Tags : MINICOM

Musanze: Abahinzi baranenga amakusanyirizo y’ibirayi ahindagura ibiciro

Abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Musanze barinubira ko abayobozi b’amakusanyirizo bahindagura ibiciro by’ibirayi uko bishakiye aba nabo bakavuga ko bishyirwaho n’abahagarariye abahinzi, ubuyobozi bw’Akarere bwo bubona ikibazo giterwa n’uko iyi gahunda ikiri nshya mu barebwa n’ubuhinzi bw’ibirayi muri rusange. Nk’uko bamwe mu bahinzi babitangarije Umuseke, ngo abafite amakusanyirizo bajyana ibirayi i Kigali bagaruka bakaza bishyiriraho […]Irambuye

Igiciro cya Lisansi na mazutu cyagabanutseho amafaranga y’u Rwanda 32

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yagabanyije ibiciro by’ibikomoka kur Petrol, i Kigali ngo L 1 ya lisansi (essence) na Mazutu ntibigomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 888. Ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol byari biherutse kuzamurwa bigera ku mafaranga 920 kuri L 1 ya lisansi i Kigali. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko yamanuye ibiciro by’ibikomoka kuri Petrol bitewe n’uko ku […]Irambuye

Rulindo: ku “Kirenge cya Ruganzu” hatangiye kubyazwa amadovize

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) by’umwihariko kinafite mu nshingano iby’ubukerarugendo, cyatangije Ikigo cy’Ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka (Rulindo Cultural Center) kuri iki cyumweru tariki 27 Nzeri, iki kigo kitezwemo ubukerarugendo buzazamura abatuye akarere n’igihugu. Kuri iki kigo hazwi cyane nko ku kirenge cya Ruganzu. Rulindo Cultural Center, ni ikigo kigizwe n’inzu zirimo amateka ya kera […]Irambuye

Rutsiro: Mu mwaka 1 hibwe banki 2, umutekano w’amafaranga urakemangwa

Gukosora: Mu Karere ka Rutsiro haravugwa ibikorwa by’uruhererekane byo kwiba Banki na Koperative yo Kubitsa no kugiriza Umurenge SACCO. Mu gihe kitarenze umwaka hibwe Banki y’abaturage y’u Rwanda, ubu haravugwa ubujura bwibasiye UMURENGE SACCO wa Mushubati wibwe kuri uyu wa kane tariki 24 Nzeri 2015, wibwe nyuma y’uko hibwe n’Ikigo nderabuzima cya Musasa. Mu nkuru yacu […]Irambuye

MINAGRI ifite icyizere ko banki zizongera inguzanyo zitanga mu buhinzi

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umusaruro w’Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Toni Nsanganira yagiranye n’Umuseke, avuga ko imbogamizi banki zigirira imishinga y’ubuhinzi bigatuma yimwa inguzanyo, imyumvire izagenda ihinduka uko ibigo by’Ubwishingizi bizarushaho kuba byinshi mu kwishingira abahinzi. “Umwuga ni Ubuhinzi bindi ni amahirwe!”, ni imvugo yakunze gukoreshwa n’abayobozi mu bihe byashize, nyamara muri iyi […]Irambuye

Ubuke bw’Inkiko z’ubucuruzi buha icyuho abiba Imirenge SACCOs ntibahanwe

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba yagaragarije abadepite impungenge ikomeye y’uko ubuke bw’Inkiko z’Ubucuruzi mu gihugu, butuma abaterura utw’abandi muri Cooperative zo kubitsa no kuguriza (Imirenge SACCOs) baregwa ntibahanwe cyangwa Inkiko zigacika intege zo kubakurikirana, agasaba ko hajyaho urugereko rwihariye rwo guca izi manza. Mu myaka itandatu ishize Umurenge SACCOs zitangiye gukora, zimaze guterurwamo asaga miliyoni […]Irambuye

U Rwanda mu bihugu 10 bikurura abashoramari muri Africa

Icyegeranyo gishya kigaragaza uko ibihugu 54 bya Africa bikurikirana mu gukurura abashoramari, u Rwanda ruyoboye ibihugu byo muri Africa y’Uburasirazuba, muri Africa igihugu cya Africa y’Epfo kiyoboye ibindi. Iki cyegeranyo cyakozwe n’ikigo, Rand Merchant Bank, kizobereye mu kugaragaza uko ibigo bihagaze mu mitungo, kigaragaza ko Africa y’Epfo iyoboye ibindi bihugu byose muri Africa mu gukurura […]Irambuye

Musanze: Hatangimfura Emerita avura ibihingwa mu buryo gakondo

*Emerita avura imfpunyarazi, kirabiranya, uburima izo zikaba ari indwara z’ibinyomoro *Avura indwara zifata ibishyimbo, inyanya n’ibindi bihingwa, akomeje ubushakashatsi no ku ndwara zifata insina *Uyu murimo yihangiye afite icyizere ko uzamukiza, ubu ashobora kwinjiza hagati ya Frw 20 000 na 40 000 ku kwezi *Yavuye inyanya z’Umuzungo utuye i Kigali, yari agiye kugwa mu gihombo […]Irambuye

Kayonza: Abahinzi barataka igihombo ku musaruro w’ibigori wabuze isoko

Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba barinubira ko bahinga bakeza ariko umusaruro wabo ukabura abawugura kugeza n’aho wangirikira mu buhunikiro, ubu ngo ingemeri (igipimo kirenga kg 1) igura amafaranga y’u Rwanda 100, ibi bibaca intege kuko bibatera igihombo gikomeye. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ntibwemeranya n’aba […]Irambuye

en_USEnglish