Digiqole ad

Abayobozi bashya b’Akarere ka Rubavu batowe

 Abayobozi bashya b’Akarere ka Rubavu batowe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 29 Gicurasi, Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze gutora Sinamenye Jeremie  nk’umuyobozi mushya w’Akarere usimbura Bahame Hassan uri kuburana afunze nyuma yo kuvugwaho uruhare mu itangwa ry’isoko ryo kubaka Isoko rya Gisenyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uyu munsi kandi hatowe abayobozi babiri bamwungirije kuko Komite nyobozi y’aka karere yose yari yareguye.

Umuyobozi mushya w'Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie

Sinamenye Jeremie yari Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya GS Kanama Catholique, yatowe n’amajwi 239 ku nteko y’abajyanama 253 batoraga.

Yari ahanganye na Uwayezu Janviere we wagize amajwi 13 gusa, hakaba habayeho imfabusa imwe.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Ubukungu watowe ni Murenzi Janvier wagize amajwi 220 kuri 253 y’abatoraga. Yari ahanganye na Nyiransengiyumva Monique, we wagize amajwi 31.

Murenzi Janvier yari Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Rubavu, atowe yari   umuyobozi wungirije wa Njayanama ya Rubavu.

Visi 'Mayor' ushinzwe Ubukungu, hatowe Murenzi Janvier
Visi ‘Mayor’ ushinzwe Ubukungu, hatowe Murenzi Janvier

Uwampayizina Marie Grace  niwe umaze gutorerwa kuba umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myza y’abaturage. Agize amajwi 224 atsinze cyane Anuarite Uwera wagize amajwi 26.

Uwampayizina M.Grace yigeze kuba umuyobozi wungirije ushinzwe uburinganire n’iterambere mu cyahoze ari Akarere ka Kanama, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Kanyefurwe mu murenge wa Nyakiriba ndetse yabaye Perezida wa SACCO-Nyakiriba anaba umwalimu ku kigo cya Kanama Catholic. Ubu yari Visi Perezida wa mbere wa PSF mu karere ka Rubavu.

Uwampayizina Marie Grace  niwe umaze gutorerwa kuba umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myza y’abaturage. Agize amajwi 224 atsinze cyane Anuarite Uwera wagize amajwi 26. Uwampayizina M.Grace yigeze kuba umuyobozi wungirije ushinzwe uburinganire n’iterambere mu cyahoze ari Akarere ka Kanama, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Kanyefurwe mu murenge wa Nyakiriba ndetse yabaye Perezida wa SACCO-Nyakiriba anaba umwalimu ku kigo cya Kanama Catholic. Ubu yari Visi Perezida wa mbere wa PSF mu karere ka Rubavu.
Uwampayizina Marie Grace yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myza y’abaturage.

Muri aya matora harahiye kandi abajyanama b’Imirenge igize Akarere ka Rubavu ndetse n’abo mu karere batowe kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Mu minsi ishize abari bagize komite nyobozi y’Akarere ka Rubavu bavuye mu myanya yabo ubu bamwe bakurikiranywe n’ubutabera ku byaha birimo ruswa no gutanga isoko ryo kuzuza inyubako y’isoko rishya rya kijyambere rya Gisenyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

MAISHA Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu

21 Comments

  • Ndiwowe naryinyama nzinkoko nizingurube, mazivyishyimo bikandenga.

  • murenzi ni sawa cyane

  • felicitation Grace!!ndabona ari ubuyobozi na mwarimu yibonamo kweri!!!

  • nage ndishimye kubwa Janvier kabisa,nakomeze akorere igihugu.

  • bakosore ibyangiritse twongere tube akarere karyana,kuko aho turi ubi ntihadushimishije habe na mba rwose!congz kuri bo

  • Cher Janvier, nouveau élu, chargé du Développement Economique, un conseil: éviter toute tentation cga abaguhuka ngo mukoremo. Uzarye utwawe wakoreye mu mucyo maze icyizere n’imikorere myiza zatuma uzatinda mur politique, bakajya baghindurira imirimo nk’abandi bizerwa btaba bashaka kwitesha cga kurekura kbera inyungu rusange z’igihugu n’abaturaRda. Attention attention SVP!!

  • Birateye agahinda kugura burundu BBC Gahuzamiryango. yamara ntawuzivya ukuri, kuko ukuri kuri mumitima yabantu! Ivyirwanda biragoye na ADEPR yahora ivuga kwiriko ija mwijuru yafashe iyindi nzira. Ntawusaba abami babiri, umwiza numuco ntaho bihuririra, imana na satani ntahobihurira. Kuja mwijuru sicoroshe ninkingamiya guca muzuru ryurushinge. Turimugihe ciherezo usoma niyiyubare 666

  • ishya n;ihirwe kuri aba bayobozi bashya batowe bityo iterambere ry’akarere rikaba rigiye kongera kunzanzamuka dore ko aba mbere bari barabizambije

    • Nukubitega IMANA n’amaso!

  • ngo bakore neza! Na Bahame nawe ntawamurushaga gukora di mwitonde.

  • Aba bayobozi reka mbasabe ikintu kimwe, dore hari imyanya yakazi irenga50 igiye gupiganirwa muzihangane ntimuzashyiremo amarangamutima muzarebe ubushobozi, kuko mubyishe aka karere harimo noguha imyanya abatayikwiriye.

  • abo bayobozi bashya bazagire ishya n’ihirwe mu kazi kabo. ariko bite ku kibazo cyingurane za Gishwati aho hashize imyaka 8 amaso yaraheze mu kirere badukorere ubuvugizi kuri central goverment

  • conglatulation my sister grace .

  • felicitation kuri nyobozi yatowe mugire imirimo mishya.

  • Nanjye ntange inama. Mwibuke Ahabu, Imana yaramughannye azir aujtw’abakene! Mbabwire nkuko Governor yabigarutseho, amarira y’abakene arakungura, aramutse akureze ku Mana byakugwa nabi. Muramenye ko qui boit peu boit longtemps, ushaka kuramba aritonda. Mubyiteho nyabuna iyi ni inama y’inararibonye.

  • MWALIMU NIBYO ,MU RWANDA DUFITE UBUTABERA ,UBWISANZURE MBESE UMUTURAGE AFITE IJAMBO,ABAJYANAMA MWARAKOZE

    • Ubu ngiye mu muhanda nkavugako ndashaka ko bahindura itegekonshinga ntabwo nahura nuruva gusenya? Ntabwo wabonye ko nomuri PSD abataribashigikiye ko PSD ishyigikira ihindurwa ryitegekonshinga abenshi banzeko berekana amasura yabo? Ubwisanzure ubona nubuhe wowe?

  • Congz Grâce, Nyagasani akujye imbere turagukunda.

    • Mujye mureka kugaragaza ukubogama n’ amarangamutima kuyagaragaza!Mutegereze burya ibikorwa byiza birigaragaza bikanavuga kuko n’abandi bose bajyaho bagiriwe icyizere.Iminsi niyo izagaragaza ubushobozi bw’abagiriwe iki cyizere

      • okkkkk

        • RUBAVU NI IYO GUTABARWA N’IMANA YONYINE

Comments are closed.

en_USEnglish