Digiqole ad

Ibura ry’ibiribwa ngo ni amahirwe ku rubyiruko rukora ubuhinzi- RYAF

 Ibura ry’ibiribwa ngo ni amahirwe ku rubyiruko rukora ubuhinzi- RYAF

Hategekimana uyobora RYAF avuga ko amapfa ari amahirwe ku rubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga

*Ntiyemera ko mu Rwanda habaye Inzara…Ngo inzara ni nk’ibyabaye muri Sahara yahoze ituwe,
*Umuhinzi-mworozi Nkundimana wabigize umwuga yinjiza asaga miliyoni 2 ku kwezi…

Hategekimana Jean Baptiste uyobora ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi bigamije ubucuruzi (RYAF) avuga ko ibura ry’iribwa rikomeje kuvuga mu bice bitandukanye by’igihugu nk’urubyiruko bataribonamo ikibazo ahubwo ko ari amahirwe yo kugaragaza ubumenyi bwo gushaka umuti w’iki kibazo bahinga cyangwa bahugura uko ubuhinzi bwakorwa kinyamwuga.

Hategekimana uyobora RYAF avuga ko amapfa ari amahirwe ku rubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga
Hategekimana uyobora RYAF avuga ko amapfa ari amahirwe ku rubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga

Kuva muri Gicurasi umwaka ushize mu bice bitandukanye by’igihugu havuzwe ibura ry’iribwa ryanatumye bamwe mu batuye mu bice bigize intara y’Uburasirazuba basuhukira mu bihugu by’abataruranyi nko muri Uganda.

Iri bura ry’ibiribwa ritavuzweho rumwe ku ruhande rw’ubuyobozi n’abaturage ryakurikiwe n’amagambo yafashwe nk’agashinyaguro kuri bamwe, bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru bavugaga ko iki kibazo atari inzara ahubwo ko kwari ukugabanuka k’umusaruro w’ubuhinzi.

Hategekimana uyobora RYAF (Rwanda Youth in Agribusiness Forum) ku rwego rw’igihugu na we ntanyuranya n’aba bayobozi barimo abavuze ko icyabaye mu Rwanda uri ‘ukutijuta nk’uko byari bisanzwe’.

Hategekimana ati “ Iyo habayeho ikibazo cy’ibiryo ntibivuze ko ari inzara kuko ikintu kigaragaza ko ari inzara ni ikintu gifata ku buzima bwose bw’igihugu ugasanga nta kintu na kimwe gikora bikaba byanaviramo gusuhuka kw’abantu.”

Uyu musore w’umuhinzi-mworozi wabigize umwuga avuga ko igikwiye gufatwa nk’inzara ari ibura ry’ibiribwa rishobora guhagarika ubuzima bw’agace runaka. Ati “ Wabonye nka Sahara n’ubundi butayu hariya higeze gutura abantu.”

Yagarutse kuri tumwe mu duce twagaragayemo ibibazo by’ibura ry’ibiribwa nko mu Burasirazuba bw’u Rwanda, avuga ko inzara ari igikorwa kiramba. Ati “ Twavuze Ruzagayura kuko yabaye kuva mu 1 900 na… kugeza mu 1 900 na…”

Avuga ko n’ubwo mu duce tumwe na tumwe twabonekagamo ibura ry’ibiribwa ariko hari n’ahabonekaga imwe mu myaka imeze neza kuko yahinganywe ubunyamwuga butarambiriza ku mvura.

Ati “ Ku ruhande washoboraga kubona ipapayi isa neza, cyangwa ukahabona igitoki cyangwa avoka bitanga umusaruro.”

Ngo ibi byagaragaje amahirwe abafite ubumenyi mu buhinzi nk’urubyiruko rwabyigiye bashobora kubyaza umusaruro muri iki kibazo cy’amapfa.

Avuga ko iri bura ry’ibiribwa ari amahirwe ku rubyiruko rwize ubuhinzi n’urukora ubuhinzi mu buryo bw’umwuga. Ati “ Kiriya (ibura ry’ibiribwa) ntabwo tukibona nk’ikibazo ahubwo tukibona nk’amahirwe y’aba bantu bafite bwa bumenyi,

Icyo dukeneye ntabwo ari ukureba ngo umuntu twamubonye ajya mu  murima ahubwo n’abafite bwa bumenyi babucuruze bashaka ibisubizo by’ibyo twakwita ibibazo. Ntabwo twabifashe nk’ikibazo, twabifashe nk’amahirwe.”

Nkundimana Chrisante witabiriye ibiganiro byahuje urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi mu buryo bwa kinyamwuga, ni umuhinzi-mworozi unatunganya ibikomoka kuri iyi myuga.

Avuga ko imyaka ahinga n’amatungo yoroye abivanga no gutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi nko gukora imitobe (Jus), amasabune n’amavuta yo kwisiga byose bimwinjiriza asaga miliyoni ebyiri buri kwezi.

Uyu musore uvuga ko yirihiria amashuri ya kaminuza, anenga bamwe muri bagenzi be basuzugura umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi. Ati “ Ni hacye ushobora kubona ikintu wakora kikakwinjiriza amafaraga arenga miliyoni ebyiri.”

Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi, Mukeshimana Gelardine yari yaje kwifatanya n'uru rubyiruko rwiyemeje guteza imbere ubuhinzi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gelardine yari yaje kwifatanya n’uru rubyiruko rwiyemeje guteza imbere ubuhinzi
Umuhinzi-mworozi wabigize umwuga Chrisante avuga ko buri kwezi yinjiza nibura miliyoni 2
Umuhinzi-mworozi wabigize umwuga Chrisante avuga ko buri kwezi yinjiza nibura miliyoni 2
Urubyiruko rukora ubuhinzi n'ubworozi bugamije ubucuruzi bahuye ngo bashake icyateza imbere uyu mwuga wabo
Urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi bugamije ubucuruzi bahuye ngo bashake icyateza imbere uyu mwuga wabo

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Uyu musore Hategekimana Jean Baptiste agomba kuba ari umushinyaguzi akaba n’umwirasi. Biratangaje, ariko biranababaje kubona yihanukira akavuga ngo: “kuba harabaye inzara mu Rwanda ni amahirwe ku ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi”. Nyamara uwo murengwe bafite uzashira kandi bamwe bazajya bicuza amagambo bavuze mu gihe indushyi zarimo zibabara, ntawe uzirengera.

  • Ko mbona se uwo musore yemeza ko Inzara kuba ari inzara ngo igomba kuba imaze imyaka, hanyuma agatanga urugero rwa “RUZAGAYURA” ese yaba azi igihe iyo Ruzagayura yamaze. Ndibwira ko ntabyo azi, ariko simvuze ko ari umuswa.

    RUZAGAYURA yatangiye muri October/Octobre/Ukwakira 1943 irangira muri December/Decembre/Ukuboza 1944, ni ukuvuga ko yamaze umwaka wose. None se niba yemera ko RUZAGAYURA yari Inzara kuki atemera ko na “NZARAMBA” ari inzara kandi nayo yaramaze umwaka wose wa 2016. Ndetse n’ubu igikomeza.

  • uyuwe nubwo tutamuzi ahaze iki?

  • ni akumiro aho umuntu ashima inzara

  • Uriya munyamurengwe atubereye nka wa mubaji w’amasanduku Yo guhambamo……iyo abandi barizwa n’uwapfuye we aba arabya indimi ati ahubwo niba hari hapfuye benshi icyarimwe !!!

  • Ngo yinjiza miliyoni ebyiri ku kwezi! Rwanda Revenue Authority irabe yumva!

    • We have TIN ID number plz

  • Abantu bakwiye kumenya uko batanga message,inzara ntabwo ari opportunity ahubwo ni challenge…niba bimwungura yakwishimira techninics akoresha ariko ntashime ko inzara yaza ngo yumguke!!!
    i think ko n’ikinyamakuru cyajya gitekereza kuri “new title” mbere kugira ngo yumvikane neza

  • ni akumiro

  • Masabo ati baravuga baravuga, bakivuguruza, bakavugaguzwa… Umunsi iriya nkundarubyino yamaze nk’iminsi itatu itarya kubera kubibura kandi itabuze amaboko yo gukora, nibwo izumva ko nta opportunity iba mu nzara. Ibi ntaho bitaniye n’ibya wa muntu ukora amasanduku yo gushyinguramo babajije amakuru, ati wapi nta cyashara.

  • abashinyaguzi bo turabafite! ese yajyiye avuga ibyazi, ngo “ Ruzagayura yabaye kuva mu 1 900 na… kugeza mu 1 900 na…” . reka mbigusobanurire ntabyo uzi; ruzagayura yabayeho kuva 1943-1944 , yatangiriye mu Bugoyi, nyuma ikwira igihugu cyose. agashya kabayemo n’uburyo kiriziya gatorika yabyitwayemo, yakoresheje iyo nzara, mu gushaka abayoboke, uko yabijyenjeje; yakusanyije imfashanyo ukujya uyihabwa ariko wemeye kubatizwa….

    • @Karisa, none se ubwo usobanuye ibya Ruzagayura, cyangwa usobanuye ibyo ushinja Kiliziya Gatolika? Ni nde wakubeshye ko muri Kiliziya Gatolika uwemeye kubatizwa ahita abatizwa? Hari ibindi biranga ukwemera kw’iyo Kiliziya ugomba kubanza gusobanurirwa no kwemera, kandi ntiwabyigishwa waburaye ngo ubyumve, nkanswe kujya kubibwira ingarisi imaze iminsi itarya. Ubwo n’abo Caritas igoboka uyu munsi andi madini yibereye muri Ndombolo, uzagera aho uyishinje ko babanzaga kubatizwa mbere yo gufashwa. Urubwa ruragwira!

      • @Akumiro ,ntago nabivuze ngamije gusebya kiriziya gaturika, ariko n’ukuri byarabaye. gusa sinabura kuyishimira uburyo yatabarije abanyarwanda, kuko ubutegetsi bwa leta (ababirigi) bwari bwanze kwemera ko hari inzara

  • gutukana nibibi ariko uyu we nigicucu pe ntanubwo arubwirasi nikigoryi abantu barari rwo rukaririmba asyiwe nangamabyi nkariya

  • wasanga uru ruurimarima rutanasora varukorere odite

  • Umurengwe wica nk inzara koko,ubu uyu nawe rero ngo yaravuze nawe apuuu.

Comments are closed.

en_USEnglish