Digiqole ad

Karongi: Abubaka agakiriro k’akarere bamaze amezi 3 badahembwa

 Karongi: Abubaka agakiriro k’akarere bamaze amezi 3 badahembwa

Mu karere ka Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda

Abakozi ba rwiyemezamirimo wubakisha agakiriro k’akarere ka Karongi baherutse gukora imyigaragambyo kuri iyi nyubako  bamushinja  kumara amezi atatu nta mafaranga abaha kandi yari yarabijeje kujya abahemba mu gihe cy’iminsi 15, buri gihe batora umurongo ku biro by’akarere baje kurega rwiyemeza mirimo badaheruka kubona.

Mu karere ka Karongi mu burengerazuba bw'u Rwanda
Mu karere ka Karongi mu burengerazuba bw’u Rwanda

Sekamana  Charles umwe mu bakora akazi ko gufasha ababuka (aide mancon) yabwiye Umuseke ko aho bigeze  basigaye bajya mu ngo za bo bakarekera aho.

Yagize ati “Ese wowe wazinduka ubwiye umugore ko ugiye ku kazi, ukwezi kugashira ukundi ku gataha nta haho umuzanira ugataha nawe witwa umugabo?  Twitwikira ijoro ngo batatubaza iposho kandi dukora tudahembwa, wagirango turi mu gihano rwose.”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yatangarije Umuseke yakoranye inama n’abayobozi b’akarere bungirije bigira hamwe ikibazo basanga impamvu uyu rwiyemezamirimo yambura abaturage ari na ko  adindiza imirimo, igihe cyo kwishyuza kikagera  nta gikorwa yerekana

Ati “Yari yaratinze kuzana fagitire, ariko ubu yamaze kuyizana kandi abashinzwe imari (Finance) baramusinyiye kugira ngo aba bakozi bahembwe.”

Ndayisaba yanenze abakozi bagira akarengane bakinumira kandi bagakora nta masezerano y’akazi bagira yabarenganura mu gihe bagize ibibazo nk’ibi.

Yasabye ba rwiyemezamirimo kujya bishyira mu kimbo cy’abakozi bakoresha kandi, ngo ahanini  aba bakozi baba ari ba ntaho nikora, yongeraho ko mu gihe rwiyemezamirimo azajya yambura abakozi bishobora kujya bimuviramo no kwamburwa isoko yari afite maze rigahabwa undi wemera kubahirirza ibikibiye mu masezera abaya giranye n’akarere.

Ibi bibaye mu gihe no mu kagari ka Burunga ho mu murenge wa Bwishyura na ho  rwiyemezamirimo yahingishije abaturage ibiti byitwa boberi ababwira ko azabagurira maze  umusaruro waboneka agahita akuramo ake karenge  ntibongera ku muca iryera.

NGOBOKA Sylvain
UM– USEKE

3 Comments

  • Ntabwo bandika “agacyiriro” ahubwo bandika “agakiriro”. Iri jambo agakiriro riva ku nshinga GUKIRA.

    Rwose ndasaba abanyamakuru kubahiriza imyandikire mizima y’ururimi rwacu rw’ikinyarwanda. Niba se abanyamakuru badashobora kwandika mu kinyarwanda kinoze kandi inyandiko zabo zisomwa n’abantu benshi, ubwo murabona rwose tuganisha he ururimi rwacu??

    Ndisabira “Chief editor” w’UM– USEKE kujya abanza yareba neza akanakosora inkuru iyo ariyo yose yanditswe n’umunyamakuru ukora ku UM– USEKE mbere yo kuyitangaza ngo rubanda bayisome.

  • Ariko abaturage namwe muge mushyira mugaciro nonese niba akarere katamwishyuye murumva ko azabahemba iki? Ngye mbona byose bizavya nubuyobozi butinda kwishyura ba rwiyemezamirimo kandi buziko agomba guhemba abakozi( umuyozi wakarere hano yabisobaye neza ko bagiye kumuha frw agahemba Abo baturage)

  • byose biterwa n’uturere tutishyura. byagera muturere tw’iburengerazuba ho bikaba bikaba ibindi. utatanze ruswa kuri ya chaine y’abatanga amasoko n’abishyura (S.Execuif; DAF; Procurement; n’ufite icyo gikorwa munshingano) ntabwo ushobora kwishyurwa. kandi bakigira abere byose bikitirirwa Rwiyemezamirimo wagowe bagize igiti gisoromwaho amafaranga.

Comments are closed.

en_USEnglish