Digiqole ad

“Inkoni iragira inka ntirinda amafaranga,” Hon Mukakarangwa

 “Inkoni iragira inka ntirinda amafaranga,” Hon Mukakarangwa

Hon. Mukakarangwa Clothilde wo muri Komisiyo y’ubucuruzi n’ubukungu mu Nteko y’Abadepite

*Imirenge Sacco abadepite basanze idafite uburyo buhamye bwo gucunga amafaranga

*Abajyana amafaranga kuri banki zindi bayatwara mu ntoki,

*Kuba zimwe zidafite amashanyarazi bidindiza serivisi kuko nta koranabuhanga,

*Abakozi ba Sacco bahembwa intica ntikize y’umushahara, barasaba ubuvugizi.

Rutsiro 27/5/2015: Nyuma y’aho urwego rw’umuvunyi rugaragaje ko umrenge sacco ufite ibibazo by’icungamutungo, abadepite bo muri Komisiyo ishinzwe ubucuruzi n’ubukungu yatangiye gukorera ingedo muri za sacco zo mu Ntara y’Uburengerazuba na bo bagaragaje impungenge zabo kuri iyi ngingo.

Hon. Mukakarangwa Clothilde wo muri Komisiyo y'ubucuruzi n’ubukungu mu Nteko y'Abadepite
Hon. Mukakarangwa Clothilde wo muri Komisiyo y’ubucuruzi n’ubukungu mu Nteko y’Abadepite

Intumwa ziri mu matsinda abibiri, iryambere riyobowe na Hon Emanuel Mudidi ejo ryakoreye mu karere ka Karongi, uyu munsi bakomereje imirimo yabo mu karere ka Nyamasheke, itsinda rya kabiri riyobowe na Hon Mukakarangwa Clothilde bakoreye mu karere ka Rutsiro, uyu munsi bagiye Ngororo.

Basura imirenge Sacco itatu muri buri karere, bakareba uburyo ibitabo by’icungamutungo  byuzuzwa.

Abadepite basuye Sacco zo mu karere ka Rutsiro ari na ho umunyamakuru w’Umuseke yari, basanze hari ikibazo cy’ingutu Sacco zihuriyeho, icyo kibazo ni umutekano w’amafaranga kubera ko nta murinzi zigira ufite imbunda.

Hon. Mukakarangwa Clothilde yagize ati “Nkawe se, inkoni ko iragira inka irinda amafaranga?”

Indi mpungenge abadepite bagaragaje, ni buryo amafranga atwarwa ajyanywa mu yandi mabanki aho abakozi ba Sacco bayatwra ku maguru mu ntoki cyangwa bagatega moto.

Aha naho intumwa za rubanda zagaragaje impungenge ngo kuko n’uwo mukozi ashobora kujyenda agiye!

Intumwa za rubanda kandi ntizanyuzwe n’uburyo abacungamutungo bandika mu bitabo by’icungamutungo kuko ngo biteye amakenga uburyo basiribanga.

Umwe mu badepite yagize ati “Buri wese yakwibaza impamvu ki mwandika musiba.”

Mu bibazo abagana Sacco bagaragaje ni uko inyinshi zo mu karere ka Rutsiro zaka inyungu nyinshi ku nguzanyo bityo bakavuga ko bibabangamira mu myishyurire aho henshi usanga basaba 24% y’inyungu.

Ikindi kibazo gikomeye, abadepite basanganye Sacco, ni ukutagira umuriro w’amashanyarazi, bityo zikaba zikora mu buryo buzira ikoranabuhanga aho umucungamutungo ashobora kumara umwanya munini yagiye gufotoza impapuro bikadindiza serivisi.

Ugiye gufotoza impapuro mu murenge wa  Manihira ngo akora urugendo rwa km 8.

Abagize Komite nyobozi ya za Sacco basabye intumwa za rubanda kubakorera ubuvugizi kugira ngo nibura ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) kibafashe guhemba abakozi ngo kuko birya bakimara kandi bakabahemba intica ntikize.

Visi perezida wa Komisiyo y’abadepite ishinzwe ubucuruzi n’ubukungu Hon Mukakarangwa Clothilde yababwiye ko hari igisubizo kirambye kuko ngo hari ikigo kigiye kujyaho  kizahuriza za Sacco hamwe zigahabwa ubushobozi burenze ubwo zifite, aho zizajya zihabwa ubufasha butandukanye.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Yes Clothy. No muri MINALOC wakoraga neza. Courage tu.

  • Ikoranabuhanga ryihutishwe RCA ireke gukomeza kubeshya abanyarwanda ko biri hafi gutungana,Imishahara yo iteye isoni,Higwe uburyo DASSO(+imbunda) yagira uruhare muri uyu mutekano kubufatanye na SACCOS, Ese ubwo abo bakozi bigishijwe kwandika muri ibyo bitabo cg ni ukwirwanaho?

  • Ngo barasiba, ntidukora ibizami twarize icungamutungo bakatwima akazi bakagaha abatanze ruswa, bafite kivugira no mu ishuri yaragiraga echec muri comptabilite, twe twibitseho amacredit n’amanota bakatwohereza kwihangira imirimo, nkirirwa ntanga M2U KUKO NTABUSHOBOZI BUNDI MFITE, NAYAMAZE NIGA NGO NZAKORERE IGIHUGU

    Yewe nubwo ntifuza ko zihomba ariko zinahombye ni Leta yaba ibiteye.

  • kirazira umucomptable nyawe ntatunga blanco cyangwa ngo asibe ibitabo, iyo wibeshye ucamo akarongo ndetse wifashishije irati.

    bakabona batanze ruswa, bajye bagakora babahaye ruswa. kazatungana kera, n’injiji zikorera igihugu, iyo ntekereje ko nakabuze kandi narabyize mbikunze, nkibuka ukuntu batanga ruswa tureba, 600.000frw numva nanze abantu bakize, baryamira rubanda rugufi.

Comments are closed.

en_USEnglish