Digiqole ad

Abavuzi b’amatungo barifuza ko hashyirwaho ishuri ryigisha gutera intanga

 Abavuzi b’amatungo barifuza ko hashyirwaho ishuri ryigisha gutera intanga

Abavuzi b’amatungo bavuga abazi gutera intanga ari bacye, bagasaba ko hashyirwaho ishuri ribyigisha

Abavuzi b’amatungo bavuga ko umubare w’abazi gutera intanga ukiri hasi ugereranyije n’abifuza iyi serivisi. Urugaga rw’aba bavuzi b’amatungo barifuza ko hashyirwaho ishuri ryihariye ryigisha gutera intanga kugira ngo umusaruro w’ibikomoka ku matungo urusheho kwiyongera.

Abavuzi b'amatungo bavuga abazi gutera intanga ari bacye, bagasaba ko hashyirwaho ishuri ribyigisha
Abavuzi b’amatungo bavuga abazi gutera intanga ari bacye, bagasaba ko hashyirwaho ishuri ribyigisha

Aba bavuzi bavuga ko umubare muto w’abazi gutera intanga biri mu bituma umusaruro w’ibikomoka ku matungo ukomeza kuba mucye kuko itungo ryavutse ku yatewe intanga ridatanga umusaruro nk’iritatewe.

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Urugaga rw’abavuzi b’amatungo batangije gahunda yo guhugura abavuzi b’amatungo uko bajya batera intanga.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abavuzi b’amatungo, Dr Francois Xavier Rusanganwa  avuga ko iyi gahunda izatuma umubare w’abazi gutera intanga wiyongera bikanafasha umusaruro w’ibikomoka ku matungo uzamuka.

Uyu muyobozi mu rugaga rw’abavuzi avuga ko aba bavuzi b’amatungo basanzwe banigisha mu mashuri atandukanye basabwa kuzaba bamaze kwigisha abantu nka 200 mu kwezi kwa Kamena.

Avuga ko iki kibazo cyo gukomeza gutaka umubare muto w’abazi gutera intanga cyakemurwa no gushyiraho ishuri ryihariye ryigisha gutera intanga.

Rusanganwa uvuga ko abari basanzwe batanga iyi serivisi ari abavuzi b’amatungo b’uturere bityo ko batabashaga kuzenguruka mu mirenge yose kandi umubare w’abifuza guteresha inka intanga wamaze kwiyongera kubera gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Ati « Gahunda ya leta ni ugukomeza gufasha abantu kongera ubumenyi, natwe tuzabakorera ubuvugizi ko abaveterineri bifuza ishuri ribigisha gutera intanga kandi  koko rirakenewe kuko ubundi abaveterineri b’uturere ni bo bari bemerewe gutera intanga ariko na bo twasanze batabizi. »

Umuvuzi w’amatungo mu karere ka Musanze, Jacques Ndagijimana avuga ko aborozi benshi bakenera ababaterera inka zabo intanga ariko ntibababone bigatuma amwe mu matungo yabo arengerana adatewe, andi akaba ashobora kuba ingumba.

Avuga ko aya mahugurwa bagiye kuyabyaza umusaruro bagahugura na bagenzi babo batabashije kuyitabira. Ati « Twe twahuguye turi abarimu tukaba twiteguye guhugura abantu benshi. »

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi isaba abavuzi b’amatungo kujya bakora mu buryo bwa kinyamwuga badaca abaturage amafaranga y’umurengera, bakajya babaca atarengeje ibihumbi 15 ku ntanga z’indobanure ziterwa bazi neza ko izavuka ari inyana.

Naho ku ntanga zisanzwe, ziterwa hatazwi igitsina cy’inyana izavuka, bakajya bayiterera atarengeje ibihumbi bitanu.

Kugira umubare munini w’inka ziterwa intanga byitezweho kongera umusaruro ukomoka ku matungo dore ko inka yavutse ku yatewe intanga ikamwa litiro ziri hagati ya 25 na 30 ku munsi mu gihe inka zisanzwe zitarenza litiro eshanu.

Bavuga ko ishuri ryigisha gutera intanga rizafasha aborozi kongera umusaruro
Bavuga ko ishuri ryigisha gutera intanga rizafasha aborozi kongera umusaruro

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish