Digiqole ad

Kirehe: Udukoko twa nkongwa twibasiye imirima y’amasaka mu murenge wa Mahama

 Kirehe: Udukoko twa nkongwa twibasiye imirima y’amasaka mu murenge wa Mahama

Nkongwa ni udusimba two mu bwoko bw’ibinyabwoya (nyamwihina) turya ibibabi by’ibimera

Mu murenge wa Mahama, mu karere ka Kirehe haravugwa indwara yitwa “Nkongwa” yibasiye amasaka aho ishaka ryuma rihagaze rigahita rivunika. Abahinzi bavuga ko iyi ndwara yafashe igice kinini cy’uyu murenge kandi ngo nta muti bafite wafasha kwica udukoko turya amasaka.

Nkongwa ni udusimba two mu bwoko bw’ibinyabwoya (nyamwihina) turya ibibabi by’ibimera

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mahama buvuga ko amasaka atari igihingwa cyatoranyijwe guhingwa muri kariya gace, gusa ngo ntabwo baterera iyo ngo bareke gufasha abaturage, ngo bagiye kubakorera ubuvugizi babone umuti.

Umuturage witwa Rucyuribyanga Innocent agira ati “Amasaka afite ubusimba burimo kumunga umutima w’isaka. Kugira ngo umenye ko ryafashwe ni uko rishya mu mutima waryo ntirizamuke neza.”

Karenzi Emmanuel na we ufite imirima i Mahama agira ati “Ikibazo kiri muri ano masaka ni udusimba turimo kuyarya, ubwo rero iyo amaze kuribwa ntabwo yongera kuzamuka ngo azere.”

Aba baturage batubwiye ko ubusanzwe ishaka ryabatungaga,  ngo mu gihe ikibazo cyaramuka kidakemutse bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara mu minsi iri imbere.

Mariya Nyirangwirije ati “Hatabonetse umuti byaba bibi cyane. Batugobotse bakaduha umuti byadufasha ntituzicwe n’inzara.”

Hakizamungu Adelite umuyobozi w’Umurenge wa Mahama yatangarije Umuseke ko amasaka ubusanzwe atari igihingwa cyatoranyijwe gusa ngo ntibaceceka.

Ati “Ku binyampeke nta gihingwa cy’amasaka cyatoranyijwe gusa aho ngaho hato hato yahinzwe ntabwo twatererana abaturage, twabireba na byo kuko iyo amasaka yeze hari icyo afasha abaturage. Tugiye rero gukora ubuvugizi turebe ko hari aho imiti yaboneka tubafashe kuko ntabwo twari tubizi ko hari icyo kibazo.”

Uretse ikibazo cy’utu dukoko twa nkongwa, amasaka mu murenge wa Mahama anibasiwe n’icyatsi bita ‘rwona’.

Uyu murenge wa Mahama uhana imbibi n’igihugu cya Tanzania ubusanzwe amasaka si igihingwa cyatoranyijwe kuko bahisemo guhinga ibigori, ariko umuturage ashobora kuyahinga ku butaka budahujwe.

Udusimba twibasira imyaka duhangayikishije ibice byinshi bya Africa, cyane muri Africa y’Amajyepfo. Kuri uyu wa kabiri i Harare muri Zimbabwe habereye inama yiga uko utu dukoko turya ibibabi by’ibimera tudasize imyaka twarwanywa.

Abahinzi b’amasaka i Mahama bugarijwe na nkongwa
Amasaka yabo yari ageze mu gihe cy’ibagara barasaba Leta kubagoboka ikabaha imiti yica udukoko
Hakizamungu uyobora umurenge wa Mahama aravuga ko bagiye gushakira ubufasha aba baturage

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Dusenge ntitube ari twa tundi turimo guca ibintu muri America no muri Africa y’amajyepfo (Chenilles legionaires?!!)

  • Ariko rero ibi bintu by’abayobozi bibera mu offices zabo biraza kwica igihugu pe. Ndebera ubu aya masaka ntarumbye hari ukundi? Ubu se umuntu yakwizera umusaruro kweli?! Nibasubizeho ba moniteurs agri, ba agronomes b’uturere,imirenge no kugeza ku mudugudu cyane cyane mu biturage

  • yewe muyobozi, ngo si igihingwa cyatoranyijwe? imyaka ipfe mwicaye mu biro ngo ni ibyo gitifu avugira abaturage? azasange abandi ku gatebe. hakenewe ubuvugizi. ariko ubundi gitifu yagiye gusobanura iby’ubuhinzi agronome yagiye he?

Comments are closed.

en_USEnglish