Digiqole ad

Polisi yerekanye umugabo ukekwaho gutanga ruswa ya 600 000Frw

 Polisi yerekanye umugabo ukekwaho gutanga ruswa ya 600 000Frw

CSP Mbabazi Modeste yasabye ko ubucuruzi bwakorerwa mu mucyo – Copy

Ubwo Polisi y’u Rwanda yerekanaga umugabo w’imyaka 43 washatse guha ruswa y’ibihumbi 600 umupolisi ngo areke yinjize inzoga zitemewe,  umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali yasabye abantu bose bashaka gukora ubucuruzi kubinyuza mu nzira zinoze, birinda icyabagusha mu cyaha n’igihombo.

CSP Mbabazi Modeste yasabye ko ubucuruzi bwakorerwa mu mucyo - Copy
SP Mbabazi Modeste yasabye ko ubucuruzi bwakorerwa mu mucyo – Copy

Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2015 kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Kicukiro nibwo Police yagaragaje uyu ukekwa, SP Mbabazi Modeste, Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko umugabo witwa Muyenzi James yafashwe atanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 600 kugira ngo inzoga ze zari zafashwe zitujuje ibyangombwa zibashe kurekurwa.

Uyu mugabo wafashwe tariki ya 05 Gicurasi ngo yafatiwe ahitwa Rwandex mu mujyi wa KIgali nyuma yo kuvugana n’umupolisi wari wafashe inzoga ze zitwa ‘Gorilla Gin’, akamubwira ko yahagarara maze bakavugana neza.

Uyu mupolisi ngo yahise amubwira ko amusanga Rwandex dore ko inzoga bari bazivanye mu murenge wa Niboye hafi y’uruganda rwa Muyenzi James.

Basobanuye ko nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko uyu mugabo akora inzoga ntazisorere kuko yikoreye ikirango kigaragaza ko yasoze (tax Stamp), Polisi nibwo yagiye kumufata maze ifata imodoka yari ipakiye izi nzoga, ihita yerekeza ku ruganda rwitwa CEJA Suppliers Ltd ngo irebe ko izi nzoga ariho zikorerwa.

Gusa bakigera kuri uru ruganda ngo umugore uhakora yanze kubafungurira bahita basubiranayo izo bari bafashe.

Bari mu nzira nibwo Muyenzi James yahamagaye uwari uyoboye abafashe izi nzoga ngo bahure baganire, ni uko bahurira Rwandex maze uyu mugabo amuha ibihumbi 600 mu mafaranga y’u Rwanda ariko Police ihita imufatira mu cyuho.

Muyenzi ahakana ibyaha ndetse akavuga ko uruganda atari urwe, ahubwo ko ashinzwe abakozi no gukora imirimo imwe n’imwe.

Yemera ko yavuye Nyabugogo kuko yari agiye kwerekeza muri Uganda kuzana amacupa yo gushyiramo inzoga.

Ngo yaje kubwirwa n’umuntu ko hari imodoka ye ifashwe kandi ipakiye inzoga maze ahamagara polisi kugira ngo bahure arebe ko koko iyo modoka ari iye.

Muyenzi avuga ko akihagera yari afite amafaranga arenga miliyoni mu ishashi yashakaga kuvunjisha ngo abone uko yerekeza Uganda, ngo umupolisi yahise amutunga imbunda ku gahanda avuga ko ayo mafaranga ari ruswa agiye kumuha, maze bahita bamwambika amapingu.

Yahakanye inzoga zafashwe ko atari izabo kuko atazi aho zavuye kandi ngo n’uruganda rwabo rukaba rumaze ukwezi bityo bakaba bataratangira gukora ahubwo ko bari bategereje guhabwa ibyangombwa.

Muyenzi afunganywe n’umusore witwa Muvandimwe Francois Regis w’imyaka 23 yari yajyanye na we Nyabugogo kugira ngo agarure imodoka, anayikorere isuku nk’umuntu yari asanzwe aha ibiraka bitandukanye.

Muvandimwe avuga ko we atazi icyo afungiwe kuko ngo nubwo uwo bafunganye (Boss we) yaba afite icyo apfa n’ubuyobozi, atagomba kubizira.

Yemeje ko yari yajyanye na we  Nyabugugo kugira ngo aze kugarukana n’umushoferi yoze iyo modoka. Yaboneyeho gusaba  ubutabera kuzakora akazi kabo neza ngo abashe gufungurwa.

SP Mbabazi yavuze ko kuba Muvandimwe afunganye na Muyenzi ari uko akekwaho ubufatanyacyaha kuko ngo ni we wazanye amafaranga yo gutanga nka ruswa.

Polisi iremeza ko uyu mugabo yari afite amafarafanga asaga miliyoni n’ibihumbi 400, akaba yarashatse guha umupolisi ibihumbi 600.

Andi mafaranga ngo bayasanze mu modoka bari bajemo mbere yo kumutwara. Gusa ngo umuryango we ushobora kuza gufata ayo yandi cyangwa na we mu gihe yagirwa umwere cyangwa arangije igihano yahabwa n’inkiko akazayasubizwa.

Polisi ivuga ko Muyenzi ashinjwa ibyaha byo gukora inzoga mu buryo binyuranyije n’amategeko bijyana no guhimba ibyangombwa, kunyereza imisoro no gutanga ruswa.

SP Modeste Mbabazi yasabye abantu bose bakora ubucuruzi gukora ibintu binyuze mu mucyo kugira ngo bitabashora mu byaha bitandukanye.

Yongeyeho ko gukora ibintu binyuranije n’amategeko bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage kuko umuntu ahabwa ibyangombwa by’uko yasoze ari uko ibicuruzwa bye bibanje gupimwa mu rwego rwo kureba niba byujuje ubuziranenge.

Muyenzi na Muvandimwe nibigaragara ko hari ubufatanyacyaha bwabayeho,  bagahamwa n’icyaha cyo guhimba ibyangombwa azahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 300 kugera kuri miliyoni eshatu z’u Rwanda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 606 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Naho icyaha cya ruswa gihanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga ashobora kwikuba inshuro ebyiri kugera ku icumi bitewe n’ubushishozi  bw’umucamanza nk’uko ingingo ya 641 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ibiteganya.

Théodomir Ntezirizaza
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • nakumiro

  • Uko police ibisobanuye biracuramye nta cyaha kigaragara mo cyo kubafunga !!!

  • ariko nkabo rwose nkabo bazumva ryari ko ruswa imunga igihugu nkuwo aratanga 600,0000frw ngo akunde anyereze imisoro yareta arangije ngoreka atange ruswa ndashimira polisi uburyo ikomeje kuba inyamwuga bravo

  • ariko nkabo rwose nkabo bazumva ryari ko ruswa imunga igihugu nkuwo aratanga 600,0000frw ngo akunde anyereze imisoro yareta arangije ngoreka atange ruswa ndashimira polisi uburyo ikomeje kuba inyamwuga bravo

  • hatabayeho kubeshyanya uyu muntu murumva atagambaniwe?ngo yashatse gutanga ruswa ya 600 kandi ngo yari afite n’andi?ibi birahabanye cyane! ese icyaha cyo gushaka gutanga ruswa gipimishwa iki?gute?kuki umuntu atarenganya undi?

  • Uyu mugabo ararengana.Buriya haruwamupangiye tu.

  • Ngo yari afite 1,400,000frw atangamo ruswa ingana na 1/2? Ese Police yo irera ntawe yahohotera ra? Uyu mugabo ashobora kuba yagurishijwe. Mwabaza driber aho yakuye izo nzoga se mukumva ukuri?

    • ariko byose birashoboka byaba uri uwamupangiye, yaba abeshyerwa byose ubutabbera nibwo buzabisuzumana ubushishozi bwabwo

  • Yee!ariko bareke kwibanda kubashaka gukora ngo birengagize ibirara bya Kimicanga byambura abagore amasakoshi n,amatelefone utaretse n,abo bamura amarangamuntu,ntaburinzi buhaba kdi nanjye ubwanjye nahamburiwe telephone baraniga natabawe n,Imana kabisa naringiye kuhasiga ubuzima.Police mushyiremo ingufu murwanye abobantu nabo.

  • ………..Izanerekane n’abapolisi barya 3.000FRW

  • Ko bataratwereka uwishe rwigara

  • hhhhh wallah barabeshya ntamu police wakwanga ayo mafr nimenshj eeee uretse wenda ba afande naho abo bajya gufata utwo tuyoga wapi kbs bafungure abantu bikorere ndumva ntacyaha kirimo kuba umuntu yihimbira umurimo sibyo leta isaba.

Comments are closed.

en_USEnglish