Digiqole ad

Gisagara: Abahinzi b’urutoki ngo akarere kababujije kwenga none babuze isoko

 Gisagara: Abahinzi b’urutoki ngo akarere kababujije kwenga none babuze isoko

Abahinzi b’urutoki ngo babujijwe kwenga bizezwa isoko none amaso aheze mu kirere

*Uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku bitoki rurashinjwa kugurira bamwe…

Bamwe mu bahinzi b’urutoki mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara bavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwababujije kwenga, bukabizeza kubashakira isoko ry’ibitoki none amaso yaheze mu kirere. Uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku bitoki rwaratangiye ariko ngo rugurira bamwe abandi ntirubagereho.

Abadepite barabasuye babakiriza ibibazo byo kutabona isoko ry'ibitoki bariho beza
Abadepite barabasuye babakiriza ibibazo byo kutabona isoko ry’ibitoki bariho beza

Aba baturage bavuga ko umutobe n’urwagwa bakuraga muri izi ntoki zabo ari byo bakuragamo bimwe mu byo bakenera nko kwishyurira abana babo amashuri n’ubwisungane mu kwivuza, n’ibindi byo mu rugo nk’akunyu, agasukari n’ibindi bikoresho.

Mu murenge wa Mukindo ni kamwe mu duce twiganjemo igihingwa cy’urutoki mu karere ka Gisagara, gusa abahinga iki gihingwa muri uyu murenge baravuga ko ubuzima butaboroheye nyuma y’aho ubuyobozi bw’akarere bubaburije kwenga bubizeza isoko.

Bizimana Jean Marie Vianney utuye mu kagari ka Mukiza mu Murenge wa Mukindo agira ati ” Twari dutunzwe n’urutoki, ubu akarere katubujije kwenga ngo hari uruganda ruzatugurira ibitoki, ariko ntiturabona baza kubigura, ubu nta soko dufite. »

Ibi bivugwa n’abatuye mu murenge wa Mukindo bihabanye n’ibitangaza n’abatuye mu yindi mirenge bo babyinira ku rukoma ko nyuma y’aho hatangirijwe uruganda rutunganya umusaruro ukomoka ku bitoki babonye isoko riri kubafasha kwikura mu bukene.

Aba bavuga ko ubusanzwe ikilo cy’igitoki cyaguraga 70 Frw ariko uru ruganda ruzwi nka RABI rubagurira kuri 100 Frw iyo rwaje kubyitwarira na 120 cyangwa 125 Frw mu gihe wabibashyiriye.

Ubuyobozi bw’akarere na bamwe mu baturage batunga agatoki uru ruganda kudashyiraho ingamba zihamye zo kugura ibitoki byera muri aka karere ka Gisagara ndetse rukagurira bamwe abandi rukabirengagiza.

Umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Hanganimana Jean Paul avuga ko nabo babibona ko uruganda rutashyizeho uburyo bunoze bwo gukusanyaga umusaruro w’abaturage.

Hanganimana avuga ko ubu hashyizweho uburyo buzatuma uru ruganda ruzajya rugura umusaruro w’ ibitoki muri buri murenge.

Ati ” Twashyizeho uburyo hajya hakusanywa ibitoki muri buri murenge uruganda rukajya kubigura byagwiriye, ariko ntibirakorwa turavugana n’uruganda rutange umunsi nyawo ruzajya rugira mu mirenge natwe tubimenyeshe abaturage.”

Intumwa za rubanda (Abadepite) zasuye aka karere muri iki cyumweru bavuze ko bagiye gukurikirana ko izi ngamba zo kugura umusaruro w’ bitoki zafashwe n’ akarere zizashyirwa mu bikorwa.

Depite Mukandutiye Speciose wari uyoboye itsinda ry'intumwa za Rubanda zasuye aba bauturage yabizeje ko bagiye kubikurikirana
Depite Mukandutiye Speciose wari uyoboye itsinda ry’intumwa za Rubanda zasuye aba bauturage yabizeje ko bagiye kubikurikirana

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/GISAGARA

1 Comment

  • Ubundi se ubuyobozi bubuza abaturage kwiyengera ibitoki byabo hakurikijwe irihe tegeko? Niho bihera bakenesha abantu iyo batangiye kubizeza amasoko meza mu makusanyirizo ahora abambura utwabo!

Comments are closed.

en_USEnglish