi.ibi ntacyo bimbwiye kuko byose ni ukubeshya na VISION2020 barabeshye.NTIWAVUGA NGO UZAKORA IBINTU KANDI BIGARAGARA KO bidashoboka

Comments are closed.

en_USEnglish