Kuri iki gicamunsi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzinduko mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, abaturage bamutegereje kuri Stade ya Mukebera, abayobozi b’aka karere baremeza ko uru ruzinduko rufite akamaro gakomeye, n’aho umwe mu baturage ati ‘Umukuru w’Igihugu narambe akomeze atuyobore.’ Muri uru rugendo rwa Perezida Kagame, nyuma yo gusura kuri uyu […]Irambuye
Tags : MINALOC
Abatuye mu kagali ka Rweru mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bagira uruhare mu gutuma batagera ku iterambere bagasaba ubuyobozi bw’akarere kubibuka na bo bakava mubwigunge. Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwo buvuga ko bitarenze ukwezi kwa kabiri umwaka utaha wa 2016 aba baturage bazaba bagejejweho umuriro […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Polisi mu Karere ka Muhanga, yeretse abanyeshuri ibiyobyabwenge inabasaba ko birinda kubikoresha kuko byangiza ubuzima ndetse bigahungabanya n’umutekano w’igihugu. Iki gikorwa cyo kwereka abanyeshuri ibiyobyabwenge, cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’Imyaka 15 Polisi y’igihugu imaze igiyeho ndetse no gusoza icyumweru cyahariwe Polisi gisanzwe cyizihizwa buri mwaka. Kayihura Claver, ushinzwe Community Policing, yari […]Irambuye
Ku wa gatanu tariki 12 Kamena 2015 mu Rwanda hizihijwe bwa mbere umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu (Nyamweru), abayobozi bakuruye ishyirahamwe ryabo bavuze ko abafite ubumuga bw’uruhu ari abantu nk’abandi nubwo mu myumvire ya bamwe mu Banyarwanda ngo batabaha agaciro. Abafite ubumuga bw’uruhu bagaragaje ibibazo bitandukanye binyuze mu bihangano byabo kuko bamwe biyemeje kuba abahanzi kugira […]Irambuye
Mu mudugudu w’Umucyo; akagari ka Kinyange mu murenge wa Gitega kuri iki cyumweru tariki 14 Kamena abaturage bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi na Polisi bakuye umurambo w’uwitwa Nsabimana wari wahiriye mu nzu ibamo uwitwa Gatesi Farida. Nsabimana wahiye agakongoka yari asanzwe ari umukarani mu mujyi wa Kigali, akaba yari azwi ku izina rya Mukiga yari atuye ku […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 29 Gicurasi, Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze gutora Sinamenye Jeremie nk’umuyobozi mushya w’Akarere usimbura Bahame Hassan uri kuburana afunze nyuma yo kuvugwaho uruhare mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Isoko rya Gisenyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uyu munsi kandi hatowe abayobozi babiri bamwungirije kuko Komite nyobozi y’aka […]Irambuye
*Imirenge Sacco abadepite basanze idafite uburyo buhamye bwo gucunga amafaranga *Abajyana amafaranga kuri banki zindi bayatwara mu ntoki, *Kuba zimwe zidafite amashanyarazi bidindiza serivisi kuko nta koranabuhanga, *Abakozi ba Sacco bahembwa intica ntikize y’umushahara, barasaba ubuvugizi. Rutsiro 27/5/2015: Nyuma y’aho urwego rw’umuvunyi rugaragaje ko umrenge sacco ufite ibibazo by’icungamutungo, abadepite bo muri Komisiyo ishinzwe ubucuruzi […]Irambuye
Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu karere ka Muhanga, bahawe inkunga ya miliyoni irenga y’amafaranga y’u Rwanda, aya mafaranga akaba agamije kubereka ko bifatanyije na bo mu gahinda batewe n’ingaruka za jenoside. Hari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya gatandatu abahoze bikorera bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura […]Irambuye
Abakozi ba rwiyemezamirimo wubakisha agakiriro k’akarere ka Karongi baherutse gukora imyigaragambyo kuri iyi nyubako bamushinja kumara amezi atatu nta mafaranga abaha kandi yari yarabijeje kujya abahemba mu gihe cy’iminsi 15, buri gihe batora umurongo ku biro by’akarere baje kurega rwiyemeza mirimo badaheruka kubona. Sekamana Charles umwe mu bakora akazi ko gufasha ababuka (aide mancon) yabwiye Umuseke […]Irambuye
Ubwo Polisi y’u Rwanda yerekanaga umugabo w’imyaka 43 washatse guha ruswa y’ibihumbi 600 umupolisi ngo areke yinjize inzoga zitemewe, umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali yasabye abantu bose bashaka gukora ubucuruzi kubinyuza mu nzira zinoze, birinda icyabagusha mu cyaha n’igihombo. Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2015 kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Kicukiro nibwo […]Irambuye