Digiqole ad

Haracyari byinshi byo gukorwa ngo ibikorerwa mu Rwanda bihabwe agaciro

 Haracyari byinshi byo gukorwa ngo ibikorerwa mu Rwanda bihabwe agaciro

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba avuga kuri Gahunda ya Made in Rwanda n’ibikenewe ngo igerweho

*Umwiherero w’abayobozi wemeje ko ibikorerwa mu Rwanda bigomba guhabwa agaciro,

*Imyumvire y’Abanyarwanda ku gukunda iby’iwabo ngo iri hasi,

*Guca caguwa nta we bizatuma atakaza akazi, bazacuruza imyenda ikorerwa mu Rwanda,

*Inganda zizakomeza kugabanyirizwa ibiciro by’amashanyarazi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku myanzuro 14 yafatiwe mu Mwiherero wa 13 w’Abayobozi bakuru b’igihugu, Minisitiri Francois Kanimba yabajijwe byinshi mu bibazo bireba guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, avuga ko nubwo hari ikibazo cy’imyumvire mu baguzi, hakiri ibindi byinshi byo gukorwa kugira ngo gahunda ya Made in Rwanda igerweho.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Francois Kanimba avuga kuri Gahunda ya Made in Rwanda n'ibikenewe ngo igerweho
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba avuga kuri Gahunda ya Made in Rwanda n’ibikenewe ngo igerweho

“Duharanire guteza imbere iby’iwacu” ni yo yari insanganyamatsiko y’Umwiherero abayobozi bakubutsemo mu Kigo cya gisirikare cy’i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Mu myanzuro 14 yafatiwe muri uwo mwiherero, harimo ijyanye no gufatira ingamba ikibazo cya ruswa byananiranye ko icika burundu, izijyanye no kwihutisha icyerekezo 2020, iyo guharanira uburenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa, ariko harimo n’ijyanye n’ibyakorwa kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda birusheho gukundwa n’Abanyarwanda.

Umwanzuro wa cyenda mu yafashwe, uvuga “Guhindura imyumvire (mindset) y’Abanyarwanda kugira ngo turusheho gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba, avuga ko gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yaganiriweho mu ngingo eshanu, korohereza abashoramari kubona ubutaka, kubaka ibikorwa remezo no gukemura ikibazo cy’umuriro ukunda kubura kandi ukaba uhenze.

Kongera ubumenyingiro Abanyarwanda bafite, Leta ikagira uruhare mu gutanga amahurwa akenewe igihe umushoramari yifuje gukoresha abakozi bafite ubwo bumenyi, korohereza abashoramari kubona inguzanyo z’igihe kirekire kandi ku nyungu zitari hejuru, no guhindura imyumvire y’Abanyarwanda bakitabira kugura ibikorerwa iwabo.

Agira ati “Inganda z’u Rwanda ziri mu ipiganwa n’izo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba, uko guhangana ku isoko kugira ngo umuntu azabashe kubikoresha neza ‘managing’ ku nganda zacu, birasaba ibintu byinshi.”

Kanimba avuga ko Gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda, ikeneye kumvisha Abanyarwanda bagahindura imyumvire, kuko ngo ubwabyo ni ikintu gikomeye cyane.

Agira ati “Hari igihe twihutira kugura ibikorerwa hanze kubera imyumvire dufite, ariko ntabwo Abanyarwanda bazagura ibintu kubera ko babibwiwe na Guverinoma yabo, bigomba kuba ari ibintu byiza bifite isura kandi bifite ibiciro biringaniye.”

Abanyamakuru babajije Minisitiri Kanimba, niba guca imyenda ikorerwa hanze bitazakenesha benshi bari muri ako kazi ko gucuruza caguwa, abandi babaza niba u Rwanda ruzabona ibyankenerwa by’ibanze mu gukora iyo myenda n’ibindi rwifuza kujya rukora, banagaragaza ko Leta ubwayo nk’umukiliya ufite amafaranga menshi, igitumiza ibintu byinshi hanze.

Ku kibazo cy’uko hari abazabura akazi, Minisitiri Kanimba avuga ko hari benshi koko bacuruza caguwa, ariko ngo ntibayirimo kuko ari caguwa, babirimo kubera ko ari ubucuruzi.

Agira ati “Nidukora imyenda isimbura caguwa, ba bantu bazahinduka abacuruzi b’imyenda ikorerwa mu Rwanda, rya soko ryabo ntirizavaho. Ntekereza ko aha nta kibazo cyagombye kuhaba, ahubwo ikibazo ni ukumenya ngo ubushobozi bwacu bwo gushyiraho inganda bumeze bute, buzaza mu gihe kingana iki, izo ni zo gahunda tugomba guhagurukira hamwe kugira ngo twigeho iyo gahunda ishoboke.”

Kanimba avuga ko ubukangurambaga bwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Campaign) bidakwiye kumvikana nk’ibigamije kwifungirana mu Rwanda, kuko ngo ubucuruzi n’amahanga aho u Rwanda rutihagije buzakomeza.

Ati “Hari aho ubona dufite imbaraga zo kuba twakwihaza ku buryo mu gihe kitari kirekire cyane, kuba twatumiza ibintu hanze muri urwo rwego twabihagarika.”

Kanimba atanga urugero ku gihingwa cy’umuceri, aho uwera mu Rwanda ari 50% by’ukenerwa n’Abanyarwanda, ariko ngo usanga ku isoko abantu bumva ko bagura uumuceri wera hanze, wanditseho Pakistan, kabone n’ubwo waba wera mu Rwanda ariko upfunyitse mu mifuko yanditseho Pakistan, iyo myumvire ngo ni yo igomba guhinduka.

Kanimba yavuze ko imyumvire atari cyo kibazo gihari cyonyine ngo ibyo mu Rwanda bigire agaciro, kuko ngo na ba nyiri inganda zo mu Rwanda ntibazi kugaragaza ibyo bakora no kubikundisha abakiliya, urugero yarutanze ku ruganda rwa CIMERWA, rutumvaga akamaro ko gukorana n’abashobora kurufasha gutanga Ciment yarwo abazwi nk’aba ‘dealers’ ariko ngo imyumvire yarahindutse.

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko ko ibikoresho byo mu biro bizajya bigurwa mu bigo bibikorera mu Rwanda kugira ngo ingano y’amadevize igihugu gitanga hanze igabanuke. Avuga ko mu bicuruzi, atari ngombwa ko uruganda rwakoresha ibintu biri mu gihugu gusa, kuko ngo nk’imyenda inganda zishobora kujya gushakira ipamba n’ibindi ikorwamo hanze, hagende ku giciro gito.

Ku kibazo cy’amashanyarazi kigituma ibikorerwa mu Rwanda bihenda cyane ugereranyije n’ibikorerwa hanze, Kanimba yavuze ko ibiciro biheruka gushyirwaho bifasha inganda kwishyura amafaranga make, ariko ngo mu kwezi kwa Nyakanga, bizongera bisubirwemo uko umuriro uzagenda uboneka, nibura inganda zo mu Rwanda zikajya zishyura amashanyarazi ku giciro kimwe n’izo mu bihugu bya Africa y’Iburasirazuba.

Ibyaganiriweho n’Abayobozi mu mwiherero mu byo u Rwanda rugomba kwibandaho mu guteza imbere bihakorerwa, ni inganda zitunganya ibikomoka ku biti, ibikomoka ku buhinzi, n’inganda z’imyenda n’ibikomoka ku mpu.

Kanimba avuga ko ibyo biba mu bihugu byose bikijya mu rwego rw’inganda, kuko ngo uzanga ari ibintu Guverinoma ibifitiye ubushobozi bwo kubona.

Ford Mugabo, Minisitiri ushinzwe imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yongeraho ko gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda yemejwe ku rwego rwa Africa, nyuma yo kubona ko uyu mugabane utanga amadevize menshi mu kugura ibintu na wo wakabaye ukora kandi iby’ibanze bikorwamo ariho biva.

Abayobozi bari bitabiriye iki kiganiro n'abanyamakuru ku myanzuro yafatiwe mu Mwiherero w'abayobozi bakuru uherutse kubera i Gabiro
Abayobozi bari bitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru ku myanzuro yafatiwe mu Mwiherero w’abayobozi bakuru uherutse kubera i Gabiro

Amafoto/Primature

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • My thinking is that inzego zimwe na zimwe zikwiriye gufasha abikora ibintu mu Rwanda bigende neza bashimishya noi kubona izo nganda nto zifunga. Ubuzira nenge nta muntu numwe ubwanze ariko urwego rubishinzwe ntirukorana nabo bafite inaganda kugira ngo bibe byiza ahubwo rushakisha amakosa yo gufunga. Nta ho bazagera ngo tubure kubona inganda zikora inzoga, u Rwanda ntabwo ari mw’ijuru ngo bazabuza abaturage kumywa izoga ariko iyo urwego rukwiriye kuba rufasha abakora inzoga bagakora inzoga nziza zitica zibereye imibiri yabazinkwa, icyo bakora n’uko bashakisha uko zafungwa. Izi nganda kandi zatangaga imisoro, zitanga akazi.

    • Ugomba kumva ko icyo kigo cy’ubuziranenge uvuga, kimwe na Leta muri rusange atari bo bazaza kukwigira product design cg se process optimization yawe…ni wowe ubwawe ugomba kubikora, bo icyo bareba bareba ngo ese ibyo ukora ntibifite ingaruka ku banyarwanda, ese ibyo ukora nta kuntu byakongererwa ubwiza bito ukabasha guhangana ku isoko..icyo bagufasha, baraguhamagara mugafatanya gushyiraho amabwiriza y’ubwiza bw’icyo kintu ukora (iyo cyemewe), barangiza banakagufasha kwigisha abakozi bawe, hanyuma kandi bakajya banagusura bakareba uko ukora.

      Iyo rero wowe ahubwo utangiye kwikoreza umuzigo icyo kigo cg leta wo gukora study ya product yawe, cg ugashaka ko bakureka ugakora ibyo wishakiye ngo ubanze ugurishe ariko uhemukira abanyarwanda, nawe urumva ko nta gihugu na kimwe cyabyemera. Ese ye, ubundi kuki uhitamo gukora Siriduwiri cg Gargazok, nibyo bintu ubona bifitiye abanyarwanda akamaro ku mwanya wa mbere ? Mugomba kumva ko iki gihugu atari jungle, gifite abagomba kureberera abagituye…just go muri USA, uzahasanga FDA, ujey muri EU uzahasanga amabwiriza arenze ibyo wowe utekereza.

  • Ibi nibyiza cyane.Ese harawibuka ingamba Sankara yari yarafashe? Nta V8,Produire rwandais et manger rwandais,kandi abayobozi bagatanga urugero aho kugirango bajye bahora batubeshya, nibemere nabo barebwe nicyo kibazo mbese umwera uturuka ibukuru usakare hose.

    • rwose sinakwiteza Made in rwanda ntazibona mu biro kwa Meya………….kwa Minister…………..ntabibona iwe…………..ndababwiza ukuri umwera uturutse ibukuru ukwira hose……………mugabanye kugaragara nk ‘ibimanuka murebe ko abantu batabakurikiza…………mugabanye extravanance……..amafranga menshi atagaguzwa mu tuntu twakagombye gukorwa mu buryo bworoheje…………ibimodoka bikakaye……….intebe mu biro zitanagirwa n’abanyaburayi………..maze uwo muco uzadusakaramo

  • Iyo bavuga ngo duteze imbere iby’iwacu, bishatse kuvuga ngo “tubeho kinyarwanda”. Kubaho kinyarwanda rero bivuze ngo: twambare kinyarwanda, turye kinyarwanda, tunywe kinyarawanda, duture kinyarwanda, turyame kinyarwanda, duhinge kinyarwanda, tworore kinyarwanda, ducuruze kinyarwanda, twige kinyarwanda, n’ibindi n’ibindi.

    Iyo bivugwa gutyo ubona byoroshye, ariko kubishyira mu bikorwa ubona ntaho bihuriye, kuko uko bigaragara usanga abanyarwanda b’ubu bishakira iterambere rya kizungu; kubaho kizungu.

    Njye mbona icya mbere na mbere twakagombye gukora kiruta ibindi ari uguteza imbere umuco n’ururimi nyarwanda: Ibyo turamutse tubigezeho, ibindi bisigaye byose bivuzwe aha haruguru byagerwaho nta shiiti. Bityo iterambere nyarwanda tukaba turi mu murongo waryo.

    Thomas SANKARA (Imana imwakire) niwe Muyobozi wa Afurika wari utangiye gucengeza mu baturage be kubaho kinyafurika, cyane cyane kubaho kinyaburukinafaso. Ariko ba Gashakabuhake ntibamurebeye iryera, bahise bamwirenza bakoresheje incuti ye magara.

    Rwose ni byiza ko duteza imbere iby’iwacu, ariko ndisabira Abayobozi bakuru b’iki gihugu ko ibyo batubwira baba aribo batangira kubishyira mu bikorwa. Ko ntarabona abo bayobozi n’abagore babo bajya mu Isoko kugura umuceri wa “Kigori”, ahubwo ntibigurira “long rice from Pakistan”!!!. Ko ntarabona abo bayobozi bagura kawunga nyarwanda, simbona ahubwo bigurira kawunga ya Uganda!!!!. Ko ntarabona abo bayobozi bagura Divayi y’imbuto z’imizabibu ikorerwa kwa Nyirangarama, simbona ahubwo bajya kwigurira ziriya Divayi made in France cyangwa made in Italy cyangwa made in Spain.Ko ntarabona abo bayobozi bajya hariya mu Gakinjiro kugura ibitanda n’intebe bihakorerwa, simbona ibitanda baryamaho n’intebe bicaraho babitumiza za Dubai za China na za Turquie!!!!

    Ese ubwo wavuga guteza imbere iby’iwacu udahereye no ku bantu ubwabo? None ko mbona za Kaminuza zacu ziyoborwa n’abanyamahanga/abazungu kandi dufite abanyarwanda b’intiti bashobora kuziyobora!!! ubwo se ibyo ni uguteza imbere iby’iwacu???

    Hari n’ibindi byinshi umuntu yavuga ariko si ngombwa kubirondora. Icyangombwa ni uko abanyarwanda bakumva ko “kuririmba” no “kubyina” bitandukanye. Kandi ko uko “izuba riva” atariko “ryeza amateke”.

  • Batangiriye kuri manger Rwandais, Boire Rwandais, Constriure Rwandais buhoro buhoro bazagera no kuriyo caguwa yanbarwa na 99% by’abanyarwanda. ikaba inatunze abarenga 70% y’abacuruza. kandi inganda zikora imyenda mu Rwanda ntiziragaragaza ubushobozi na bucye kw’isoko. kuziha monopole ntacyo bizafasha abanyarwanda. sinzi niba zizaza ali iz’abanyarwanda. kuko kwitwa iz’Urwanda ariko ariz’abanyamahanga. bakaziha na monopole yatumaga abanyarwanda benshi baramuka, zarangiza zikabambika ibyo zishakiye n’uko zibonye kubera ko nta competition,n’ikibazo. abafata ibyemezo bo ntibibareba n’ubundi basanzwe batambara ibyaguliwe ku masoko yo mu Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish