Menya Ruyenzi n’uduce 4 tuyigize, ubu hagezweho Bishenyi
Francois Bizimana yemeza ko ari we mufundi wzamuye inzu igezweho muri Centre ya Ruyenzi, icyo gihe muri 2007 ngo akazi karabonekaga ariko ubu ngo karagabanutse. Ruyenzi igizwe n’uduce tune, Nyagacaca, Rugazi, Rubumba na Bishenyi.
Uruyenzi ni ryo zina abahakomoka bakunda ku hita, ni mu ntera itari ndende uvuye mu Mujyi wa Kigali ugana yo. Ni mu nzira igana mu Majyepfo, ni wo Mujyi utungukiraho nyuma yo kwambuka ikiraro cya Nyabarongo, werekeza i Muhanga, ni mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi.
Aka gace kagize iterambere ryihuse mu myaka umunani ishize, aho mbere ahari icyaro, ubu ni umujyi nk’indi, uhabwirwa n’ibikorwa remezo n’inyubako zigezweho, zasimbuye izari zisanzwe.
Francois Bizimana ukora ubwubatsi muri Ruyenzi, aho yageze mu 2006 yimutse ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ari na we wubatse inzu ya mbere igezeho muri Centre ya Ruyenzi, ifite ibisenge bigezweho.
Bizimana agira ati “Icyo gihe byari byemewe kubakisha rukarakara imbere, inyuma hari block cement cyangwa amatafari ahayi. Ibiti byari byemewe, ariko ubu ntibyemewe, na charpente zigomba kuba ari imbaho cyangwa ibyuma.”
Uko ni ko Ruyenzi yahise ihinduka umujyi mu gihe gitoya, ahantu hatabaga imihanda, ihita iharurwa, amazi arazanwa ndetse n’amashanyarazi.
Gutera imbere kw’aka gaca kwanajyanaga n’izamuka ry’igiciro cy’ubutaka. Bizimana avuga ko, ikibanza cyubatswemo inzu ya mbere ya Ruysenzi, cyaguzwe amafaranga y’u Rwanda 650 000, cyaguzwe ahitwa Nyagacaca.
Ikibaza cya m 30×30 ubu ngo miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse ahitwa mu Rugazi kigeza ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 10, aho umuturage uhagura ategekwa kubaka imiturirwa.
Icyo gihe mu 2006, ibishyimbo kg 1 yagurwaga amafaranga 250, ubu ngo kg 1 igurwa amafaranga 450 na 500.
Abakora akazi ko gufasha abafundi (aide-maçons) bahembwaga amafaranga hagati ya 1000 na 1 200, ubu ngo abakora ako kazi bahembwa Frw 2000.
Umufundi w’icyo gihe yahembwaga amafaranga y’u Rwanda 2 500 na 3000, uyu munsi umufundi wok u Ruyenzi akorera Frw 5000.
Francois Bizimana, ariko avuga ko akazi muri iyi minsi ngo kabuzi, umenya ubukungu budahagaze neza.
Ati “Akazi ntikakiboneka, ubuzima burahenze keretse umuntu wifite. Muri iyi minsi ntibarimo bubaka cyane, sinzi icyabiteye niba ari ubukungu bwifashe nabi, ubu ntibimbuza kujya gushakira n’i Kigali kandi mbere nabaga mfite amashantier (chantiers) nk’ane cyangwa atanu.”
Ruyenzi igizwe n’uduce tune tuzwi, akagezweho mu guturwa ni Bishenyi
Nk’uko Bizimana abivuga, agace kambere (Quartier) kubatswe muri Ruyenzi igezweho, ni Nyagacaca.
Aka gace kari haruguru y’umuhanda, mu kuboko kw’iburyo werekeza mu Majyepfo uva i Kigali. Muri ako gace ni naho haba ahitwa Gisenyi bitewe n’uko ngo hatuwe na benshi bakomoka i Rubavu.
Akandi gace ni Rugazi, aha uhabwirwa n’umuhanda mushya w’amabuye, niho hubatse umurenge wa Runda. Ni agace kari mu kuboko kw’ibumoso uva i Kigali werekeza mu Majyepfo.
Rubumba, na ko ni agace gatuwe cyane ku Ruyenzi, ako ko niko utungukiraho ukirenga Nyabarongo.
Agace kagezweho ni Bishenyi, mu mudugudu wa Nyagacyamo, mu kagari ka Muganza. Ni agace kari hepfo gatoya ya Centre ya Ruyenzi, umanuka ugana i Muhanga, ni ho hari isoko rishya rya Bishenyi.
Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
Haracyeye ndabona mu rwanda iterambere rizagera hose.
Tumaze kwikuba hafi gatatu kuva 1994, nonese urumva umuntu ufite ubutaka adafite umutungo ukomeye? Ahubwo iyo sida nibindi byorezo bitahaba ubutuba tumaze kurenga miliyoni 16.Kuri kilometero kare idahinduka yayindi twese tuzi.Ubu hiyongereyeho nabakongomani nabarundi.
Comments are closed.