Mu rubanza rwo kwiba amafaranga ya Leta yari agenewe kugura ifumbire mvaruganda, umugabo witwa Mwitende Ladislas wagemuriraraga ifumbire mvaruganda Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba kuri uyu wa kane Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwamuhamije icyaha, rumuhanisha gufungwa imyaka 7 mu munyururu no kwishyura miliyoni 430 Frw. Mwitende yashyikirijwe Parike tariki ya 3 Gicurasi 2016, akekwaho gukora no gukoresha […]Irambuye
Tags : MINAGRI
Mu murenge wa Mahama, mu karere ka Kirehe haravugwa indwara yitwa “Nkongwa” yibasiye amasaka aho ishaka ryuma rihagaze rigahita rivunika. Abahinzi bavuga ko iyi ndwara yafashe igice kinini cy’uyu murenge kandi ngo nta muti bafite wafasha kwica udukoko turya amasaka. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama buvuga ko amasaka atari igihingwa cyatoranyijwe guhingwa muri kariya gace, gusa […]Irambuye
Bamwe mu borozi bo mu karere ka Kayonza baravuga ko umuti bakoresha mu koza amatungo yabo witwa Nortraz ushobora kuba wariganywe kuko utakica ibirondwe n’utundi dusimba dukunze kwibasira amatungo kandi wari usanzwe ukora neza. Ibi kandi binemezwa na bamwe mu basanzwe bacuruza imiti y’amatungo muri aka gace bavuga ko amwe mu mazu acuruza imiti hagaragara […]Irambuye
*Ntiyemera ko mu Rwanda habaye Inzara…Ngo inzara ni nk’ibyabaye muri Sahara yahoze ituwe, *Umuhinzi-mworozi Nkundimana wabigize umwuga yinjiza asaga miliyoni 2 ku kwezi… Hategekimana Jean Baptiste uyobora ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi bigamije ubucuruzi (RYAF) avuga ko ibura ry’iribwa rikomeje kuvuga mu bice bitandukanye by’igihugu nk’urubyiruko bataribonamo ikibazo ahubwo ko ari amahirwe yo kugaragaza ubumenyi […]Irambuye
Mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu mudugdu wa Gasovu, Akagali ka Nyarunyinya, mu murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri w’intebe, Anastase Murekezi yasabye Abanyarwanda ko kuhira imyaka no gufata amazi babigira umuco mu rwego rwo guhangana n’imihandagurikire y’ikirere. Nyuma yo kwifatanya n’abaturage muri iki gikorwa cy’umuganda cyabereye mu gishanga gihingwamo […]Irambuye
Muri gahuda yo gushyigikira iterambere ry’abaturage, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama cyatanze inka 33 ku banyamuryango ba Koperative ebyiri zo mu karere ka Huye, ahakorera umushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria. Izi nka zatanzwe binyujijwe mu Mushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria, […]Irambuye
Abavuzi b’amatungo bavuga ko umubare w’abazi gutera intanga ukiri hasi ugereranyije n’abifuza iyi serivisi. Urugaga rw’aba bavuzi b’amatungo barifuza ko hashyirwaho ishuri ryihariye ryigisha gutera intanga kugira ngo umusaruro w’ibikomoka ku matungo urusheho kwiyongera. Aba bavuzi bavuga ko umubare muto w’abazi gutera intanga biri mu bituma umusaruro w’ibikomoka ku matungo ukomeza kuba mucye kuko itungo […]Irambuye
Abahinzi mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara bibumbiye mu makoperative bavuga ko bajyaga beza imyaka ikabapfira ubusa bitewe n’uko bahitaga bayigurisha n’abo bita abamamyi ku giciro gito, bikabateza igihombo, ubu bubakiwe inzu y’ubuhunikiro ifite ubushobozi bwo guhunika toni 3 000 z’imyaka inyuranye, bwatwaye amafaranga miriyoni 40 y’ u Rwanda. Ubuyobozi bw’aka karere […]Irambuye
Munyemana Aloys wahoze ari umwarimu akaza kubivamo ubu ni umuhinzi-mworozi wabigize umwuga mu murenge wa Musebeya mu karere ka Nyamagabe, avuga ko nyuma yo kuyoboka uyu mwuga w’ubuhinzi ubuzima bwahindutse ku buryo ubu abasha kwita ku muryango we no kuwuhaza muri byose. Uyu mugabo umaze imyaka 11 avuye mu burezi akayoboka ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko […]Irambuye
*Uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku bitoki rurashinjwa kugurira bamwe… Bamwe mu bahinzi b’urutoki mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara bavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwababujije kwenga, bukabizeza kubashakira isoko ry’ibitoki none amaso yaheze mu kirere. Uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku bitoki rwaratangiye ariko ngo rugurira bamwe abandi ntirubagereho. Aba baturage bavuga ko umutobe n’urwagwa […]Irambuye