Digiqole ad

Gisagara/Mukindo: Kutagira ubuhunikiro byatumaga umusaruro wabo ugurwa n’abamamyi

 Gisagara/Mukindo: Kutagira ubuhunikiro byatumaga umusaruro wabo ugurwa n’abamamyi

Mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo

Abahinzi mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara bibumbiye mu makoperative bavuga ko bajyaga beza imyaka ikabapfira ubusa bitewe n’uko bahitaga bayigurisha n’abo bita abamamyi ku giciro gito, bikabateza igihombo, ubu bubakiwe inzu y’ubuhunikiro ifite ubushobozi bwo guhunika toni 3 000 z’imyaka inyuranye, bwatwaye amafaranga miriyoni 40 y’ u Rwanda.

Mu karere ka Gisagara
Mu karere ka Gisagara

 

Ubuyobozi  bw’aka karere burasaba aba bahinzi kwirinda abamamyi bajyaga babagurira imyaka babahenze bakayoboka iri hunikiro.

Abahinzi bo mu murenge wa Mukindo bavuga ko kuba batagiraga aho bahunika imyaka bejeje ari kimwe mu byatumaga igihe cy’ihinga kigera bakabura imbuto kuko babyezaga bagahita babigurisha kuri make.

Usanga abamamyi babagurira umusaruro w’ibigori ku mafaranga 80 ku kiro kimwe, ngo kuko kubibona mu nzu ari kimwe mu byabakururiraga kubijyana ku isoko batitaye uko ejo bizaba bimeze.

Nzabandora John wo mu kagari ka Mikiza muri uyu murenge avuga ko iyo yezaga imyaka yakuragaho duke duke yigurira agacupa, umugore n’umwana na we bikaba uko bagashiduka basanga byarashize bakabura n’imbuto.

Hanganimana Jean Paul umuyobozi w’akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko kuba bahawe ubuhunikiro bigiye gukemura ikibazo cy’abamamyi bahendaga abaturage  kuko ngo bagiye kubashaklira amasoko.

Ati “Abezaga imyaka bajyana ku isoko babicikeho, mujye mweza murye munahunike mu rwego rwo kubika kugeza igihe abaguzi tuzajya tuba twabateguriye baza kuyigura kandi ku giciro cyiza. Nibura ikiro cy’ibigori kikagura frw 250 aho kubigurisha kuri 80 nk’aho mutaba mwavunitse mu kubihinga.”

Kuba aba bahinzi babona umusaruro uhagije cyane uw’bigori, bavuga ko icyo bifuza kugeraho ari uko bazashyira n’uruganda rutunganya akawunga mu murenge wabo mu rwego rwo kwanga ko ibigori byabo byajya bijyanwa kure kandi bakarya akawunga kabahenze.

Gisagara hera ibigori, umuceri, ibishyimbo, muri uyu murenge Mukindo baturiye cyane igishanga cy’Akanyaru gihana imbibi n’U Burundi.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara

en_USEnglish