Digiqole ad

Kicukiro: Ahubakwa Isoko rya Kigarama harengewe n’ibihuru, amafaranga yarabuze

 Kicukiro: Ahubakwa Isoko rya Kigarama harengewe n’ibihuru, amafaranga yarabuze

Aho hantu bahimuye abaturage bahakoreraga Akarere kavuga ko isoko rizaba ryuzuye mu mezi 15

Isoko rya Kigarama mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro bivugwa ko ryagombaga kubakwa kijyambere, abaturage barimurwa barikoreragamo, aho ryakagombye kuba ryarubatswe habaye amatongo. Iri soko rimaze guhabwa ba rwiyemezamirimo babiri imirimo ibananira, rishyirwa kuri cyamunara na byo birananirana, ariko Mayor mushya wa Kicukiro aremeza ko vuba rizubakwa, ngo habuze amafaranga.

Aho hantu bahimuye abaturage bahakoreraga Akarere kavuga ko isoko rizaba ryuzuye mu mezi 15
Aho hantu bahimuye abaturage bahakoreraga Akarere kavuga ko isoko rizaba ryuzuye mu mezi 15

Mu 2014 ubwo duheruka i Gikondo ahubakwaga iri soko twasanze hariho rwiyemezamirimo wa kabiri, ariko nubwo igihe abaturage bari barahawe cyari cyararenze twasanze imirimo yo kubaka yo yarasaga n’igitangira, nabwo kandi nta bakozi benshi twahasanze kuko abari mukazi ntibarengaga 10.

Kuri ubu hashize imyaka itatu n’amezi ane abaturage bimuwe muri iri soko rya Kigarama i Gikondo bakajyanwa mu kagari ka Karugira, aho babwirwaga ko rigiye kuvugururwa rikagirwa isoko rya kijyambere kandi bigakorwa mu gihe cy’amezi 15 gusa.

Mu minsi ishize havuzwe ko iri soko rigiye gutezwa cyamunara ndetse hatangwa n’amatangazo anyuranye avuga ko umunsi ntaregwa wa cyamunara wagombaga kuba umunsi hatorwa nyobozi nshya z’uturere.

Amakuru agera ku Umuseke ni uko uwo munsi ntaregwa wageze abari baje kugura bajya kureba ubuyobozi bw’akarere bagasanga harimo amatora.

Ibiciro bihanitse by’iri soko ngo byaba byaratumye cyamunara y’iri soko itaba ngo kuko abahageraga bose  bavugaga ko igiciro cy’Amafaranga milliyoni 400, kinini.

Umuseke kandi wabwiwe ko mu mezi hafi atatu iri soko ryamaze muri cyamunara ngo itariki ya cyamunara yaba yarigeze gusunikwa bitewe no kutumvikana hagati ya rwiyemezamirimo warybakaga n’akarere ka Kicukiro, bitewe n’ibikorwa bya rwiyemezamirimo aho yasabaga kubigurirwa, ntibyumvikanweho n’impande zombi.

Alexis Ngiruwonsanga ushinzwe gucunga ibikorwa bya rwiyemezamirimo biri aha hantu avuga ko aberewemo umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, ndetse ngo agiye kumara amezi ane adahebwa, iyo ahamagaye uwamuhaye akazi ntamwitaba.

Nyamara iri soko nubwo ryashatse gutezwa cyamunara ntibikunde, ubu umuyomubozi mushya w’akarere ka Kicukiro avuga ko rigomva kubakwa, ariko n’ubu abaturage bavuga ko nta cyizere cy’uko rizubakwa kuko n’ubundi ibyabaye byose (ibyo bise gutanguranwa n’ubuyobozi) byabaye yari ari muri jyanama y’Akarere.

Dr. Jeanne Nyirahabimana, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ko kuba ririya soko rimaze igihe kirenze icyari cyagenywe ngo rybakwe byatewe n’ubushobozi buke.

Ati “Ikibura ni ubushobozi bw’amafaranga, aricyo kiri gukorwaho ngo kubaka bikomeze kuko kubaka ni amafaranga.”

Dr. Nyirahabimana yongeyeho ko Akarere katarambitse kuko kadashimishwa no kubona ridakorwa kuko rwiyemezamirimo wari wagiyemo yageze aho asa n’ubuze ubushobozi bwo kugira ngo aryubake arirangize, ngo niyo mpamvu Akarere kifuje ko hari ibyahinduka kuko bazi ko ririya soko ari igikorwa remezo gifitiye abaturage akamaro.

Ati “Natwe kiratubabaje, turi kugikoraho ngo isoko ritangire ryubakwe.”

Avuga ko imirimo yari yatangiye nyuma hakabamo ikibazo, ibikorwa birahagarara, Akarere icyo kari gukora ngo ni ukugira ngo iyo mirimo isubukurwe.

Nubwo uyu muyobozi atanga icyizere, ariko nta gihe atanga cyo kuba imirimo izaba yasubukuwe, gusa avuga ko na we icyo yifuza ari uko byaba vuba, kuko usibye no kuba abaturage bareberera bakeneye isoko, n’Akarere ngo gakeneye icyo gikorwa remezo muri buriya butaka.

Igenamigambi ritizwe neza rikunze kuvugwa n'Abadepite ko rihombya Leta
Igenamigambi ritizwe neza rikunze kuvugwa n’Abadepite ko rihombya Leta
Bigaragara ko imirimo yo kubaka yari yatangiye
Bigaragara ko imirimo yo kubaka yari yatangiye
Ikibanza cyarengewe n'ibigunda
Ikibanza cyarengewe n’ibigunda
Icyo ni icyapa kigaragaza igihe imirimo yari kuba yarangiye
Icyo ni icyapa kigaragaza igihe imirimo yari kuba yarangiye

UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • ubuse ayo mafr yagiye hehe? yariwe nande?

    • JYE NKUBWIJE UKURI KO GUKORA MURI PUBLIC SERVICE BISABA GUKORERA IMANA (UFITE UMUTIMA-NAMA, UGIRIRA IMPUHWE ABAGENERWABIKORWA, UDAKORERA IJISHO…) NAHO UBUNDI….

  • Imihini mishya itera amabavu

  • Ubanza muzafotora n’imihanda yo mu turere twa Gasabo na Kicukiro igiye kumara umwaka yarahagaze! Habuze iki kucyi mutabikurikirana?

    • Gasabo yo ntukirirwe uyivuga ujye uyihorera !

    • Habuze amafaranga, kandi uzimpamvu, Gusesagura, kwiyemera ntitumenye ukotureshya kutumva inama batubwira tugaheza inguni mubitekerezo nibikorwa, tukumvako burigihe tuba turi mukuri,ibihano bikatwikubitaho.Ubu noneho Mr Gatete yanze gukomeza gukorera muriryo tekinika abishyira ahagaragara.Tugabanye ingendo mumahanga zitari ngombwa duhereye kumukuru wigihugu kugirango ayomadovize make dufite tuyazigame,turebe imishahara ya mirenge bamwe bahabwa,Magufuli ko arikubikora twebwe bitunaniza iki? Abavugango bafite amateka yihariye bamenyeko bose bari munsi yisi, ibyamateka yihariye iyo bigeze aho bamwe bamanika imbabura bagasuhuka ayo mateka bazayasoma ikindi gihe.

      • Salaires zose zifitwe na bariya bantu bo hejuru.zigomba kumanuka.Mwarimu se we ko ahembwa 33000 ku kwezi?

Comments are closed.

en_USEnglish