Digiqole ad

Rwamagana: Abo mu murenge wa Munyaga barasaba Leta amashanyarazi

 Rwamagana: Abo mu murenge wa Munyaga barasaba Leta amashanyarazi

Rwamagana ni mu ibara ritukura

Abatuye mu kagali ka Rweru mu murenge wa Munyaga mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi bagira uruhare mu gutuma batagera ku iterambere bagasaba ubuyobozi bw’akarere kubibuka na bo bakava mubwigunge.

Rwamagana ni mu ibara ritukura
Rwamagana ni mu ibara ritukura

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bwo buvuga ko bitarenze ukwezi kwa kabiri umwaka utaha wa 2016 aba baturage bazaba bagejejweho umuriro w’amashanyarazi.

Aba baturage bavuga ko kuba nta muriro w’amashanyarazi bafite bibabangamiye cyane ku bwabo ngo baramutse bawubonye, usibye no kubafasha kwiteza imbere mu bikorwa byabo byanafasha abana babo gusubira mu masomo nijoro mu gihe bavuye ku ishiri.

Mukandayisenga Jeannette umwe mu batuye aho, ati “Rwose inaha mu cyaro biratugoye cyane kuba tutagira amashanyarazi. Abana, kwiga nijoro ni ikibazo gikomeye, gucaginga (charger) agatelefone, … Turamutse natwe tubonye umuriro byaba byiza cyane.”

Gusa ngo hari icyizere aba baturage bahawe cy’uko bazabona umuriro, ariko bakavuga ko icyo cyamaze kuraza amasinde.

Aba baturage bavuga ko babwiwe ko umuriro w’amashanyarazi nuramuka ubagezeho, hari ingo zitazawubona bitewe n’imiturire mibi.

 

Umwe muri aba baturage twaganiriye yagize ati “Hari abantu turimo gutura inyuma mu midugudu, barangiza ngo umuntu utari ku muhanda nta muriro azabona. Ikibaza ‘i Kigali ko hari abatuye mu gikombe bo ko bawufite nkanswe twe?’”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana Kakooza Henry yabwiye Umuseke ko bitarenze ukwezi kwa kabiri mu mwaka utaha wa 2016 aba baturage ba Rweru bazaba bafite umuriro w’amashanyarazi.

Yagize ati “Ku bufatanye na cya kigo gikwirakwiza umuriro (REG) mu kwezi kwa kabiri mu mwaka utaha hari umushinga bafite wo gukwirakwiza umuriro mu mirenge yose na Munyaga urimo, hariya hantu tuzahageza umuriro dufatanyije na REG.”

Umurenge wa Munyaga uri mu gice cy’icyaro mu karere ka Rwamagana ubona ko hagikenewe ibikorwa bitandukanye mu iterambere birimo n’iki kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • banyamunyaga courage mwebwe byaje nibura abayobozi hari icyo babasezeranyije. hakurya yanyu i Bugambira twabuze n’uwo dutuma ngo atubarize. cyokora munyamakuru muvandimwe uzatugenderere natwe nibura udukorere inkuru nk’iyi y’ubuvugizi.murakoze(0788879992)

Comments are closed.

en_USEnglish