Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi, Perezidante w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite Hon Mukabalisa Donatile yakiriye abaturage baturutse mu karere ka Rubavu bazanye ubusabe bwabo ko itegeko nshinga ryahinduka Perezida Paul Kagame akaziyamamaza nyuma ya 2017. Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ibuza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kwiyamamariza kuyobora igihugu mandat zirenze ebyiri. Ku […]Irambuye
Tags : MINALOC
Mu rubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwa Rubavu kuri uyu wa gatanu rwanzuye ko abantu 7 bavugwa mu kugurisha isoko rya Gisenyi bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu rwego rwo kuba batatoroka cyangwa bakaba basibanganaya ibimenyetso igihe baba bafunguwe. Urukiko rwasubiye mu byo aba bantu barengwa n’Ubushinjacyaha ko birengagije nkana amategeko agenga itangwa ry’amasoko mu Rwanda […]Irambuye
Ubwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagirana ikiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi mpuzamahanga w’umurimo wabaye kuri uyu wa 01 Gicurasi 2015, yatangaje ko mu bakozi 351 bahagaritswe ku mirimo yabo mu ivugurura ryabaye mu mwaka ushize, 40 gusa ngo ni bo bashobora kuzasererwa bitewe n’uko habuze indi myanya bashyirwamo. Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith […]Irambuye
Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikigega gishinzwe gutanga ingwate ku mishinga iciriritse (Business Development Fund, BDF) ubwo cyakoraga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 ku rwibutso rwa Ntarama, mu karere ka Bugesera, baremeye abacitse ku icumu 22, babaha amatungo magufi kugira ngo akomeze kubafasha kwiyubaka. Abakozi […]Irambuye
Ku wa gatatu tariki 29 Mata 2015 mu gusuzuma no kurebera hamwe ibyagezweho n’ibitaragezweho mu kwezi kw’imiyoborere, akarere ka Gakenke ni ko kagaragayeho umubare munini w’ibibazo kurusha utundi turere, bigera kuri 275. Muri uku kwezi kw’imiyoborere kurangiye, hibanzwe cyane mu gufatanya gukemura ibibazo by’abaturage, kugaragaza ibibakorerwa, imikoranire na sosiyete sivile, kurwanya ihohoterwa ndetse no kwimakaza […]Irambuye
Izi ngabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNAMID) zatangiye imirimo yo gusana ishuri ribanza riri ahitwa Jugujugu mu mujyi wa El Fasher, muri Km 7 hafi n’ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt44 Super Camp). Iki gikorwa kizaterwa inkunga na UNAMID binyuze mu cyitwa umushinga utanga impinduka vuba (Quick Impact Project), bikorwe n’ingabo z’u Rwanda zagiye […]Irambuye
26 Mata 2015 – Abaturage bo mu mirenge itandatu igize Koperative y’abahinzi b’icyayi mu karere ka Nyabihu (COOPTHEGA), bakoze inama yo gusuzuma ibyo bagezeho no kugabana inyungu y’amafaranga million ebyiri bungutse, bakaba ngo nyuma yo kubona ko iterambere bafite barikesha Perezida Kagame, banditse basaba Inteko Nshingamategeko ihindura ingingo ya 101, ndetse bemeza umuturage uzajyana iyo baruwa […]Irambuye
Abaturage batuye mu turere twa Ngoma na Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba barifuza umuhanda uhuza utwo turere twombi urimo kaburimbo, uyu muhanda ngo bawemerewe na Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ariko ngo baracyategereje ko wubakwa. Perezida Kagame ngo yari yijeje abatuye Bugesera na Ngoma umuhanda uzabahuza ubwabo ndetse n’Akarere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo. […]Irambuye
Abatuye umurenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma baravuga ko babangamiwe no kuba nta mazi meza bafite bakajya kuvoma mu biyaga biri muri kariya gace ingona zigatwara ubuzima bwa bamwe bakaba basaba Leta kubafasha bakabona amazi meza. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukumberi kuri iki kibazo bwemera ko gihari gusa bukavuga ko burimo gushyiramo ingufu mu gukora […]Irambuye
17 Mata 2015 – Abayobozi b’uturere n’ibigo bya Leta bagaragaje ibyishimo kuko Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko urwego rwtanze isoko ari na rwo ruzajya rwishyura rwiyemezamirimo ku buryo butaziguye, gutegereza ko MINECOFIN ariyo yishyura rwiyemezamirimo ngo byadindizaga imihigo. Mu Kugaragaza aho imihigo y’ingengo y’imari ya 2014-2015 igeze abayobozi basanze nta Ntara n’imwe iragera kuri 70% nyamara […]Irambuye