Digiqole ad

Huye: Ikigo REMA binyuze mu mushinga LVEMP II, cyatanze inka 33

 Huye: Ikigo REMA binyuze mu mushinga LVEMP II, cyatanze inka 33

Hatanzwe inka 33 ku makoperative 2 muri 7 aterwa inkunga na LVEMP II mu karere ka HUYE

Muri gahuda yo gushyigikira iterambere ry’abaturage, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA)  kuri uyu wa kane tariki ya 26 Mutarama cyatanze inka 33 ku banyamuryango ba Koperative ebyiri zo mu karere ka Huye, ahakorera  umushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria.

Hatanzwe inka 33 ku makoperative 2 muri 7 aterwa inkunga na LVEMP II mu karere ka HUYE

Izi nka zatanzwe binyujijwe mu Mushinga wo kubungabunga ibidukikije mu kiyaga cya Victoria, Icyiciro cya kabiri (Lake Victoria Environmental Management Project Phase Two, LVEMP II).

Koperative Imbere Heza Karambi na Twite ku Bidukikije Twiteza Imbere, ni zo abanyamuryango bazo bagabiwe. Ziherereye mu Mirenge ya Kigoma na Simbi, yombi yo mu Karere ka Huye.

Izi koperative zisanzwe ziterwa inkunga n’Umushinga LVEMP II mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abanyamuryango bazo.

Imishinga y’ubuhinzi bwa kijyambere bw’imboga (yifashishwamo n’ibyuma bya kijyambere byo kuhira imyaka) ikorwa n’izo koperative ifite agaciro ka Frw 33, 784 542; inkunga yo kuyishyira mu bikorwa yatanzwe na LVEMP II.

Umuyobozi Mukuru wa REMA Eng. Coletha U. RUHAMYA yagize ati “Twishimiye cyane gushyigikira imishinga n’ibikorwa biteza imbere abaturage. Twizeye ko izi nka zizazana impinduka nziza mu mibereho y’aba bagenerwabikorwa bacu.”

Yongeyeho ati, “Tuzakomeza gushyigikira ibikorwa byose bigamije gukura abaturage mu bukene kuko tuzi ko umuntu ari we zingiro ry’ibikorwa bigamije kwita no kubungabunga ibidukikije.”

Yavuze ko iyo umuntu afite imibereho myiza bigabanya ibikorwa yashobora gukora bikagira ingaruka mbi ku bidukikije, bityo umutungo kamere ugasugira.

Umushinga LVEMP II utera inkunga koperative ndwi muri aka Karere ka Huye watanze Frw 99,717,758 izo Koperative zifashisha mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere.

Mu Rwanda umushinga LVEMP II utera inkunga amakoperative 53 abarizwa mu turere 12.

Noel MANIRAGUHA, ni umwe mu baturage bakoranye cyane n’umushinga LVEMP II ni na Perezida wa Imbere Heza Kigoma. Mu buhamya yatanze muri uyu muhango, yavuze ko gukorana n’Umushinga LVEMP II byamufashije kwikura mu bukene kuko yabashije kubonamo akazi ndetse umurima we ugakorwamo amaterasi.

Umuyobozi mukuru wa REMA Eng. Coletha U. RUHAMYA ashyikiriza inka umwe mu bagenerwabikorwa
Umuyobozi w’akarere ka Huye ashyikiriza inka umwe mu bagenerwabikorwa ba LVEMP II

UM– USEKE.RW

en_USEnglish