Digiqole ad

Uwamungu yafashije abagore b’i Karembure bacuruzaga agataro kwishyira hamwe

 Uwamungu yafashije abagore b’i Karembure bacuruzaga agataro kwishyira hamwe

Uyu yari umunyagataro ubu abakiliya bamusanga aho akorera

Uwamungu Theobald, umuturage w’i Karembure wakoze igihe kinini mu nzego z’umutekano, n’ubu akaba ari muri DASSO, yafashije abagore bacuruzaga agataro n’abahoraga mu makimbirane n’abagabo babo, kwishyira hamwe bacururiza mu gasoko gato, ubuzima bwaroroshye.

Uyu yari umunyagataro ubu abakiliya bamusanga aho akorera
Uyu yari umunyagataro ubu abakiliya bamusanga aho akorera

Uyu Uwamungu, abaturage b’i Karembure bamufata nk’umuntu ukomeye, bitewe n’akamaro yabagiriye.

Nk’umuntu wari ushinzwe umutekano, ngo yahoraga abona amakimbirane ari mu baturanyi, ahanini y’abagabo bashwana n’abagore babo, (abagabo ari abafundi, abagore ari abacuruza agataro), atekereza kubashyira hamwe.

Nibwo yakoze igisa n’isoko, abyimvukanye n’ubuyobozi, bamubwira ko igihe icyo aricyo cyose iryo soko ryasenywa ariko abaturage bakaba baryifashisha muri icyo gihe.

 

Ni isoko rigizwe n’utuzu tw’amabati, ririmo abacuruzaga agatato n’abakora ubukorikori

Muri iryo soko harimo ibice bibiri, ababaji n’abasuderi, ngo mbere batezaga umutekano muke kuko bakoreraga aho batuye bagasakuriza abaturanyi, ndetse n’ibyuma bisya byajyanywe muri ako gasoko bitewe n’uko byabangamiraga abaturage.

Igice cya kabiri ni icy’abagore bari abanyagataro, bahoraga babunga Nyarugenge na Kicukiro, igihe basaguye ibintu bikaba ikibazo gikomeye cy’aho babicururiza.

Uwamungu Theobald agira ati “Nabonye ko igisubizo cyaba cyiza ari uko tubahurije hamwe. Nahise mbafata ndabazana abashoboye kuhaguma barakora, abandi basubira muri bwa buzima.

Abasigaye na bo hari abanguka, abandi bikabananira, abandi bagahomba kuko abenshi nta bagabo bafite cyangwa ugasanga abandi babataye.”

Icyo gihe ngo ushoboye gukora, Uwamungu na bagenzi be bariteranyaga bakabaha igishoro bikoze ku mufuka, bagakora, hakaba abandi bagaruka aho bagiye habananiye.

Uwamungu ati “Aha hari ishyamba, haba imbwa, haba abajura, kuko nari nshinzwe umutekano, mpasaba nyiraho wabaga muri Amerika, ampa iseta mbasha gukusanyirizamo abo bantu.”

 

Hishyura ufite ubushobozi

Uwamungu avuga ko ugiye kureba imiterere ya Karembure, usanga igihe kitaragera ngo hashyirwe isoko rigezweho.

Ati “Umuntu araza agafata inzu agashyiramo imari, ariko abenshi barahombye barataha, hari ingero z’abacuruzi nka batanu, barahombye barataha nta cyo bajyanye.”

Inzu zigezweho bita ‘Konoshi’ zakodeshwaga amafaranga ibihumbi 50, baramanura bijya ku bihumbi 40 na 30.

Avuga ko abaza mu isoko bahungaga Konoshi, abasaba kubaka utwo tuzu tw’amabati y’amakura ashaje, kugira ngo bacuruze, kuko ngo mbere hari ku gasozi. Iyo myubakire ngo yoroshye ko isoko ryavaho isaha iyo ariyo yose.

Ati “Uza ni we wiyubakira, agacuruza. Nta giciro fatizo gihari. Abarimo hano ntibakimvuna kuko bafite ubuyobozi, gusa uko bakoraga mbere siko bakora uyu munsi kuko itumba ritandukanye n’impeshyi.”

Avuga ko Karemburu iyo urebye itera imbere aho gusubira inyuma.

Ati “Abaturage barushaho kuyizamo, n’iteambere muri rusange ry’Umujyi cyangwa ry’igihugu, uko abantu bagenda baza, ibintu birushaho gusobanuka kujya mu buryo kuko iyo umuntu yabasha gucuruza kg 30 z’umuceri mu mwaka washize, ubu si byo agiciriza.”

 

Umuntu ufite igishoro kirengeje Frw 200 000 ntiyemererwa gucururizamo

Uyu muturage avuga ko ikibazo mu bucuruzi kiba kutiga ahantu ugiye gukorera, ngo hameze gute, ukaba washora byinshi kuruta ibyo abakiliya bakeneye.

Ati “Twebwe abari hano, buri wese ajya ahamukwiye. Twanze kwakira abantu bari hejuru ya Frw 300 000, ubu twafungiye abafite Frw 200 000. Ni bo nakira mpereye ku buryo ibintu bimeze, ufite amafaranga menshi ajya gukodesha, kuko bitabaye ibyo babangamira abafite ubushobozi buke.”

Vuganeza Rehema, umugore wahereye kuri duke, akaza gutera imbere nyuma yo kwishyira hamwe n’abandi muri iri soko, avuga ko agasoko kamufashije, ngo mbere byaramugoraga kwirirwa yiruka, agasiga abana undi amuhetse, nta mutekano ariko ubu ngo afite aho abarizwa.

Ati “Ndi kumwe na bagenzi banjye, urebye nta kibazo dufite ubu. Abakiliya ni ngombwa ndababona kuko baba bazi aho bansanga, cyangwa bakantumaho umwana.”

Akomeza agira ati “Mbere nakoreraga ku gataro niruka nsiganwa n’abanyamutekano, i Gahanga, Kicukiro, i Gikondo, Nyanza, mbese harimo imvune ariko uyu munsi nta mvune, hari n’ubwo umugabo yampaga amafaranga sinyagarure babitwaye cyangwa banabimennye.”

Ati “Ubu mfite gahunda, ngira imihigo muri njye, ‘ndiprogaramma’ (yiha intego) ubuzima bwarahindutse nta kibazo.”

Uwingabire Marie Chantal na we ucuruza muri ako gasoko avuga ko ubu i Karembure hatarakenerwa isoko rigezwe kuko ngo umwana ntavuka ngo ahite yuzura ingobyi, ubu ngo aho bakorera mu mabati birabafasha nyuma nibwo bazakenera isoko.

Avuga ko kwishyira hamwe byatumye babasha gufatanya, ugize ibibazo bagenzi be bakamugoboka.

Ati “Ubuzima twarimo bwari bukomeye, ubu nta kibazo turahahira abana, ubuzima turimo turabwishimiye nta kibazo, urwaye turamushyikigikara, tukamuvuza kwishyira mu mashyirahamwe ni byiza.”

Uwamungu Theobald ni we wazanye igitekerezo cyo kubaka iri soko
Uwamungu Theobald ni we wazanye igitekerezo cyo kubaka iri soko
Yatangiriye ku mufuko umwe w'ifu, ubu amaze gutera imbere
Yatangiriye ku mufuko umwe w’ifu, ubu amaze gutera imbere
Iki ni igice gikorerwamo n'abagore, isoko ryo rirema mu gitondo na nimugoroba nibwo abantu ngo baba ari benshi
Iki ni igice gikorerwamo n’abagore, isoko ryo rirema mu gitondo na nimugoroba nibwo abantu ngo baba ari benshi
Iki ni igice cy'ahakorerwa ubukorikori ni naho hari imashini zisya imyaka
Iki ni igice cy’ahakorerwa ubukorikori ni naho hari imashini zisya imyaka
Aka ni ko gasoko k'i Karembure
Aka ni ko gasoko k’i Karembure

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish