Gitega: Umugabo yahiriye mu nzu ibamo Indaya, iperereza ryatangiye
Mu mudugudu w’Umucyo; akagari ka Kinyange mu murenge wa Gitega kuri iki cyumweru tariki 14 Kamena abaturage bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi na Polisi bakuye umurambo w’uwitwa Nsabimana wari wahiriye mu nzu ibamo uwitwa Gatesi Farida.
Nsabimana wahiye agakongoka yari asanzwe ari umukarani mu mujyi wa Kigali, akaba yari azwi ku izina rya Mukiga yari atuye ku Giticyinyoni.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu abatabaye bavuga ko yanywereye mu kabari k’aha mu Gitega ahegera i Nyamirambo, aza gutahana na Gatesi Farida usanzwe ukora ibyo kwicuruza (Umwuga utemewe mu Rwanda).
Abaturage bo muri aka gace babwiye Umuseke ko Gatesi Farida yaramukiye mu kabari k’uwitwa Murokore ari na ho bamusanze bamubwira ko inzu ye iri gushya.
Akimara kumva iyi nkuru; Gatesi Farida yabaye nk’uwikanze ahita abwira abari muri aka kabari ko yasize umuntu iwe, na bo bihutira kujya kuzimya ngo bamurokore gusa ntibyaboroheye kuko basanze Gatesi yari yafunze inzugi ebyiri z’iyo nzu.
Aganira n’Umuseke, umuyobozi w’uyu mudugudu byabereyemo yavuze ko ubwo bazimyaga iyi nzu basanze nyakwigendera yahiriye kuri matelas ndetse avuga n’icyo abona gishobora kuba cyateye uyu muriro.
Yagize ati “Iyi nzu itabamo amashanyarazi, ariko twasanzemo buji bigaragara ko ariyo yakongeje matelas.”
Ababashije kubona umubiri wa nyakwigendera bavuze ko bitari byoroshye kumenya uwo ari we kuko igice cyo hasi cyose cyari cyakongotse ndetse n’icyo hejuru kikaba cyari cyashiririye.
Umuturage utashatse ko izina rye rivugwa mu itangazamakuru yagize ati “Ni iriya ndaya yamutwitse, ni gute se yasize umuntu bararanye mu buriri akajya kwinywera byeri ndetse agasiga acanye na buji, ni we wamutwitse rwose.”
Nubwo nta gihamya ihari; Umukuru w’uyu mudugudu yabwiye Umuseke ko abakarani bakoranaga na nyakwigendera bavuze ko ku munsi w’ejo yari afite amafaranga atubutse.
Umurambo wa Nsabimana wajyanywe na Police naho Gatesi Farida ajyanwa n’inzego z’umutekano kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
15 Comments
Nyarugenge ko inkongi zihibasiye?
nibarebe ikibyihishe inyuma pe!
Ahaa!
Ahaaaa harya umuriro muri Kigali hari aho utaba??? Ni agatangaza
Imana imuhe iruhuko ridashira! Aliko mfite ikibazo, iyo bavuga ngo uburaya ni umwuga utemewe mu Rwanda baba bashatse kuvuga iki? Ko leta yananiwe guca uwo murimo utemewe. Kuko nta quartier wasanga itarimo indaya kdi leta ibizi neza kdi ntibihagarike. Uyu niwo musaruro wabyo na Sida birirwa bakongeza mu banyarwanda. Mu bihugu bya za America y’epfo niho usanga barananiwe kurwanya ibiyobyabwenge kuko abayobozi na police bakabirwanije baba babifitemo inyungu. Nonese natwe ni uko!
Ntabwami bwisenya! indaya leta irazizi neza kozibaho, ariko mumenyeko nigikorwa casatani. Nomurileta indaya ziruzuye kuko beshi bagera kumwanya bariko babihawe nogukora ivyaha vyubusambanyi. Ariko mumenyeko ingero yicaha arurupfu!
Nanjye mfite ikibazo kijya gusa n’icya Manzi. Ni inde mu Rwanda ukwiye kwitwa ko akora umwuga w’uburaya cyangwa kwicuruza? Ese iryo zina ryagenewe gusa izo “ndaya” zifite ubushobozi bucye? None se ziriya nkumi z’ibizungerezi zikora mu ma companies akomeye zitaha mu bipangu zikodesherezwa n’aba nyakubahwa ari nanbo bazishakira iyo mirimo mu ma Bank, izo nkumi zo ubwo si umwuga w’uburaya zikora?
Manzi ibyo avuga arabisobanura ukumva ireme ryabyo ndetse leta (police) ikwiye kugira icyo ibikoraho bwangu.
Naho wowe NGANGO ibyuvuze byari kugira ireme iyo utanga ingero zifatika uti naka (nyakubahwa nkuko ubivuze) yashikiye naka akazi muri Bank atabifitiye ububasha bwo kugakora amukodeshereza ahanaha kugirango amusambanye. Aho byari bwumvikane ndetse inzego zibishinzwe zikabibahanira ,naho ibyo uvuze byitwa AMATIKU UBUTIRIGANYA UBUJAJWA ISHYARI ni bindi bibi nkibyo.
Indaya ninda yumuntu, kandi ziriya ndaya zitabayeho byagira ingaruka kubagore bacu abenshi tuba twasize murugo kuko ntakuntu umushyukwe wakwica ufite cash , zitabayeho byasaba ko batereta abagore babagabo kandi muzi ukuntu cash yabuze…….
Nta kundi uru rubanza waruca, indaya n’izindi ngeso zijyana nabyo ziratumaraho abantu kuko ntakuntu iriya ndaya atariyo yakoze biriya rwose. mutuvugire zicike rwose Martin we!!!!! najye ndabirwanya rwose.
Ariko mubona indaya zitabayeho bitateza ibibazo bikomeye!! ubwose abagabo bafite ibibazo mu ngo zabo bajya bakemurira ibibazo byabo he! Ese abasore bo twabakizwa n’iki ku bagore bacu. Zitabayeho muziko n’ubutinganye bwakwiyongera. Ubundi indaya ni abagore ba twese ntimukazamagane. Gusa nanjye ndunganira abibaza impamvu abatwa indaya ari abaciriritse naho abafashije babikora bakaba ntawe ubavuga! mjye mbona abitwa indaya ari abakorera make or abakorana n’abagabo baciriritse ariko indaya za kabuhariwe zishoboye zikorana na ba Boss ntizitwa indaya!!
sindeba inzu iri iruhande rw’ipoto ra?n’insinga zica hejuru y’inzu?
Ikibazo nakubuze kwibaza ku mirimo igayitse; atari uburaya gusa, hari n’ubujura. Ugasanga police na leta bashyize imbaraga mubantu bashakisha Ubuzima uko bashoboye ngo badasabiriza Cg se bakanduranya n’abaturanyi. Urugero bariya bagore bagenda bazunguza utuntu ku dutaro. Wenda wavuga ngo babangamira abacuruzi basora. Aliko se ko ntarabona imbaraga bakoresha babirukana batazikoresha barwanya iyo ndaya n’izindi nkozi z’ibibi ngo babice kandi ko bishoboka. Twemere ya mvugo ngo umujyi uteye imbere ubamo indaya n’abajura. Birakaba kure yacu aliko mu Rwa Gasabo nziko bishoboka ko twatera imbere ibyo bishitani bitaharangwa. Natanga igitekerezo ko leta yagerageza gufasha abo bagore bakabaha ubumenyi hanyuma bakabashakira ubushobozi bakiteza imbere. Nk’uko bashyizeho I Wawa for abana bananiranye, nibashake uko bashyiraho ikigo cyo gufasha indaya Migeprofe, myict n’abandi bafatanye dufashe bashiki back kuko nabo bavamo amaboko azamura u Rwanda aho kuba umuswa urumunga.
Hari abakobwa benshi hanze aha bakora uburaya na bariya banyamahanga baba baje mu nama mpuzamahanga zibera hano i Kigali.
Benshi muri abo bakobwa bazanwa na bariya bakora ku ma Hotel bakabashyikiriza abanyamahanga baje muri izo nama baba bacumbitse muri ayo ma Hotel.
Akenshi usanga abo bakobwa ari abantu biyubashye utanakeka ko bakora umwuga w’ubusambanyi. None se ibyo byo Police ibivugaho iki, dore ko bamwe muri abo bantu baba baje muri izo nama baba banacungiwe umutekano na Police.
Abanyamahanga baza mu nama zinyuranye zisigaye zibera mu Rwanda, bamaze korora ingeso y’ubusambanyi muri kino gihugu. Hari bamwe ureba ukibaza niba koko baba baje mu nama aricyo kibazanye, cyangwa niba bazanywe n’ubusambanyi kuko ubona aribwo bashyira imbere.
Leta yari ikwiye guhagurukira iki kibazo, ariko ikabikora mu ibanga rikomeye ku buryo abo banyamahanga batabimenya.
…cyirica mube maso
Alikose mwokabyaramwe nigute umuntu yahiye agakongoka, kandi bagasanga yahiriye kuri matelas? Ubwose ntiyanagerageje kwirwanaho nibura bari kumusanga kumuryango, agerageza kwirwanaho!
Wasanga babanje kumwica bakabona gutwika inzu.
Ikindi kandi nigute umuyobozi wumudugudu avugako basanze buji munzu? Umuntu yahiye arakongoka hanyuma buji irazima? Cyangwa umutu yayitanze gushira, ntawundi muriro wayikozeho uretse uwo kurutambi rwayo?
Comments are closed.