Digiqole ad

Rutsiro: Urugendo rwa Perezida Kagame barutegerejemo impinduka mu bukungu

 Rutsiro: Urugendo rwa Perezida Kagame barutegerejemo impinduka mu bukungu

Aha ni kuri Stade Mukebera mu karere ka Rutsiro aho Perezida yahuriye n’Abaturage

Kuri iki gicamunsi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzinduko mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, abaturage bamutegereje kuri Stade ya Mukebera, abayobozi b’aka karere baremeza ko uru ruzinduko rufite akamaro gakomeye, n’aho umwe mu baturage ati ‘Umukuru w’Igihugu narambe akomeze atuyobore.’

Aha ni kuri Stade Mukebera mu karere ka Rutsiro aho Perezida yahuriye n'Abaturage
Aha ni kuri Stade Mukebera mu karere ka Rutsiro aho Perezida yahuriye n’Abaturage

Muri uru rugendo rwa Perezida Kagame, nyuma yo gusura kuri uyu wa kane tariki 18 Kamena, akarere ka Rutsiro, ku wa gatanu azakomereza mu karere ka Karongi mu Birambo.

Aka karere ka Rutsiro ni kamwe muri turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba, gatuwe n’abaturage basaga 324 000.

Ni akarere k’imisozi miremire ahanini kiganjemo igihingwa cy’Icyayi ndetse haba n’uruganda rutunganya icyayi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, yabwiye Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amakuru (RBA) ko urugendo rwa Perezida Paul Kagame rufite agaciro kanini ku karere haba mu ishoramari no kuganira n’abaturage.

Yagize ati “Hano dufite ibyiza byinshi, duturanye n’Ikiyaga cya Kivu, dutegereje umuhanda wa kaburimbo, dufite ishyamba rya Gishwati na Mukura biherutse kwemezwa ko bizaba Pariki ya kane, abashoranamari bazanye na Perezida turabereka ibyiza bashobora gushoramo imari.”

Yavuze kandi ko uru rugendo rw’Umukuru w’igihugu ari amahirwe abaturage bagize yo guhura na we bakumva impanuro ze.

Yagize ati “Abaturage bari bamunyotewe barasusuruka.”

Gusa, muri aka karere ka Rutsiro ngo hari Ibitaro bimwe gusa, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu akaba avuga ko bakeneye ibitari bya kabiri.

Gusa yavuze ko hari Ibigo Nderabuzima 17, ariko ngo hari n’ikibazo cy’ubukeya bw’abaganga.

Nyemanzi Bosco uhagarariye ikigega cya Leta gitanga ingwate ku mishanga y’urubyiruko n’abagore, (BDF), yavuze ko, Rutsiro yagenewe amafaranga asaga miliyari 1,5 atangwa mu kuzamura abagore no mu bihangira imirimo mu bukorikori.

Umwe mu baturage bategereje Perezida Kagame muri Sitade ya Mukebera, yavuze ko bageze ku bintu byinshi, birimo kuba bahinga icyayi kandi bafite n’uruganda rugitunganya, bakaba bafite inka bahawe muri gahunda ya GIRINKA Munyarwanda.

Uyu muturage yagize ati “Umukuru w’igihugu urugendo rwe ruje kuduteza imbere. Twageze kuri byinshi, dufite amashanyarazi, ubu dufite girinka, turifuza ko Umukuru w’igihugu yaramba, agakomeza kutuyobora tukagera ku iterambere.”

Akarere ka Rutsiro kagizwe n’imirenge 14.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • tumwifurije urugendo ruhire kandi amahirwe aba baturage babonye yo gusurwa na President bayabyaze umusaruro

  • Urubuga rwo kyrega abatobozi bigize utumana mubajye basha maze Muzehe Kijana abazirike bo gahona

  • Urubuga rwo kurega abayobozi bigize utumana mubarege basha ,maze Muzehe Kijana abazirike bo gahona

  • Rutsiro ifite imirenge 13 ntabwo ari 14

Comments are closed.

en_USEnglish